Umitingito ukomeye uri ku gipimo cya Magnitude 7.4 wibasiye ibice bitandukanye bya Colombia ku wa Mbere, usiga abantu benshi bahitanywe n’uyu musozi w’akaga ndetse abandi baburirwa irengero.
Imibare y’abahitanywe n’uyu mutingito ikomeje kwiyongera, aho kugeza ubu habarurwa abantu 132 bamaze kuhasiga ubuzima, mu gihe hari n’abandi bataraboneka.
Uyu mutingito wateje ibibazo bitandukanye birimo gusenyuka kw’inyubako n’ibindi bikorwa remezo, mu gihe ibikorwa byo gushakisha abantu baburiwe irengero no gutabara abarokotse bikomeje.

Abatabazi n’inzego zishinzwe ubutabazi bakomeje ibikorwa by’ubutabazi, bashakisha abantu bashobora kuba bakiri munsi y’ibikuta by’inyubako zasenyutse.
Abaturage bo mu bice byibasiwe n’uyu mutingito bakomeje gusabwa kugira amakenga, mu gihe inzego zibishinzwe zisuzuma ubukana bw’ibyangiritse n’umubare nyawo w’ababiguyemo.
Umutingito wa Magnitude 7.4 uje ukurikira ibindi biza by’umutingito byagiye bigira ingaruka zikomeye muri Colombia, igihugu giherereye mu gace gakunze kugaragaramo ibikorwa by’imitingito.
@Rebero.rw
