Urubyiruko rugera kuri 20 rwafatiwe mu nzu yabereyemo ibirori bya “House Party” mu Murenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro, ruri kunywa inzoga zirimo n’izitujuje ubuziranenge.
Aba basore n’inkumi bafashwe mu gikorwa cy’ubugenzuzi cyakozwe n’inzego zishinzwe umutekano, nyuma yo gusanga bari bateraniye muri iyo nzu bagamije kwishimisha no kunywa inzoga.
Amakuru avuga ko muri izo nzoga harimo izari zarakuwe ku isoko ry’u Rwanda, ndetse n’izindi zitari zujuje ibisabwa kugira ngo zibe zicuruzwa ku isoko.
Umuvugizi wa Police mu mujyi wa kigali avuga ko Gahonzire wellars abafatiwe mu murenge wa Niboye bari mu birori (House Party), barimo kunnywa inzoga zirimo nizitujuje ubuziranenge ndetse nizavannywe ku isoko, akaba asaba abaturage kwirinda izo nzoga mu birori byabo cyane cyane izavannywe ku isoko.
Agira ati: “Ababikora baba bigometse ku mategeko ariko turabibutsa ko hari ibihano biba bibategereje, akaba asaba urubyiruko kuzibukira ibyo birori bikorerwa mu mazu ahubwo bakabikorera ahagaragara, bakareka kwihisha kuko ntaho batazafatwa rimwe na rimwe ibikurikiraho biba ari bibi kuko bikurizamo ubusambanyi n’inda zitateganijwe“.
Ibi bibaye mu gihe inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zikomeje gukaza ingamba zo kurwanya ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, by’umwihariko izinyobwa n’urubyiruko.
House Party zimwe na zimwe zimaze kugaragara nk’ahantu urubyiruko ruhurira mu buryo bwihariye, aho hari igihe hashobora kunywerwa inzoga nyinshi cyangwa izitemewe, bigateza impungenge ku buzima n’umutekano by’abazitabira.
Inzego bireba zikomeje gusaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, ndetse n’abategura ibirori nk’ibi kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imyidagaduro n’umutekano.
Kuba inzoga zarakuwe ku isoko zongera kuboneka ahantu hateranira abantu ni ikibazo gisaba ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, abacuruzi ndetse n’abaturage kugira ngo izitujuje ubuziranenge zidakomeza kugera ku banywa.
@Rebero.rw
