Ikipe y'Umurenge wa Uwinkingi ( yambaye icyatsi n'umweru) yatsinze iya Nkungu mu mukino w'ishiraniro
Mu marushanwa y’umupira w’amaguru , yitiriwe Inkomo,ategurwa na pariki y’igihugu ya Nyungwe yasorejwe mu Murenge wa Uwinkingi,mu karere ka Nyamagabe kucyumweru,tariki ya 16 Kanama,2026, ikipe y’Umurenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe,mu bagabo yegukanye igikombe itsinze Umurenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi 1-0, mu bakobwa Mahembe yo mu karere ka Nyamasheke igitwara itsinze iya Ruheru mu karere ka Nyaruguru 3-0.
Kabalisa Jean Prospère, wari uhagarariye iyi pariki mu isozwa ry’aya marushanwa,yabwiye Rebero.rw ko ari ngarukamwaka,amaze imyaka 4. Yitiriwe imwe mu nyamaswa z’iyi pariki,yitwa Inkomo kuko Inkomo ziri mu nyamaswa ziri muri iyi pariki ziri ku rutonde rw’iziri gukendera,ariko by’umwihariko ikaba inyamaswa nziza,y’inshuti y’abaturage,itabonera, nk’ikimenyetso cy’ubucuti busesuye bugomba kuranga iyi pariki n’abayituriye.
Anavuga ko aya marushanwa ategurwa ngo abaturiye iyi pariki barusheho kwishima no kumenya neza akamaro ibafitiye binyuze mu butumwa buhatangirwa ngo barusheho kuyibungabunga.

Mu izina rya Pariki y’igihugu ya Nyungwe, Kabalisa Jean Prospère yashimiye abaturage bose bitabiriye aya marushanwa
Avuga ku migendekere yayo,yagize ati’’ Yagenze neza cyane,abaturage bagiye baza ku bibuga ku bwinshi kureba imikino yose yari yateguwe. Nta kibazo cyabayemo,abaturage batugaragarije ibyishimo byinshi no kugaragaza ko bakunze pariki yabo, n’ubutumwa bwo kuyibungabunga bwose bwahatangiwe batugaragariza ko babwumvise neza nk’uko basanzwe babwumva bakanabwakira neza.’’
Abaturage baganiriye na Rebero.rw nab o bagaragaje ko bishimiye iyi mikino banasaba ko hakongerwamo indi n’inshuro itegurwa mu mwaka zikiyongera.
Mukiza Ferdinand, w’imyaka 42, ati’’ Twishimye cyane bitavugwa ku bw’uyu mupira wahuje imbaga ingana itya, wanatangiwemo ubutumwa bukomeye bw’abayobozi ku kubungabungabunga iyi pariki,banatwibutsa akamaro kayo.Abataherukanaga barahura barasabana,ukabona rwose biteye ubwuzu. Turifuza ko hajya hanategurwa amarushanwa y’abakuru natwe tukereka abato ko twakahanyujije, ibyishimo byarushaho kuba byinshi.’’
Mukeshimana Virginie, w’imyaka 16 wiga mu wa 6 w’abanza,na we ati’’ Kuba aya marushanwa ategurwa mu biruhuko ni ikindi gitego iyi pariki iba itsinze mu bukangurambaga bwimbitse kuko namwe murabona uko tungana. Tuza kureba umupira tukanasobanukirwa ibyo tutari tuzi kuri iyi pariki, tukanabazwa ibibazo ababzi bakabisubiza,abatabizi bakabimenya.’’
Yunzemo ati’’ Twifuza ko bakongeramo indi mikino n’inshuro aya marushanwa ategurwa mu mwaka zikiyongera ubutumwa bugakomeza kutugeraho.’’
N’abakinnyi, abayobozi b’amakipe yatwaye igikombe n’ab’iyo Mirenge bagaragaje ibyishimo.
Musabyimana Justin,perezida w’ikipe y’abakobwa ya Mahembe, igitwaye inshuro 2 yikurikiranya, ikigerekaho icy’Umurenge Kagame Cup na cyo itwaye ku rwego rw’igihugu inshuro 2 yikurikiranya,yavuze ko kwitabira aya marushanwa ategurwa n’iyi pariki no kuyaha agaciro ari ihame.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Hagabimfura Pascal ( I buryo) na perezida w’ikipe y’abagore y’uyu Murenge Musabyimana Justin bashimira abaturage b’uyu Murenge babashyigikiye kugera ku gikombe
Ati’’ Dushimishijwe cyane n’uko icyo twaharaniye muri aya marushanwa twakigezeho,igikombe turacyegukanye. Byose tubikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida Kagame,ubufatanye bw’abakinnyi,abatoza,ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage. Ubutumwa buyatangirwamo ni ingenzi cyane ni yo mpamvu kuyitabira no kuyaha agaciro kayo ari ihame kuri twe.’’
Abihuriraho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe,Hagabimfura Pascal,ugira ati’’ Iyo urubyiruko ruri muri siporo nk’iyi,yateguwe itya,igashyirwamo imbaraga zingana zitya, byerekana ko pariki y’igihugu ya Nyungwe iri mu baturage,ibegereye cyane. Ntibaza gushyigikira iyi mikino gutya ngo ubutumwa bahawe babusige mu kibuga,ntibishoboka. Ni yo mpamvu natwe nk’abayobozi tuba twahagurutse tukabiha agaciro kuko tuzi inyungu zabyo ku baturage bacu.’’
Mu byishimo byagaragajwe n’abakinnyi n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Uwinkingi, bavuze ko bitarangirira mu gutwara igikombe gusa, n’ibikorwa byabo kuri iyi pariki byerekana imyumvire bazamuye.

Ikipe y’abagabo y’Umurenge wa Uwinkingi ishyikirizwa igikombe na pariki y’igihugu ya Nyungwe
Kapiteni w’ikipe y’abagabo ya Uwinkingi, Nganji Sebahinzi Alain,ati’’ Twishimye kuko tunahumeka umwuka mwiza uturuka muri iyi pariki. Udahari ntitwakwishima dutya. Turashimira cyane pariki y’igihugu ya Nyungwe yadusabanije itya, tuyizeza kutayitenguha,nk’urubyiruko mu kurushaho kuyibungabunga.’’
Furaha Guillaume,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi, avuga ko kuba batwaye igikombe baharaniye batsinda imirenge yose bahuye, binavuze ko n’imyumvire y’abaturage ayoboye mu kurushaho kubungabunga iyi pariki iri hejuru cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi Furaha Guillaume ashima uburyo aya marushanwa yateguwe n’uburyo abasore be bayitwayemo kugera ku gikombe
Ati’’ Ubu ni ubukangurambaga bwiza cyane,dushyigikiye cyane nk’abaturage baturiye iyi pariki. Twabigaragaje twitabira ku bwinshi uyu mukino, turanawutsinda, tunarushaho kuzirikana akamaro kayo mu iterambere ryacu. Itwubakira ibikorwa remezo muri kwa gusaranganya inyungu ziyikomokaho. Kuyibungabunga ni inshingano zacu nk’abaturage bagize amahirwe akomeye yo kuyiturira,ataragizwe na benshi.’’
Iyi mikino ya nyuma yitabiriwe n’abaturage barenga 4.000. Aya marushanwa yari yatangiye ku wa 28 Nyakanga,uyu mwaka,arangiye ku wa 16 Kanama. Hakinwa umupira w’amaguru gusa ku bagabo n’abagore. Yahuje imirenge yose uko ari 24 y’uturere 5 pariki y’igihugu ya Nyungwe ibarizwamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Thaddée ashimira umukuru w’igihugu Paul Kagame utuma imikino nk’iyi itungana kubera umutekano n’imiyoborere myiza
Mu kuyasoza,Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Thadée yashimiye umukuru w’igihugu Paul Kagame, we bakesha ibi byishimo byose kubera uburyo we ubwe akunda imikino, anashimira pariki y’igihugu ya Nyungwe yateguye aya marushanwa,abayitabiriye n’abagize uruhare bose mu migendekere myiza yayo.
Yashimangiye ko iyi pariki ari amahirwe akomeye Imana yahaye abayituriye, bagomba kurushaho kuyibungabunga ngo ibyiza byose biyiturukaho barusha abatayituriye bibabyarire koko umusaruro ufatika w’iterambere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi Furaha Guillaume ni we washyikirije igikombe ikipe y’abagore y’Umurenge wa Mahembe

Imbaga y’abaturage yari yitabiriye iyi mikino

Ikipe y’Umurenge wa Mahembe n’abayobozi mbere y’umukino

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Thaddée ( wa 3 uturutse i bumoso) n’abandi bayobozi bakurikirana iyi mikino

Ikipe y’Umurenge wa Uwinkingi mbere y’umukino
@Rebero.rw

Iki gikombe mubahungu UWINKINGI Sector nabo barabizi ko bagitwaye bakoresheje uburiganya bwo kutubahiriza amabwiriza agenga iyi mikino. Naraye ndose byabagendekeye nka SENEGAL na MAROC