Ku ruhande rw’umuryango, ubuvuzi bunagira uruhare mu gufasha abita ku murwayi kumenya uko bamwitaho no kumuba hafi muri uru rugendo, cyane cyane mu bihe bikomeye by’uburwayi
Ubuvuzi bufasha abafite indwara zidakira ntibwibanda ku kuvura indwara gusa, ahubwo bwita ku buzima bw’umuntu muri rusange, kugira ngo umurwayi abashe kubaho neza no kugabanyirizwa ububabare mu gihe arwaye.
Dr François Uwinkindi, ukuriye ishami ry’indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), avuga ko ubu buvuzi bwita ku bice bine by’ingenzi bigize imibereho y’umuntu.
Ati: “Ubuvuzi bufasha bwita ku buzima bw’umubiri, imitekerereze n’amarangamutima, imibereho n’imibanire n’abandi, ndetse n’imyemerere n’iyobokamana“.
Dr Uwinkindi akomeza avuga ko umwihariko w’ubu buvuzi ari uko bushobora gutangirwa aho umurwayi atuye, aho kugira ngo buri gihe abe ari mu bitaro.

Ibi bituma umurwayi w’indwara idakira akomeza kuba hafi y’umuryango we, ndetse akitabwaho mu buryo bumufasha mu rugendo rwo kubana n’indwara ye.
Ati: “Abenshi babajijwe aho bakumva barangiriza ubuzima bwabo, bisa n’aho abenshi bavuga ko bataburangiriza mu bitaro, ahubwo baburangiza bari kumwe n’imiryango yabo, kuko bakwereka urukundo ndetse nawe ukabasha kwisanzura, niba ukibasha kuvuga ukavugana nabo amagambo ya nyuma, nubwo akenshi biba bigoye.”
Ubu buvuzi rero ntibureba gusa ibimenyetso by’indwara cyangwa ububabare bw’umubiri, ahubwo bunafasha umurwayi guhangana n’ingaruka z’indwara ku mitekerereze, ku mibanire ye n’abandi ndetse no ku myemerere ye.

Aya mahugurwa arafasha abanyamakuru bari muri Journalists Alliance for Health development – Rwanda (JAHD) gusobanukirwa n’uburyo bwo gutanga ubufasha ku barwayi bari aho batuye
Ku ruhande rw’umuryango, ubuvuzi bunagira uruhare mu gufasha abita ku murwayi kumenya uko bamwitaho no kumuba hafi muri uru rugendo, cyane cyane mu bihe bikomeye by’uburwayi.
Abahanga mu buvuzi bavuga ko gutanga ubu bufasha aho umurwayi atuye bishobora gutuma abarwayi b’indwara zidakira babona ubufasha bubegereye, bakagira ubuzima bufite ireme kandi bakagumana umubano ukomeye n’imiryango yabo.
@Rebero.rw
