Mu gihe intambara ikomeje kugira ingaruka ku baturage bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hari abaturage bavuga ko bahisemo guhunga aho kujya mu mirwano, nyuma yo gukorerwa igitutu cyo kujya mu bikorwa bya gisirikare.
Raporo zitandukanye zakozwe n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, irimo Human Rights Watch (HRW) na Amnesty International, hamwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (ONU), zagiye zigaragaza ibibazo by’umutekano muke, kwimurwa kw’abaturage ndetse n’ibirego by’uko abasivili, cyane cyane urubyiruko, bashobora gushyirwaho igitutu cyo kujya mu bikorwa by’intambara.
Bamwe mu baturage bo mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko ubwoba bwo kujyanwa ku rugamba bwatumye bahitamo guhunga igihugu cyangwa kujya mu bice bigenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo n’izindi nzego z’umutekano.
Nduwayo Christian ari mu bavuga ko kwanga kujya ku rugamba byamushyize mu nzira y’ubuhungiro.
Amakuru atangwa n’abantu bamuzi avuga ko mu 2024 yasabwe kujya mu bikorwa byo kurwanya Leta ya Kinshasa, ariko akabyanga kubera ubwoba bw’uko ashobora kubura ubuzima.
Christian avuga ko yari amaze kubona abasore benshi bajya ku rugamba ntibagaruke. Mu bo avuga ko yabonye baguye mu mirwano harimo Prince Rubonesha, Emmanuel Manzi, Ndayambaje Eric, Mahoro Yvan na Ishimwe Roger.
Nyuma yo kwanga kujya ku rugamba, amakuru avuga ko yahisemo kuva muri ako gace, agenda anyura mu bihugu bitandukanye kugeza ubwo yageze mu Burayi, aho ubu ashaka ubuhungiro.
Christian si we wenyine uvugwaho guhitamo ubuhungiro nyuma yo kwanga kujya mu bikorwa by’intambara.

Amakuru yatanzwe agaragaza ko hari abandi, barimo Shyaka Patrick bivugwa ko ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Senkesha Damien uri muri Norvege, Muhire Bosco uri mu Budage, ndetse na Tuyishime Placide na bagenzi be banyuze muri Tanzania berekeza mu birwa bya Mayotte.
Aba bose bavugwaho kuba baravuye mu bice by’amajyaruguru ya Kivu kubera impamvu z’umutekano n’ubwoba bwo kujyanwa mu mirwano.
Mu bice bimwe na bimwe bigenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23, hari ibirego by’uko abagabo n’abasore bashobora gushyirwaho igitutu cyangwa kujyanwa mu bikorwa bya gisirikare batabishaka.
Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’impuguke za ONU yagiye itangaza impungenge ku birebana no gushaka no gukoresha abasivili n’abana mu bikorwa by’intambara.
Icyakora, ubuyobozi bwa M23 bwagiye buhakana ibyo birego, buvuga ko abinjira mu mutwe wabo babikora ku bushake, ndetse ko zimwe muri raporo zibashinja zishingiye ku makuru atangwa n’abatavuga rumwe na bo.

Ku rundi ruhande, Leta ya RDC imaze igihe ishinja u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa bya AFC/M23, harimo kuyifasha mu buryo bwa gisirikare.
U Rwanda ruhakana ibyo birego, rukavuga ko rudashyigikiye umutwe wa M23 kandi ko ibirego bitangwa na Kinshasa bigamije kurushinja uruhare mu bibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa RDC.
Mu gihe impande zombi zikomeje gutanga imyanzuro itandukanye ku mpamvu z’aya makimbirane, abaturage bo mu bice byibasiwe n’intambara bakomeje guhura n’ingaruka zirimo guhunga, gutandukana n’imiryango yabo ndetse n’ubwoba bwo kujyanwa mu mirwano.
@Rebero.rw
