Inama ngarukamwaka ya RE4SG yabaye ku nshuro ya gatandatu, yibanze ku buryo bwo gukomeza guteza imbere urwego rw’ingufu n’amashanyarazi binyuze mu bufatanye hagati ya Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, hanarebwa uko ba rwiyemezamirimo babona ibikoresho bihendutse n’uburyo bwo kwagura ibikorwa byabo mu bihugu byo mu karere.
Iyi nama y’uyu mwaka yatandukanye n’izayibanjirije, kuko mu gihe izo mbere zari ziganjemo ibiganiro bigamije kubaka ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye, kuri iyi nshuro hibanzwe cyane ku buryo ubwo bufatanye bwatanga umusaruro ufatika, cyane cyane mu korohereza abikorera kubona ibikoresho, imari n’ubumenyi bikenewe mu guteza imbere urwego rw’ingufu.

State Minister ARMAND ZINGIRO muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri iyi nama ni nawe wanayifunguye
Muri iyi nama, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’inzego zirimo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ifite mu nshingano ibijyanye n’ingufu, ndetse na Minisiteri y’Ibidukikije, mu gihe hanitabiriye abahagarariye ba rwiyemezamirimo bakora mu bijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi n’izindi ngufu.
Abategura iyi nama bavuga ko kubaka ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ari ingenzi kugira ngo ibibazo n’ibitekerezo by’abakora mu rwego rw’ingufu bigere ku bafata ibyemezo, bityo ingamba zifatwa zibe zishingiye no ku bibazo biri mu bikorwa bya buri munsi.
Ubufatanye bugamije kuzamura ijwi ry’abikorera
Serge Wilson Muhizi, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera ku giti cyabo mu bijyanye n’ingufu n’amashanyarazi, yavuze ko kimwe mu by’ingenzi byatumye hubakwa ubu bufatanye ari ukugira ngo abikorera babone umwanya wo kugeza ku nzego zibishinzwe ibibazo n’ibitekerezo bafite.

Serge Wilson Muhizi, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera ku giti cyabo mu bijyanye n’ingufu n’amashanyarazi (EPD)
Yagaragaje ko uruhare rwa ba rwiyemezamirimo mu gukwirakwiza amashanyarazi n’izindi ngufu rukwiye kujyana n’uko ijwi ryabo ryumvwa mu gihe hafatwa ibyemezo bigira ingaruka ku mikorere yabo.
Agira ati: “Imwe mu mpamvu twabanje kubaka ubufatanye ni ukugira ngo ijwi rya rwiyemezamirimo ribashe kugaragara, bityo abafata ingamba mu bijyanye n’ingufu n’amashanyarazi babimenye.”
Muhizi yavuze ko ubu bufatanye butagarukira ku Rwanda gusa, ahubwo ko hari n’intego yo kubwagura ku rwego rw’akarere, kugira ngo ibihugu bifite ibibazo cyangwa amahirwe bihuriyeho mu rwego rw’ingufu bibashe gusangira ubumenyi n’ubunararibonye.
Ubushinwa bushyizwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi
Muri iyi nama kandi, hibanzwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu Bushinwa, igihugu gifatwa nk’isoko rifite ibikoresho byinshi bijyanye n’ingufu kandi bishobora kuboneka ku biciro bihendutse.
Abitabiriye ibiganiro bagaragaje ko kubona ibikoresho ku giciro cyoroheje ari kimwe mu byafasha ba rwiyemezamirimo kongera ubushobozi bwo gushora imari mu bikorwa by’ingufu no gukomeza kugeza serivisi ku bantu benshi.

Ikindi cyagarutsweho ni ugushaka uburyo ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bashobora gukorana n’ibigo by’imari byo mu bihugu bikorerwamo ibyo bikoresho nk’ Ubushinwa, kugira ngo babashe kubona uburyo bworohereza ubucuruzi no gutumiza ibikoresho ku giciro kidahenze.
Abari mu nama bagaragaje ko hari amahirwe yo kugabanyirizwa inyungu ziri hagati ya 3% na 5%, bikaba byafasha kugabanya ibiciro no korohereza abikorera kubona ibikoresho bikenewe.
Ibi ngo bishobora kugira uruhare mu kugabanya imbogamizi z’ibiciro bikunze kugaragara mu ishoramari rijyanye n’ingufu, cyane cyane ku bigo bikiri gutangira cyangwa bifite imishinga yo kwagura ibikorwa.
Inkingi enye zagarutsweho muri RE4SG
Serge Wilson Muhizi yavuze ko ibiganiro by’uyu mwaka byibanze ku nkingi enye z’ingenzi.
Harimo kubaka ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye, gushaka uburyo bwo kubona ibikoresho bihendutse, gukorana n’ibigo by’imari byo mu bihugu bifite ayo mahirwe, ndetse no kubaka ubushobozi bw’abakora mu rwego rw’ingufu kugira ngo babashe gukoresha neza ibikoresho n’ikoranabuhanga rigezweho.

Izi nkingi zose zigamije gufasha urwego rw’ingufu gukura no gutuma abikorera babona amahirwe menshi yo gushora imari muri uru rwego.
Abitabiriye inama basanga iyo abikorera babonye ibikoresho ku giciro cyiza, imari iboroheye ndetse n’ubumenyi buhagije, bishobora kongera ubushobozi bwabo bwo gutanga serivisi no kwagura ibikorwa by’ingufu.
U Rwanda, Zambia na Malawi mu bufatanye bwo guhererekanya ubumenyi
Ikindi cyihariye cyagarutsweho muri iyi nama ni ubufatanye hagati y’u Rwanda, Zambia na Malawi, bugamije guteza imbere guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’ibihugu byo mu majyepfo.
Muhizi yavuze ko kuba abahagarariye ibi bihugu bari bitabiriye iyi nama ari amahirwe yo kurebera hamwe uko buri gihugu cyakungukira ku bumenyi n’ubunararibonye bw’ikindi.

Bamwe mubari baje kumurika ibikorwa byabo basobanurira abashyitsi aho bageze mu itera mbere nka barwiyemezamirimo
Ati ubu bufatanye bugamije kurenga ku biganiro gusa, ahubwo bugatanga amahirwe ku ba rwiyemezamirimo bashaka kwagura ibikorwa byabo bakorera mu bihugu bitandukanye.
Yavuze ko hari intego yo gutuma rwiyemezamirimo wo mu gihugu kimwe ashobora kubona amakuru n’amahirwe yo gukorera mu kindi gihugu mu buryo bworoshye, aho kuba ngombwa ko anyura mu nzitizi nyinshi zishobora gutuma ishoramari ritinda.
Agira ati: “Dufite ubufatanye bwo guhana ubumenyi bw’ibihugu byo mu majyepfo, aho u Rwanda rukorana n’ibihugu bitatu ari byo Rwanda, Zambia na Malawi. Bari muri iyi nama kandi tugamije guhererekanya ubumenyi, ariko no guha amahirwe ba rwiyemezamirimo bashaka gukorera muri ibyo bihugu, bakabona umwanya bitabagoye.”
Kwagura isoko ry’abikorera
Ubu bufatanye kandi bushobora gufasha ba rwiyemezamirimo kubona isoko rirenze imbibi z’ibihugu byabo, cyane cyane mu gihe ibihugu byo mu karere bikomeje gushaka uburyo bwo kongera amashanyarazi no guteza imbere izindi ngufu.
Ku ruhande rw’u Rwanda, abitabiriye inama bagaragaje ko gukorana n’ibindi bihugu bishobora gutanga amahirwe yo kwagura ibikorwa, guhererekanya ikoranabuhanga no gukoresha neza ubumenyi buri mu karere.

Kuva ku gushaka ibikoresho bihendutse kugeza ku kubona imari n’ubumenyi, abikorera bavuga ko ibi byose ari ingenzi mu gutuma urwego rw’ingufu rukomeza gutera imbere.
Inama ya RE4SG ku nshuro ya gatandatu rero yagaragaje ko ubufatanye hagati ya Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bukenewe cyane, ariko ko hakenewe ko ubwo bufatanye buhinduka ibikorwa bifatika bifasha abashoramari kubona ibikoresho, imari n’amasoko.
Mu gihe u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere bikomeje gushaka uburyo bwo kongera no kunoza serivisi z’ingufu, abikorera bavuga ko kuborohereza gukora no kwagura ibikorwa byabo ari imwe mu nzira zafasha kwihutisha iterambere ry’uru rwego.
@Rebero.rw
