U Rwanda na Sultanate ya Oman byasinye amasezerano abiri n’inyandiko z’ubwumvikane (MoUs) esheshatu, zigamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere ubufatanye mu buhinzi, ubwikorezi, ishoramari, imirimo n’itangwa ry’ibicuruzwa.
Aya masezerano yasinyiwe muri Al Hosn Palace i Salalah muri Oman, mu rwego rwo gukomeza umubano hagati y’u Rwanda na Oman no gufungura amahirwe mashya y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Mu masezerano yasinywe harimo ayerekeye korohereza ingendo ku bafite pasiporo za dipolomasi, iz’abakozi ba Leta n’izihariye, aho impande zombi zemeye gukorana mu buryo bwo korohereza abafite izi pasiporo kubona serivisi zijyanye na visa.
Indi masezerano yasinywe ireba kwirinda gusoresha kabiri, mu rwego rwo korohereza ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’abaturage n’ibigo byo mu bihugu byombi.
Ubufatanye mu buhinzi n’ishoramari
Mu nyandiko z’ubwumvikane esheshatu zasinywe, harimo izibanda ku bufatanye mu buhinzi, ubwikorezi n’ibikorwa bya dry port, ndetse no guteza imbere ubutaka.
Ibi bigamije gufasha ibihugu byombi gukorana mu mishinga ijyanye no guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi, gutwara no kubika ibicuruzwa, ndetse no koroshya uburyo ibicuruzwa bigera ku masoko.
Hari kandi MoU ijyanye no guteza imbere imiyoboro y’itangwa ry’ibicuruzwa (supply chains), ikaba ishobora gufasha mu kunoza ubucuruzi no koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.
Kwagura ishoramari hagati y’u Rwanda na Oman
Amasezerano kandi yagarutse ku guteza imbere ishoramari, aho impande zombi zagaragaje ubushake bwo kongera amahirwe ku bashoramari bo mu Rwanda no muri Oman.
Ubu bufatanye bugamije gushishikariza abikorera gushora imari mu bihugu byombi, binyuze mu kuborohereza kubona amakuru ku mahirwe ahari no guteza imbere imishinga ihuriweho.

Hari kandi ubwumvikane ku bijyanye n’umurimo, bugamije guteza imbere ubufatanye muri uru rwego no gushyiraho uburyo bwafasha ibihugu byombi kungukira ku bumenyi n’imbaraga z’abakozi babyo.
Ubufatanye bwihariye n’ishoramari
Mu zindi ngingo zikubiye muri MoUs zasinywe harimo ubufatanye bufite intego z’igihe kirekire n’ibikorwa bigamije gukangura ishoramari.
Ibi bigaragaza ubushake bw’u Rwanda na Oman bwo kwimakaza umubano ushingiye ku bikorwa bifatika, aho ubufatanye butagarukira gusa ku rwego rwa dipolomasi, ahubwo bukagera no ku bucuruzi, ishoramari n’iterambere ry’ubukungu.

Aya masezerano yasinywe mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura umubano n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, mu rwego rwo gushaka amasoko mashya, abashoramari ndetse n’abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye.
Ku ruhande rwa Oman, ubufatanye n’u Rwanda bushobora gufungura amahirwe yo kurushaho kugera ku isoko ry’Afurika no gukorana n’ibigo byo mu Rwanda mu nzego zitandukanye.
Muri rusange, amasezerano abiri n’inyandiko z’ubwumvikane esheshatu byasinywe hagati y’u Rwanda na Oman bitegerejweho gutanga umusingi mushya wo guteza imbere ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi, ibikorwa remezo, imirimo n’imikoranire mu bukungu hagati y’ibihugu byombi.
@Rebero.rw
