Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yagiriye uruzinduko mu Ntara y’Iburasirazuba, aho yasuye ibigo nderabuzima n’ibitaro bitandukanye, asuzuma imitangire ya serivisi z’ubuvuzi, by’umwihariko imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu kunoza serivisi zihabwa abaturage.
Muri uru ruzinduko, Umunyamabanga wa Leta Dr Yvan Butera yasuye Ibigo Nderabuzima bya Nyagasambu na Karangazi, ndetse n’Ibitaro bya Rwamagana na Nyagatare.
Mu biganiro yagiranye n’abakozi b’ubuzima, hibanzwe ku buryo ikoranabuhanga rikoreshwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi, gucunga amakuru y’abarwayi no kunoza imikorere y’ibigo nderabuzima n’ibitaro.
Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gushimangira ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima ari ingenzi mu kongera ireme rya serivisi, koroshya imitangire yazo no gufasha inzego z’ubuzima gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe.

Mu rugendo rwe kandi, Dr Yvan Butera yahuye n’abajyanama b’ubuzima, baganira ku ruhare rwabo mu kugeza serivisi z’ubuzima ku baturage no mu gukumira indwara n’ibindi bibazo bibangamira ubuzima bw’abaturage.
Abajyanama b’ubuzima bafite uruhare rukomeye mu rwego rw’ubuzima rw’u Rwanda, kuko ari bo bakorana bya hafi n’abaturage, bakabafasha kubona amakuru ajyanye n’ubuzima, kubakangurira kwirinda indwara no kubahuza na serivisi zitangwa n’ibigo nderabuzima.
Urubyiruko rwagarutsweho mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge
Mu Karere ka Rwamagana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima yanahuye n’abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro, by’umwihariko urubyiruko, baganira ku bibazo by’ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge n’izitemewe.

Muri iki kiganiro, hibanzwe ku ruhare rw’urubyiruko mu gukumira no kurwanya ikoreshwa ry’izi nzoga, ndetse n’ingaruka zishobora guteza ku buzima bw’umuntu no ku mibereho y’umuryango n’umuryango mugari.
Urubyiruko rwashishikarijwe kugira uruhare mu bikorwa byo gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, gutanga amakuru ku bikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga no gufata ibyemezo birinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi.
Ibi biganiro bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje kongera imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, cyane cyane mu rubyiruko, kubera ingaruka bigira ku buzima, imyigire, imibanire n’umusaruro w’abaturage.

Uruzinduko rwa Dr Yvan Butera mu Ntara y’Iburasirazuba rwibanze ku kureba aho serivisi z’ubuzima zigeze, kumenya imbogamizi zihari no gushimangira ingamba zigamije kuzinoza, kugira ngo abaturage bakomeze kubona serivisi z’ubuzima zinoze kandi zibageraho ku gihe.
@Rebero.rw
