Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko ubuzima bugenda burushaho kubahenda bitewe n’izamuka rikomeje kugaragara ku biciro by’ibiribwa, ubukode bw’amazu, amazi n’ibicanwa, ibintu bavuga ko byatumye ubushobozi bwo guhaha bugabanuka, n’abacuruzi bakabura abaguzi.
Mu isesengura twakoreye mu masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko mu isoko rya Nyabugogo ahazwi nko mu Nkundamahoro no kwa Mutangana ndetse no mu isoko rya Kimironko, twasanze abacuruzi bavuga ko ibiciro by’ibiribwa byazamutse ku buryo bukomeye mu mezi atatu ashize, mu gihe n’abaguzi bagenda baba bake.
Umwe mu bacuruzi b’ibishyimbo muri aya masoko yatubwiye ko ikilo cy’ibishyimbo bisanzwe kimaze kugera ku mafaranga 3.000 Frw, mu gihe ibindi bizwi nk’amabara cyangwa injyamane bigura amafaranga 2.000 Frw ku kiro ibi mu cyaro bakaba babyita rumarinkwi kuko urateka kugira ngo bishye wifashisha gikukuri.
Yavuze ko iri zamuka ryagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi bwabo, kuko ubu umuguzi ushobora kugurisha ibilo birindwi ari we ufatwa nk’uwagurishije byinshi, mu gihe mbere y’uko ibiciro bizamuka yashoboraga kugurisha ibilo bigera kuri 20 ku mukiriya umwe.
Ikindi kibazo abacuruzi bagaragaza ni izamuka ry’ibiciro by’imboga. Ikilo cy’inyanya kimaze kugera ku mafaranga 1.200 Frw, mu gihe icy’intoryi kigeze ku mafaranga 1.400 Frw.

Aba bacuruzi bavuga ko kubona ibyo bicuruzwa na byo bitakiri ibintu byoroshye, kuko na bo babirangura ku giciro cyo hejuru, rimwe na rimwe bakabwirwa gushakisha ababitanga hirya no hino kugira ngo babone ibyo bagurisha.
Ibi byatumye bamwe mu bacuruzi bataka igihombo, kuko nubwo bagura ibicuruzwa bahenzwe, abaguzi bakaba bake ku buryo batabasha gukuramo inyungu cyangwa no kwishyura amafaranga baba bakoresheje babirangura.
Izamuka ry’ibiciro ntirigarukira ku biribwa
Uretse ibiribwa, abaturage bavuga ko n’ubukode bw’amazu bukomeje kuzamuka, ibintu byiyongera ku mutwaro w’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Ikindi kibazo bagaragaza ni amazi, bavuga ko ataboneka uko bikwiye mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali, bigatuma abatayabonye mu miyoboro bayashaka ku bantu bayagemura ku magare.
Abo baturage bavuga ko ijerekani imwe y’amazi ishobora kugura amafaranga 1.500 Frw, igiciro bavuga ko kibaremereye, cyane cyane ku miryango ifite ubushobozi buke.
Abaturage, baba abaguzi cyangwa abacuruzi, basaba inzego bireba kugira icyo zikora kugira ngo hagabanywe uburemere bw’izamuka ry’ibiciro, kuko hari abavuga ko kubona amafaranga yo kugura ibiribwa bimwe by’ibanze bisigaye bigorana.
Leta ivuga ko hari ingamba zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, avuga ko nubwo ibiciro by’ibiribwa byazamutse, hari ikiri ingenzi ari uko ibyo abaturage bakenera bikiboneka ku masoko.
Yavuze ko igikurikiyeho ari ugushaka uburyo iri zamuka ry’ibiciro ryahagarikwa cyangwa rikagabanywa.
Yagize ati: “Icyo twakwishimira ni uko ibyo bikenerwa n’abaturage biboneka mu gihugu, igisigaye ni uguhangana n’ibyo biciro bikomeza kuzamuka tukareba uko byagabanuka.”
Ku ruhande rwe, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, asobanura ko izamuka ry’ibiciro rifitanye isano n’impamvu zitandukanye zirimo ihindagurika ry’ibihe ryagize ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi, ndetse n’umutekano muke uterwa n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, wagize ingaruka ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga.
Yavuze ko Leta iri gufata ingamba zitandukanye zo guhangana n’iki kibazo, zirimo inkunga itangwa ku bicuruzwa bya peteroli bitumizwa mu mahanga, gushyiraho uruganda rukora ifumbire mu Rwanda no gukurikirana ibiciro ku masoko mpuzamahanga kugira ngo bitagera ku masoko yo mu Rwanda byahenze cyane.
Yagize ati: “Harimo ibigaragara dushobora kuvugaho, ariko hari n’ibindi bikorwa umunsi ku wundi nka nkunganire itangwa na Leta ituruka kuri Peteroli itumizwa mu mahanga n’izindi ngamba zitandukanye nk’uruganda rukora ifumbire twatangije mu Rwanda, hari gukurikiranwa ibiciro ku isoko mpuzamahanga ku buryo byagera ku masoko mu Rwanda bidahenze nk’uko ubu bimeze.”
Imibare ya NISR igaragaza ko izamuka rikomeje kugaragara
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko izamuka ry’ibiciro ritagarukira mu mijyi gusa, kuko no mu byaro rikomeje kugaragara.
Raporo y’icyo kigo igaragaza ko muri Kanama 2026 ibiciro mu byaro byazamutseho 16% ugereranyije n’ukwezi nk’uko ko mu 2025, mu gihe muri Nyakanga 2026 byari byazamutseho 13,3%.
Mu byagize uruhare muri iryo zamuka harimo ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16,8%, ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongeraho 7,5%, mu gihe ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 19,4%.
Ku rwego rw’igihugu, imibare ya NISR igaragaza ko mu Ukwakira 2026 ibiciro byiyongereyeho 3,3% ugereranyije na Nzeri 2026. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 7,8%.
Ugereranyije Ukwakira 2026 na Ukwakira 2025, ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byari mu byagize uruhare rukomeye mu izamuka ry’ibiciro, aho byiyongereyeho 28,9%, mu gihe ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 14,2%.



Iyi mibare igaragaza ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro gikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage, mu gihe abacuruzi na bo bavuga ko kugura ibicuruzwa bahenze no kubura abaguzi bibashyira mu gihombo.
Abaturage bakomeje gusaba ko ingamba Leta ivuga ko iri gufata zagira umusaruro ugaragara ku masoko, ku buryo ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi byagabanyuka, ubuzima bukorohera imiryango ifite ubushobozi buke.
@Rebero.rw
