Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CP Theos Badege, yasabye abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi benda kurangiza ibihano, kuzagaragaza ko bagorotse by’ukuri igihe bazaba basubiye mu miryango yabo.
CP Theos Badege yabibasabye kuri uyu wa Gatatu ubwo yasuraga abagororwa bari mu mahugurwa agamije kubategura gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo kurangiza ibihano byabo.
Ni amahugurwa agamije gufasha abagororwa benda gusubizwa mu miryango kwitegura ubuzima bwo hanze y’igororero, bakamenya uko bazongera kubana n’abandi, bakagira uruhare mu bikorwa byubaka umuryango ndetse bakirinda imyitwarire ishobora kubasubiza mu byaha.
Aya mahugurwa ari kubera mu Igororero rya Nyamagabe, aho hahugurirwa abagore, mu gihe abagabo bahamijwe ibyaha bya Jenoside benda kurangiza ibihano bahugurirwa mu Igororero rya Nyamasheke.

Mu butumwa yagejeje kuri aba bagororwa, CP Theos Badege yabasabye kutabona kurangiza igihano nk’iherezo ry’urugendo rw’igorora, ahubwo ko bagomba kuzagaragaza impinduka mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Yabashishikarije kuzagaruka mu miryango bafite imyitwarire mishya, bubaha abandi kandi bakagira uruhare mu bikorwa biteza imbere imiryango n’igihugu.
Yagize ati: “Nimwasubira mu miryango, muzagaragaze ko mwagorotse koko. Ibyo ntibizagaragarira mu magambo gusa, ahubwo bizagaragarira mu bikorwa no mu myitwarire yanyu.”
CP Theos Badege kandi yabibukije ko ubuzima nyuma y’igororero busaba gufata inshingano no kubana neza n’abandi, bityo ko ibyo bigishwa muri aya mahugurwa bikwiye kuzabafasha guhangana n’ubuzima bwo hanze y’igororero.

Aya mahugurwa kandi abaha umwanya wo gutekereza ku mateka yabo, ku ngaruka z’ibyaha bakoze ndetse n’uruhare bashobora kugira mu kubaka umuryango urangwa n’amahoro n’ubwiyunge.
Ku bantu bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusubira mu buzima busanzwe ni intambwe ikomeye, kuko baba bagomba kongera kubana n’imiryango yabo ndetse n’abaturage muri rusange.
RCS ishyira imbere gahunda zo kugorora no gutegura abagororwa kugira ngo igihe barangije ibihano byabo, basubire mu muryango bafite ubumenyi, imyitwarire n’imyumvire bibafasha kubaho mu buryo buboneye.
Ni muri urwo rwego aba bagororwa benda kurangiza ibihano bahabwa inyigisho zibafasha kwitegura icyo cyiciro gishya cy’ubuzima, aho basabwa kuzagaragaza impinduka zabo binyuze mu bikorwa bifatika no mu myitwarire iboneye.
CP Theos Badege yabasabye gukoresha neza aya mahugurwa, bakazayavamo biteguye kuba abantu bagira uruhare mu mibereho myiza y’imiryango yabo no mu iterambere ry’igihugu.
@Rebero.rw
