Ibishushanyo bishya byagaragaje isura Ruhengeri Referral Hospital izaba ifite nyuma y’imirimo yo kuyivugurura no kuyagura, umushinga uteganyijwe guhindura iyi bitaro imaze imyaka 87 ikaba ikigo nderabuzima cy’icyitegererezo kizafasha guhangana n’ubwiyongere bw’abaturage mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Umushinga wo kuvugurura no kwagura Ruhengeri Referral Hospital uri mu bikorwa by’ingenzi bigamije guteza imbere serivisi z’ubuzima mu Majyaruguru y’u Rwanda, aho ibitaro biteganyijwe guhinduka ikigo cy’ubuvuzi bugezweho gifite ubushobozi bwo gutanga serivisi zihariye kandi zifite ikoranabuhanga rigezweho.
Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyoni €100, ni ukuvuga hafi miliyari 171 Frw, uzongera ubushobozi bw’ibi bitaro kuva ku buriri 320 busanzweho bukagera kuri 550.
Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027, miliyari 17.79 Frw zagenewe uyu mushinga, mu gihe ibikorwa byo kuvugurura no kwagura inyubako ndetse no kongera ibikoresho by’ubuvuzi bizakomeza mu byiciro bitandukanye.
Ibitaro bizagira ubushobozi bwisumbuyeho
Mu isura nshya yateganyijwe, Ruhengeri Referral Hospital izaba ifite serivisi n’ibikorwaremezo byagenewe kwakira abarwayi benshi no gutanga ubuvuzi bw’inzobere.

Muri byo harimo ibyumba 36 byita ku barwayi barembye cyane (ICU), ndetse n’ibyumba umunani byo kubagiramo abarwayi bizaba bifite ibikoresho bigezweho.
Harateganywa kandi ishami ry’ababyeyi rizaba rifite ibitanda 220, rikazaba ririmo incubator 40 zizafasha kwita ku bana bavuka bakeneye ubufasha bwihariye, cyane cyane abavutse imburagihe cyangwa bafite ibibazo by’ubuzima.
Ikindi kizaba cy’ingenzi ni urubuga rwa radiologiya rugezweho ruzafasha mu gusuzuma indwara hakoreshejwe ikoranabuhanga rihanitse.
Ibitaro kandi bizashyirwamo ibikoresho bigezweho byo gusuzuma indwara, birimo imashini ya MRI ndetse na CT Scan ifite ubushobozi bwo gufata amashusho mu bice 64 (64-slice CT scanner).
Ibi bikoresho biteganyijwe gufasha abaganga kubona amakuru arambuye ku buzima bw’umurwayi, bityo indwara zikamenyekana hakiri kare kandi abaganga bakabona uburyo bwo gufata ibyemezo bishingiye ku isuzuma ryizewe.
Umushinga ujyanye n’ubwiyongere bw’abaturage
Ruhengeri Referral Hospital imaze imyaka 87 itanga serivisi z’ubuzima, ariko ubwiyongere bw’abaturage n’izamuka ry’umubare w’abakeneye serivisi z’ubuvuzi byatumye hakenerwa kongera ubushobozi bw’ibi bitaro.

Kugeza ubu, ibi bitaro byakira abarwayi baturuka mu bice bitandukanye by’Amajyaruguru y’u Rwanda ndetse n’ahandi, kandi buri mwaka bikurikirana ababyeyi barenga 6,000 babyara.
Ubushobozi bushya bw’ibi bitaro buzaba bugamije guhangana n’ibikenewe ubu ndetse n’ibizaza mu myaka iri imbere.
Abaturage bo mu gace ibi bitaro bikoreramo n’ahandi babisirikiramo biteganyijwe ko bazakomeza kwiyongera, aho umubare w’abaturage bateganyijwe kugana serivisi z’ibi bitaro ushobora kugera kuri miliyoni eshatu mu 2040.
Kwagura ibitaro bikaba bigamije gutegura serivisi z’ubuzima mbere y’uko uyu mubare w’abaturage wiyongera cyane, aho kongera ibitanda, ibyumba byo kubagiramo abarwayi, serivisi z’ababyeyi n’ibikoresho byo gusuzuma indwara bizafasha kugabanya umuvuduko uri kuri serivisi zisanzwe zitangwa.
Serivisi zimwe zizimurwa by’agateganyo
Mu gihe imirimo yo kuvugurura no kwagura Ruhengeri Referral Hospital izaba ikomeje, serivisi zimwe na zimwe zizimurwa by’agateganyo zijyanwe mu nyubako za Leta ziri hafi y’ibitaro.
Iyi gahunda igamije gutuma serivisi z’ubuvuzi zikomeza gutangwa mu gihe ibikorwa byo kubaka no kuvugurura inyubako bizaba bikomeje, bityo abarwayi ntibabure ubufasha bw’ubuvuzi.

Nyuma y’uko imirimo irangiye, Ruhengeri Referral Hospital izaba ifite ubushobozi burenze ubwo ifite ubu, yaba mu bijyanye n’umubare w’abarwayi ishobora kwakira ndetse n’ubwoko bwa serivisi z’ubuvuzi izaba ishobora gutanga.
Umushinga wo kuyivugurura no kuyagura kandi uteganyijwe kugira uruhare mu kongera serivisi z’ubuvuzi bw’inzobere mu Majyaruguru y’u Rwanda, bityo abarwayi benshi ntibazajye bahatirwa kujya kure bashaka serivisi z’ubuvuzi zihariye.
Ku ruhande rw’abaganga n’abandi bakozi b’ubuzima, kuba ibitaro bizaba bifite ibikoresho n’ibikorwaremezo bigezweho bizatanga amahirwe yo gukorera ahantu hafite ubushobozi bwo gutanga ubuvuzi bujyanye n’igihe.
Iyo mirimo irangiye, Ruhengeri Referral Hospital izaba itakiri gusa ibitaro bimaze imyaka 87 bitanga serivisi, ahubwo izaba ari ikigo cy’ubuzima cyubakiye ku bushobozi bushya, ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo bigendanye n’ibikenewe n’abaturage bo mu Majyaruguru y’u Rwanda mu myaka iri imbere.
@Rebero.rw
