Perezida wa Bénin, Romuald Wadagni, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yasuye Ishuri Rikuru ryigisha Ubuhinzi n’Ubworozi bubungabunga Ubutaka (RICA), aho yeretswe uburyo bwo guteza imbere ubworozi no kongera agaciro k’umusaruro ukomoka ku matungo.
Muri uru ruzinduko, Perezida Wadagni yasuye ibikorwa bitandukanye bikorwa muri RICA, by’umwihariko ibyerekeranye n’ubworozi bw’inka n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu kongera umusaruro wazo.
Yerekanywe inka zitandukanye zororerwa muri iri shuri, harimo izororerwa gutanga amata. Yasobanuriwe uburyo imicungire yazo n’imibereho myiza bigira uruhare mu musaruro w’amata, ndetse n’uko zitabwaho kugira ngo zitange umukamo uhagije.

Abashinzwe ubworozi muri RICA basobanuriye Perezida Wadagni uko imirire, imicungire n’uburyo bwo kwita ku nka bifasha mu kongera umusaruro w’amata, hanagaragazwa uburyo amakuru ajyanye n’umusaruro w’inka akurikiranwa.
Perezida Wadagni kandi yeretswe ibikorwa bijyanye n’inka zororerwa kubagwa, aho yasobanuriwe uburyo inyama z’inka zongerwa agaciro kugira ngo zitange umusaruro ufite agaciro ku isoko.
Ibi bikorwa biri mu murongo wa RICA wo guha abanyeshuri ubumenyi bufatika mu buhinzi n’ubworozi bugezweho, ndetse no kubatoza uburyo bwo guhuza ubumenyi n’ibikorwa bifasha kongera umusaruro no kubungabunga ubutaka.

Uru ruzinduko rwa Perezida wa Bénin muri RICA rwamuhaye kandi umwanya wo kureba bimwe mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byifashishwa mu gutanga ubumenyi bufatika no guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.
RICA ni ishuri rikuru ry’u Rwanda ryibanda ku buhinzi n’ubworozi bubungabunga ubutaka, aho abanyeshuri bahabwa ubumenyi bw’ibanze n’ubwimbitse bubafasha guhangana n’ibibazo biri mu rwego rw’ubuhinzi, ubworozi n’imicungire y’umutungo kamere.
Uruzinduko rwa Perezida Wadagni mu Rwanda rukomeje kuba umwanya wo gusura ibikorwa bitandukanye by’iterambere no kungurana ibitekerezo ku byakomeza guteza imbere ubufatanye n’iterambere ry’ibihugu byombi.
@Rebero.rw
