Umuryango Plan Rwanda wagiriye uruzinduko muri REMA, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, mu biganiro byibanze ku gukomeza ubufatanye mu bikorwa byo kurengera ibidukikije.
Muri uru ruzinduko, impande zombi zasuzumye ubufatanye busanzwe hagati ya Plan Rwanda na REMA, ndetse zungurana ibitekerezo ku buryo bwakomeza kunozwa no kwagurwa mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere kurengera ibidukikije mu Rwanda.
Ibiganiro kandi byagarutse ku bikorwa mpuzamahanga byitezwe mu rwego rw’ibidukikije, aho impande zombi zaganiriye ku myiteguro n’uruhare rw’inzego zitandukanye mu gukomeza guteza imbere gahunda z’u Rwanda zijyanye no kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Plan Rwanda na REMA kandi baganiriye ku igenamigambi rihuriweho ry’umwaka w’ingengo y’imari wa 2027, hagamijwe kureba ibikorwa by’ingenzi byafatanyamo no gushyira hamwe imbaraga mu kubigeraho.
Ubu bufatanye buje mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no guteza imbere iterambere rirambye, binyuze mu bufatanye bw’inzego za Leta, imiryango itari iya Leta n’abafatanyabikorwa batandukanye.
REMA ni urwego rushinzwe, mu by’ibanze, guhuza no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda n’ingamba z’igihugu zijyanye no kurengera ibidukikije, mu gihe Plan Rwanda ikorera mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’abaturage, by’umwihariko abana n’urubyiruko.
@Rebero.rw
