Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, yakiriye itsinda ry’umuryango wa Trócaire, baganira ku buryo abaturage, amakoperative n’ibigo by’ubucuruzi biyoborwa n’abagore bashyigikirwa n’uyu muryango bashobora kubona uburyo burambye bwo kubona igishoro.
Uruzinduko rw’iri tsinda rwari rugamije kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere no kurebera hamwe uburyo hashakwa ibisubizo byatuma ibikorwa by’iterambere bishyigikirwa na Trócaire bitaguma gushingira gusa ku nkunga zihabwa abaturage n’imiryango.
Mu biganiro byabaye, hibanzwe ku gushaka uburyo abaturage n’amakoperative bashobora guhuza n’amasoko y’imari arambye, kugira ngo babashe kubona igishoro kibafasha kwagura ibikorwa byabo no kubibyaza umusaruro mu gihe kirekire.

Haganiriwe kandi ku buryo imishinga y’abagore n’ibikorwa by’ubucuruzi biyoborwa n’abagore yakongerwa ubushobozi, ikabona amahirwe yo kugera ku mari no gukomeza gukora mu buryo bwabyara inyungu.
Trócaire ikorana n’abaturage n’amatsinda atandukanye mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho yabo, harimo amakoperative n’imishinga y’abagore. Kurebera hamwe uburyo bwo kubona andi masoko y’imari bifatwa nk’inzira yo gufasha ibi bikorwa gukomeza kwigira no kwaguka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara n’itsinda rya Trócaire kandi baganiriye ku gukomeza ubufatanye mu gushakira abaturage ibisubizo byabafasha kwihangira imirimo, kongera umusaruro no kubaka ubushobozi bwo kwiteza imbere mu buryo burambye.
@Rebero.rw
