Mu Karere ka Musanze hatangiye amahugurwa y’iminsi itatu agamije kongerera ubushobozi abakusanya amakuru muri gahunda ya Community-Led Monitoring (CLM), izwiho guha abaturage uruhare mu gukurikirana no gutanga ibitekerezo ku mitangire ya serivisi za VIH.
Aya mahugurwa yatangiye ku wa 17 Nzeri 2026, akaba ateganyijwe kugeza ku wa 19 Nzeri 2026. Yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), ku nkunga ya GIZ binyuze muri Rights-Based Program (RBP).
Abitabiriye aya mahugurwa barimo kongererwa ubumenyi n’ubushobozi ngiro mu gukusanya amakuru yizewe no kwakira ibitekerezo by’abaturage ku bijyanye na serivisi zihabwa abantu babana na virusi itera SIDA ndetse n’abandi bazikenera.

Mu mahugurwa kandi harasobanurwa uburyo gahunda ya CLM ikora n’inshingano z’abakusanya amakuru, cyane cyane mu gutuma ibitekerezo n’ibyabaye ku baturage bigera mu nzego zibishinzwe mu buryo bwuzuye kandi bwizewe.
Community-Led Monitoring ituma abaturage bagira uruhare mu kugaragaza imbogamizi bahura na zo mu gihe bahabwa serivisi za VIH. Amakuru akusanywa ashobora gufasha kumenya ibyuho biri mu mitangire ya serivisi no gufata ingamba zo kubikemura.
Abategura aya mahugurwa bavuga ko gukusanya amakuru yizewe kandi afite ireme ari ingenzi mu gufasha inzego bireba gufata ibyemezo bishingiye ku bimenyetso, kunoza imitangire ya serivisi no kurushaho kubazwa inshingano.

Aya mahugurwa ari mu bikorwa bikomeje gukorwa mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda ya Community-Led Monitoring mu Rwanda, no kwemeza ko amakuru aturuka mu baturage aba yizewe, afite icyo asobanuye kandi ashobora gukoreshwa mu gufata ingamba.
Biteganyijwe ko ubumenyi abitabiriye bazakura muri aya mahugurwa buzabafasha gukusanya amakuru neza, gutanga raporo zinoze no kugira uruhare mu kugeza ku nzego zibishinzwe ibitekerezo by’abaturage ku mitangire ya serivisi za VIH.
@Rebero.rw
