Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru basabwe kurushaho gukora siporo no kwirinda imirire idahwitse, nyuma y’uko isuzuma ryagaragaje ko 32% by’abasuzumwe bafite ibibazo by’indwara zitandura, bamwe batabizi.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2026, ubwo mu Karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, hizihirizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Indwara z’Umutima, mu bikorwa byahujwe no gukangurira abaturage kwita ku buzima bw’umutima no kwirinda indwara zitandura.

Iki gikorwa ni icyabaye umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’umutima
Ibikorwa byo gusuzuma abaturage byatangiriye muri Nyaruguru tariki ya 21 Nzeri 2026, aho hasuzumwe abantu 1,554 harebwa uko bahagaze ku ndwara z’umutima n’izindi ndwara zitandura.
Muri abo basuzumwe, 68% basanzwe nta kibazo cy’indwara zitandura bafite, mu gihe 32% basanzwemo ibibazo by’uburwayi, harimo n’abatari bazi ko bafite izo ndwara.
Abantu 402, bangana na 26% by’abasuzumwe, basanzwemo umuvuduko ukabije w’amaraso. Ni uburwayi bushobora kugira ingaruka ku miyoboro y’amaraso n’umutima iyo budakurikiranwe kandi ngo buvurwe hakiri kare.

Diyabete yo yagaragaye ku bantu 23, bangana na 1% by’abasuzumwe, mu gihe 76, bangana na 5%, basanzwemo indwara z’umutima.
Muri abo basuzumwe basanganywe indwara z’umutima, abantu umunani bagaragaye ko bafite ibibazo bikomeye bisaba kuvurwa hakoreshejwe kubagwa umutima. Ibitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru byagaragajwe nk’ibitaro bifite uruhare mu gusuzuma abarwayi b’indwara z’umutima no kohereza abakeneye kubagwa ku Bitaro by’Umwami Faisal.
Abakiri bato na bo bari mu bafite indwara zitandura
Dr Ntaganda Evariste, ushinzwe indwara z’umutima mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko gusuzuma indwara zitandura ari ingenzi kuko bifasha umuntu kumenya uko ubuzima bwe buhagaze no gutangira kwivuza hakiri kare.

Yagaragaje ko nubwo kuba umuntu mukuru afite indwara zitandura bishobora kuba bisanzwe bigaragara, hari impungenge z’uko izi ndwara zikomeje kugaragara no mu bantu bakiri bato, harimo n’abatarageza ku myaka 35.
Ati: “Kuba dufite abantu benshi bari mu myaka ikiri hasi bafite indwara zitandura ntabwo ari byiza. Kudakora imyitozo ngororamubiri, burya umubiri udakora siporo urangirika, kandi ibyangirika bya mbere burya harimo umutima. Gukora siporo ni urukingo ku batararwara kandi ikaba umuti ku bamaze kurwara.”
Dr Ntaganda yasabye abaturage kutategereza ko bagira ibimenyetso by’uburwayi kugira ngo bajye kwisuzumisha, ahubwo bakagira umuco wo gukurikirana uko ubuzima bwabo buhagaze no kwirinda ibintu byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura.
Nyaruguru yasabwe gushyira imbaraga mu mibereho ibungabunga umutima
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr Murwanashyaka Emmanuel yashimiye abateguye kwizihiriza uyu munsi muri aka Karere, anagaragaza ko ubutumwa bw’uyu munsi bufite akamaro mu gufasha abaturage kumenya uko barinda umutima n’umubiri muri rusange.

Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Bungabunga ubuzima bw’umutima wawe”, aho abaturage bibukijwe ko siporo ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi bifasha kurinda umutima.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yavuze ko kubungabunga umutima bitangirira ku myitwarire ya buri muntu, yaba mu gukora siporo, imirire ndetse no kwirinda ibyangiza umubiri.
Ati: “Uzawubungabunga ukora iyo myitozo kandi ukirinda inzoga ndetse no kwirinda kunywa itabi, gukoresha imboga n’imbuto kenshi, ukirinda amavuta menshi ndetse n’umunyu mwinshi kandi ukagira igihe cyo kunywa amazi meza.”

Ubutumwa bwatanzwe muri ibi bikorwa byibanze ku gukangurira abaturage kugira imibereho iboneye, gukora imyitozo ngororamubiri, kwirinda itabi n’inzoga nyinshi, kurya imboga n’imbuto, kugabanya umunyu n’amavuta menshi, ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo indwara zitandura zifatwe hakiri kare.
Ibyavuye mu isuzuma ryakorewe abaturage ba Nyaruguru byongeye kugaragaza ko indwara zitandura zishobora gufata umuntu atarabona ibimenyetso bigaragara, bityo kwisuzumisha no kwirinda bikaba ingenzi mu kurinda ubuzima bw’umutima n’umubiri muri rusange.
@Rebero.rw
