Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu Gihugu rukomeje kwitabira igikorwa cya Youth Meet the President, kibera muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali, aho rugirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Iki gikorwa giteganyijwemo urubyiruko rugera ku bihumbi 10, ruhagarariye inzego n’ibyiciro bitandukanye by’urubyiruko rwo mu Rwanda.

Muri iki gikorwa, urubyiruko rugejeje kuri Perezida Kagame ibyifuzo byarwo n’ibitekerezo ku iterambere ry’Igihugu, rumugaragariza uruhare rwifuza kugira mu kubaka u Rwanda no guharanira ejo hazaza harwo.
Perezida Kagame na we yagiranye ibiganiro n’urubyiruko, arwibutsa ko imbaraga z’Igihugu zigomba kuruturukaho, kuko ari rwo Rwanda rw’ejo, bityo rukaba rukwiye kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu.

Yashimangiye akamaro k’urubyiruko mu kubaka Igihugu, ashingiye ku kuba ari rwo rufite inshingano zo gukomeza ibyo u Rwanda rumaze kugeraho no guharanira iterambere rirambye.
Igikorwa cya Youth Meet the President ni umwanya wo guhuza urubyiruko n’Umukuru w’Igihugu, rukamugezaho ibitekerezo, ibyifuzo n’imbogamizi ruhura na zo, mu gihe na rwo rubona umwanya wo kunguka ibitekerezo ku nshingano zarwo mu kubaka Igihugu.
@Rebero.rw
