Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yahaye ipeti rya ofisiye abasirikare 280 barangije amasomo ya gisirikare mu Ishuri rya Gisirikare rya Uganda riherereye i Kabamba, barimo Umunyarwanda 2Lt James Nsengiyumva n’umuhungu wa Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDS).

Uyu muhango wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, witabirwa n’abayobozi batandukanye mu nzego za gisirikare, barimo Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako mu Rwanda, Maj Gen John Baptist Ngiruwonsanga.
2Lt James Nsengiyumva ni Umunyarwanda warangije amasomo y’imyaka itatu muri iri shuri rya gisirikare, mbere yo guhabwa ipeti rya ofisiye hamwe n’abandi basirikare 279.

Mu bahawe amapeti kandi harimo umuhungu wa Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umwuzukuru wa Perezida Museveni. Uyu muhango wayobowe na Museveni, sekuru w’uwo musirikare.
Ishuri rya Gisirikare rya Kabamba ni rimwe mu mashuri ya gisirikare muri Uganda atanga amahugurwa ategura abasirikare bazahabwa amapeti ya ofisiye, akabategurira inshingano zo kuyobora abandi no gukora imirimo itandukanye mu gisirikare.

Kwitabira uyu muhango kwa Maj Gen John Baptist Ngiruwonsanga, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, byagaragaje ko u Rwanda rwari ruhagarariwe mu birori byo guha amapeti abasirikare barangije amahugurwa muri Uganda.

@Rebero.rw
