Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Diyabete, wizihizwa buri tariki ya 14 Ugushyingo, abaturage barasabwa kwipimisha hakiri kare no guhindura imibereho yabo kugira ngo birinde iyi ndwara n’ingaruka zayo.
Uyu munsi, wizihizwa ku rwego mpuzamahanga, ugamije kongera ubukangurambaga ku ndwara ya Diyabete, gushishikariza abantu kumenya uko bahagaze ku buzima bwabo no gufasha abayirwaye kuyicungira hafi.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ya 2026 na 2027 igira iti “Early Action on Diabetes”, bisobanuye gufata ingamba hakiri kare mu guhangana na Diyabete, hibandwa ku kuyisuzuma hakiri kare, kuyikumira no gufasha abayirwaye kwirinda ingaruka zikomeye.
Mu Rwanda hateguwe ibikorwa bitandukanye byo gupima abaturage Diyabete, indwara z’umutima n’izindi ndwara zitandukanye, ku bufatanye n’imiryango irimo Geraldine Trada Foundation (GT Foundation), Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda bavura Diyabete n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Muri ibyo bikorwa harimo urugendo rw’amaguru n’imyitozo ngororamubiri bigamije gukangurira abaturage kugira uruhare mu kwita ku buzima bwabo no kwirinda indwara zitandura.
Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu Rwanda abantu barenga ibihumbi 397 bafite Diyabete, bangana na 3% by’abaturage bose.
Ikindi gihangayikishije ni uko abagera kuri 82% by’abafite iyi ndwara bashobora kuba batazi ko bayirwaye, bitewe no kutipimisha no kuba ishobora kumara igihe itaragaragaza ibimenyetso bikomeye.
Diyabete ni indwara ituma umubiri unanirwa gukoresha neza isukari yo mu maraso, akenshi bitewe n’uko umusemburo wa insulin udakorwa uhagije cyangwa umubiri utawukoresha neza.
Iyi ndwara ishobora gufata abantu b’imyaka itandukanye, yaba abana, urubyiruko n’abakuze. By’umwihariko, Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (Type 2) ntireba gusa abantu bafite umubyibuho ukabije, kuko ishobora no kugaragara ku bantu batabyibushye bitewe n’ibindi bibazo bituma umubiri utabasha gukoresha neza insulin.
Ku rwego rw’isi, imibare itangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Diyabete (IDF) igaragaza ko umubare w’abantu babana na Diyabete ukomeje kwiyongera, bikaba ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange.
Mu bihugu bimwe na bimwe, igipimo cy’abarwaye Diyabete kiri hejuru cyane. Urugero ni Pakistan, aho imibare yatanzwe igaragaza ko abarenga 31% by’abakuze bafite iyi ndwara.
Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko kutamenya ko umuntu arwaye Diyabete bishobora kumushyira mu kaga ko guhura n’ingaruka zirimo indwara z’umutima, kwangirika kw’impyiko, kutabona neza ndetse n’ibindi bibazo bikomeye by’ubuzima.

Basabwa kandi gukora imyitozo ngororamubiri buri gihe, nibura iminota 30 ku munsi, kwirinda itabi no kugabanya cyangwa kureka inzoga.
Mu rwego rwo kwirinda Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, abaturage barasabwa kurya indyo yuzuye, bakagabanya ibiribwa n’ibinyobwa birimo isukari nyinshi, bakongera imboga, imbuto n’ibinyampeke bitatunganyirijwe cyane mu nganda.
Ikindi gikorwa cy’ingenzi ni ukwipimisha isukari mu maraso hakiri kare, cyane cyane ku bafite ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara, nk’abafite abo mu miryango yabo bayirwaye cyangwa abafite ibindi bibazo by’ubuzima bibashyira mu kaga.
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Diyabete ni umwanya wo kwibutsa abantu ko iyi ndwara ishobora gucungwa neza iyo imenyekanye hakiri kare, umuntu agahabwa ubuvuzi bukwiye kandi agahindura imibereho ye.
Inzego z’ubuzima zirakangurira buri wese kudategereza kugaragaza ibimenyetso kugira ngo ajye kwipimisha, kuko kumenya uko umubiri uhagaze hakiri kare ari imwe mu ntambwe zikomeye zo kurinda ubuzima.
@Rebero.rw
