Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yashimye igihugu cya Cambodia ku bw’ubwitange n’ubwakiranyi byagaragaje mu kwakira Inama ya 20 ya Francophonie.
Ibi yabigarutseho ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Umudugudu wa Francophonie (Village de la Francophonie) mu Mujyi wa Phnom Penh, aho yashishikarije abitabiriye inama n’abandi bagize umuryango wa Francophonie gukoresha neza ibikorwa n’ibiganiro byateguwe muri uwo mudugudu.

Mushikiwabo yavuze ko iyi nama idakwiye kureberwa gusa mu rwego rwa politiki, ahubwo ko ari n’umwanya mwiza wo gusangira ibitekerezo, umuco n’ubunararibonye, hagamijwe kurushaho kwegeranya abaturage bo mu bihugu bikoresha Igifaransa.
Yashimangiye ko ibikorwa bitegurirwa muri Francophonie Village ari amahirwe yo guteza imbere imibanire, ubufatanye no kumenyana hagati y’abagize uyu muryango.

@Rebero.rw
