Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yasoreje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yagiriye muri Uganda, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni bigamije gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko, abakuru b’ibihugu byombi bongeye gushimangira umubano umaze igihe kirekire hagati ya Tanzania na Uganda, by’umwihariko mu guteza imbere ubufatanye mu bukungu n’iterambere ry’akarere.
Kimwe mu byaranze uru ruzinduko ni umuhango wo gutangiza ku mugaragaro uruganda rukora kandi ruteranya imodoka rwa Double Q Automotive Assembly Plant, ruherereye i Nakirebe, mu Karere ka Mpigi muri Uganda.

Uru ruganda ni ikimenyetso cy’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu guteza imbere inganda, kongera ubushobozi bw’akarere mu gukora ibikoresho bikenerwa, guhanga imirimo no kwimakaza ubufatanye mu bukungu bw’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.
Perezida Samia Suluhu yasezerewe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe na Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, wari kumwe n’intumwa zaturutse muri Tanzania na Uganda ndetse n’abahagarariye inzego z’ubuyobozi bukuru bw’ingabo.

Uru ruzinduko rugaragaza umuhate wa Tanzania na Uganda mu gukomeza umubano wa dipolomasi no gushyira imbaraga mu mishinga ihuriweho igamije guteza imbere inganda, ubukungu n’imibereho y’abaturage b’ibihugu byombi.

@Rebero.rw
