Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yazamuye igipimo fatizo cy’inyungu (Central Bank Rate) ikivana kuri 8,75% yari iriho mu mezi atatu ashize, ikigeza kuri 9,5%, mu rwego rwo gucunga ihindagurika ry’ubukungu no gukomeza guharanira ko ibiciro ku isoko bihama.
Iri zamuka rya 0,75% ni ryo rikomeye ribayeho mu myaka irenga 16 ishize, kuko iki gipimo giheruka kugera kuri 9% mu 2009.
Iki cyemezo gishobora kugira ingaruka ku mikorere y’urwego rw’imari, cyane cyane ku nyungu amabanki yishyuza ku nguzanyo no ku mafaranga atangwa mu ishoramari.
Iyo Banki Nkuru y’Igihugu izamuye inyungu fatizo, iba igamije kugira uruhare mu kugenzura izamuka ry’ibiciro ku isoko no gucunga ingano y’amafaranga ari mu bukungu. Icyakora, bishobora no gutuma inguzanyo zitangwa n’amabanki zirushaho guhenda, bitewe n’uko amabanki ahindura inyungu yazo.
Iri zamuka rije mu gihe politiki y’ifaranga ikomeje kugira uruhare rukomeye mu kugena icyerekezo cy’ubukungu bw’u Rwanda.



@Rebero.rw
