Umusifuzi w’umupira w’amaguru, Kayitare David, ni umwe mu banyeshuri basoje amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), aho yize ibijyanye n’ikoranabuhanga.
Kayitare ni umwe mu basifuzi bakiri bato bakomeje kwigaragaza mu mupira w’amaguru mu Rwanda, binyuze mu mikino agenda ahabwa kuyobora.

Mu Ugushyingo 2025, ni we wasifuye umukino ubanza wahuje APR FC na Rayon Sports muri shampiyona ya BK Pro League, umukino wari ukurikiranywe cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Kuba Kayitare asoje amasomo ya Kaminuza mu gihe akomeje guteza imbere umwuga wo gusifura ni indi ntambwe mu rugendo rwe rwo guhuza uburezi n’imikino.

Kwamamara no gukomeza kwiga ni bimwe mu bifasha abasifuzi n’abandi bakora siporo kwagura ubumenyi n’ubushobozi, haba mu mwuga wabo wa siporo no mu buzima busanzwe.
@Rebero.rw
