Imyaka ishize ari 3 umusaruro utiyongera. Abatowe barasabwa kureba aho bipfira bakahakosora byihutiwa
Ubuyobozi bw’impuzamahuriro y’amakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda ( FERWACOTHE) burasaba abayobozi ba koperative y’abahinzi b’icyayi ya COOPTHE Shagasha batowe kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza kugira ngo bibaheshe kuzegukana uruganda rw’icyayi rwa Shagasha bakozaho imitwe y’intoki, mu bwinshi bakawukuba nibura inshuro 2 mu myaka 3 iri imbere.
Babisabwe n’umuyobozi w’impuzamahuriro y’amakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda ( FERWACOTHE), Jean Nepomuscène Nkurikiyinka, kuri uyu wa 25 Ugushyingo,2026, bamaze gutorerwa manda y’imyaka 5 iri imbere.
Hatowe inama y’ubutegetsi iyobowe na Kayigire Vincent wari urangije manda y’imyaka 3 itegeko ryateganyaga, akazayobora imyaka 5 riteganya ubu.

Umuyobozi wa COOPTHE Shagasha watowe, Kayigire Vincent yijeje kurangiza manda y’imyaka 5 yatorewe uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rwareguriwe abahinzi b’icyayi.
Yungirijwe na Twagirayezu Boniface, umunyamabanga aba Past. Mukayiranga Immaculée, abajyanama baba Nduwayezu Marie na Ishami Steve.
Hanatowe intumwa 4 zizajya muri Sosiyete ihagarariye imigabane y’abahinzi mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha ( STT),ari zo Kamanzi Symphorien, Nsengumuremyi Aaron, Twagirayezu Théophile na Musabyemariya Dative.

Intumwa zizajya muri STT na zo mu ifoto y’urwibutso n’umuyobozi wa FERWACOTHE Jean Nepomuscène Nkurikiyinka ( wa mbere i buryo)
Hanatowe umugenzuzi witwa Utetiwabo Béata hanatorwa intumwa 4 zizajya mu ihuriro ( UCOTHEI) zigizwe na Karamaga François, Niyonzima Lameck, Niyigena Christine na Mukakabera Solange.
Abahinzi baganiriye na Rebero.rw bavuze ko bifuza ko ubuyobozi bushya bitoreye bwakwihutira gukemura ikibazo cy’igabanuka ry’umusaruro w’icyayi, bukareba aho bipfira bukahakemura byihuse.
Umwe ati” Twagiranye amasezerano mn’umushoramari yo kuducungira umusaruro no kuwuzamura. None aho kuzamuka turabona usubira inyuma. Baturebere neza nibasanga ikibazo kiri ku mushoramari tube twasesa amasezerano na we twongere tucyicungire kuko n’ubundi twamaze imyaka 30 tucyicungira, nta bibazo by’igabanuka ry’umusaruro twagiraga nk’uko tubigira ubu.”
Arakomeza ati” Turifuza kwegukana uruganda mu myaka 2 cyangwa 3 iri imbere. Ntitwabigeraho tukibona umusaruro muke nk’uwo tubona ubu. Inshingano za mbere tubahaye ni ugukemura icyo kibazo bakanakomeza kuducungira umutungo neza, tukarushaho gutera imbere.”
Kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza banabisabwe n’Umuyobozi w’impuzamahuriro y’amakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda (FERWACOTHE), Jean Nepomuscène Nkurikiyinka.

Intumwa zizajya muri STT na zo mu ifoto y’urwibutso n’umuyobozi wa FERWACOTHE Jean Nepomuscène Nkurikiyinka ( wa mbere i buryo)
Ati” Ndagira ngo mbibutse inshingano mufite ikomeye cyane. Abaturage babategerejeho byinshi ariko igikomeye cyane ni uruganda. Murabizi ko Leta yabahaye imigabane inabaha ababaherekeza ngo birusheho kugenda neza.”
Yabagiriye inama yo gukora urugendo shuri mu bahinzi b’icyayi ba Murindi mu Karere ka Gicumbi bamaze kwegukana uruganda kubera imbaraga zidasanzwe bashyize mu kongera umusaruro w’icyayi mu bwinshi no mu bwiza bituma barwegukana kare.
Ati” Namwe tubatezeho icyayi cyinshi. Umusaruro mukawukuba 2 cyangwa 3, tugasigara twumva mufite ikibazo ahubwo cyo kwagura uruganda. Bizabafasha cyane kuko iyo mufite umusaruro mwinshi- mwiza amafaranga ariyongera bigatuma mwishyura vuba kurwegukana ntibizatinde.”

Basabye abo batoye kubafasha kwegukana vuba uruganda rw’icyayi rwa Shagasha
Yabashimiye amatora meza bakoze, asaba abatowe kutazatatira icyizere bagiriwe,bakajya inama buri munsi ngo barusheho gutera imbere.
Ati” Mukore mwunguka kuko iyo mwungutse Leta iranezerwa. Iyo iwanyu mumeze neza, mufite ubuzima bwiza,abana biga, Leta irishima cyane. Ni na cyo ibifuriza kandi iyi nzira murimo izakemura byose. COOPTHE Shagasha ibere andi makoperative y’abahinzi b’icyayi urugero kuko mu mateka y’icyayi,nyuma ya Murindi mu kugitera ni mwe.”
Umuyobozi wa COOPTHE Shagasha watowe, Kayigire Vincent yatangarije Rebero.rw ibintu 3 by’ingenzi komite ye iteganya kugeza kuri Koperative.

Inama y’ubutegetsi yatowe iyobowe na Kayigire Vincent ( ubanza i buryo)
Ati” Icya mbere ni ugukora ibishoboka byose iyi manda ikazarangira twaregukanye uruganda, rwaramaze kugera mu maboko y’abahinzi. Bizaturuka ku mbaraga nyinshi tuzashyira mu kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi kugira ngo tubone amafaranga menshi, uruganda rwunguke twishyure umushoramari turwegukane nibura mu myaka 2 cyangwa 3.”
Icya 2 avuga ni ugukomeza kuvugurura icyayi haterwa ingemwe nshya zijyanye n’igihe ibyayi bishaje bikagenda bisimburwa buhoraho buhoro, hagaterwa icyayi cyiza gitanga umusaruro mwinshi-mwiza.
Icya 3 ni ukwagura imishinga iteza imbere koperative, irimo kubaka irindi rerero risanga iryo bafite kugira ngo ababyeyi babone aho bazajya basiga abana,baje gukora imirimo yo mu cyayi,n’ibindi biganisha ku mibereho irushijeho kuba myiza y’abanyamuryango.
Yemeza ko umusaruro babona ubu udashimishije kuko muri 2023 bari babonye toni 3.800 guhera muri 2024 batangira kubona toni zitarenga 3.200, bahomba toni 600 zose,n’uyu mwaka bakaba nta cyizere bafite cyo kuzamuka.

Umuyobozi wa COOPTHE Shagasha Kayigire Vincent ( wa mbere ibumoso) ari kumwe n’intumwa zatorewe kujya muri UCOTHEI) n’umuyobozi wa FERWACOTHE
Ati” Twagiye tugira ibihe bibi by’izuba ryinshi, hakaba n’abavuga ko bipfira mu ruganda dufitanye amasezerano yo kuducungira umusaruro. Tugiye gusesengura neza, nidusanga ikibazo kiri mu ruganda amasezerano twagiranye n’umushoramari tuyasese twicungire umusaruro wacu turebe niba koko ari ho ikibazo kiri nk’uko abanyamuryango bamwe babyemeza.”
Ku cyo basabwe cyo gukuba 2 umusaruro mu myaka nibura 3 iri imbere, avuga ko bishoboka igihe baba bubahirije amabwiriza yose yo gukorera icyayi neza n’ibihe ntibibatenguhe, n’imicungire y’umusaruro wabo bayikurikiranira hafi,
akemeza ko ari byo bagiye kwihatira, agasaba Abahinzi n’abandi bose barebwa n’icyayi, ubufatanye busesuye muri urwo rugamba.

Umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’ishoramari n’umurimo mu Karere ka Rusizi, Bahiganumva Jean Pierre yabijeje ubufatanye b’wAkarere mu myiteguro yo kwegukana uruganda rw’icyayi rwa Shagasha.
COOPTHE Shagasha ifite abanyamuryango 834 bahinga icyayi mu Mirenge ya Ruharambuga muri Nyamasheke, Giheke, Nkungu,Kamembe na Mururu muri Rusizi, ku buso bwa hegitari 525.
Umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’ishoramari n’umurimo mu Karere ka Rusizi, Bahiganumva Jean Pierre yabijeje ubufatanye n’Akarere ngo intego bafite zizagerweho, bazegukane uruganda bariteguye bihagije.
@Rebero.rw
