Abakorera mu mujyi wa Rusizi bashimishijwe n'icyemezo cyafashwe n'intara n'abikorera cyo kutazongera guhagarikirwa imirimo ngo ni uko habaye inama cyangwa ibirori.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba,Ntibitura Jean Bosco yasabye abayobozi bajyaga bakingisha abacuruzi amangazini,butiki,ibikorwa bya serivisi n’ibindi habaye inama cyangwa ibirori runaka muri ako gace guhita babihagarika,keretse habaye igikorwa kidasanzwe nk’igihe haje umukuru w’igihugu.
Yabigarutseho mu nama yahuje ubuyobozi bw’iyi ntara n’abayihagarariyemo urugaga rw’abikorera ( PSF) yabereye mu karere ka Rusizi ku wa 28 Nyakanga,2026 yari igamije gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’abikorera n’ubuyobozi bw’Uturere rigeze, agamije kurushaho kunoza imikorere y’abikorera no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, hanashimirwa abafatanyabikorwa b’intangarugero,bagaragaje ubwitange n’umusaruro ushimishije.

Mu myanzuro yafatiwe mu nama hagati y’ Ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba na PSF muri iyi ntara ni uko nta mucuruzi uzongera kubuzwa n’ubuyobozi gukora ngo ni uko habaye inama cyangwa ibirori runaka muri ako gace
Ni inama yanafatiwemo imyanzuro ikomeye irimo guhwitura abacuruzi batitabiraga kwinjira mu rugaga rw’abikorera (PSF) ahafashwe umwanzuro w’uko umucuruzi wese agomba kuba ari muri urwo rugaga,akanabifata nk’inshingano ngo ibyiza byo kurubamo bigera ku barurimo atabyivutsa.
Hanavuzwe ibyo kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka,ahafashwe umwanzuro ko hashyirwa ingufu mu masoko y’imbere mu gihugu ku turere dukora ku mupaka w’URwanda na RDC, bimwe mu bicuruzwa wasangaga abaturage bIkoreye ku mutwe,nk’imboga,imbuto n’ibindi babishyira abanyekongo iwabo, byahinduka umwanzuro ugifatwa, abanyekongo bakajya baza kubifata mu Rwanda nk’uko byahoze mbere ya COVID-19,kugira ngo n’ingorane bahuriragamo na zo zirindwe.
Aha ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwahise butangaza ko isoko ry’imboga n’imbuto ry’ahitwa mu Karangiro mu Murenge wa Mururu ryari ryarahagaze muri COVID-19 rigiye kongera gukora byihuse, uko abanyekongo bazaga gufata ibyo bicuruzwa mbere ya COVID-19 bakongera kujya baza kubiharangura aho kugira ngo amakoperative abicuruza cyangwa abantu ku giti cyabo babijyaneyo.

Abayobozi n’abikorera babaye indashyikirwa bahembwe
Hanavuzwe ibyo gukomeza kuvugurura imijyi na santere z’ubucuruzi bikajyana n’igihe, cyane cyane ko iyi ntara ifite imijyi ya Rusizi, Rubavu na Karongi iri mu yunganira umujyi wa Kigali igomba gutunganywa byihariye.
Icyagarutsweho cyane cyari gitegerejwe n’abacuruzi benshi muri iyi ntara, bavugiraga mu matamatama,ni icy’abayobozi b’inzego z’ibanze bafungishaga abacuruzi igihe habaye inama cyangwa ibirori runaka muri ako gace,ubuzima bugasa n’ubuhagarara.
Umuyobozi wa PSF ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, Mabete Dieudonné yavuze ko byabangamiraga bikanahombya bikomeye abikorera.

Umuyobozi wa PSF ku rwego rw’Intara y’uburengerazuba, Mabete Dieudonné asanga bibangamye cyane kubuza abacuruzi gukora kubera inama cyangwa ibindi birori
Ati’’ Turabyamagana cyane bitewe n’uko u Rwanda rugendwakandi n’abanyamahanga bararugenda. Baba bagomba guhabwa serivisi bakeneye aho bageze hose igihe cyose. Ikindi ni uko ubucuruzi buba bugomba gukomeza,abacuruzi bagakora amasaha yose. Iyo bahagaze kiba ari igihombo gikomeye ku bikorera kuko umusoro n’ibindi basabwa bihagarara, bikanahombya igihugu muri rusange. Byafatiwe umwanzuro twishimiye cyane.’’
Uyu mwanzuro wanashimishije bikomeye abacuruzi bo mu mujyi wa Rusizi bavuga ko bari mu bagirwagaho ingaruka n’iki cyemezo.
Past. Hategekimana Anicet, ati’’ Twawakiriye neza cyane kuko byahombyaga abacuruzi bikomeye baburaga abakiliya babo bazaga batazi ko bafunze, bagasanga iryo funga rya hato na hato, bigatuma batagaruka ku bagurira. Ikindi ni uko abacuruzi benshi badakorera mu nyubako zabo. Iyo nyubako iba ikodeshwa igomba kubyazwa umusaruro ngo ubwishyu n’imisoro biboneke. Iyo umuntu afungishijwe rero hahomba benshi ni yo mpamvu kuvaho tubishyigikiye cyane nk’abacuruzi.’’
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yijeje abacuruzi b’iyi ntara ko ibyo bitazongera.

Guverineri Ntibitura Jean Bosco ashima ishimwe yahawe na PSF
Ati’’ Biri bukemuke cyane rwose. Nabigarutseho cyane ko utagomba gufungisha abantu kuko hari inama yabaye. Hagomba kugira uyitabira n’usigaye atanga serivisi abaturage bakenera aho hantu. Keraka habaye ikidasanzwe,nk’igihe haje umukuru w’igihugu kandi byo baba babimenyeshejwe mbere ngo twese tujye kumwakira no kumwishimira.’’
Mu bindi byagaragaye abikorera bashimiwe ibyakozwe amafaranga arenga miliyari 2 bamaze kujyana mu bikorwa binyuranye bizamura imibereho myiza y’abaturage, umusanzu batanga mu rugaga wavuye kuri miliyoni 10 ukagera kuri miliyoni 131 nubwo ngo wo ukuri muto, hanashmirwa inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwite bwa Leta imbaraga bashyiramo ngo abikorera bakore batekanye, n’ibindi. Abikorera biyemeza gukomeza umurava ngo iterambere muri iyi ntara rirusheho kwihuta.

Mutagoma Félix ushinzwe abakozi muri PSF ku rwego rw’igihugu ashima ubuyobozi bw’intara y’Uburengerazuba imbaraga bushyira mu kunoza ubufatanye hagati y’intara n’abikorera
Hanahembwe indashyikirwa mu bikorera n’abayobozi b’uturere, bahize abandi mu kunoza ibikubiye mu masezerano basinyanye, Mutagomas Félix ushinzwe abakozi muri PSF ku rwego rw’igihugu agaragaza ko ari bwo bwa mbere inama nk’iyi ibaye ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba n’urw’igihugu kubera ko ibi bikorwa ari yo byatangiriyemo, inabinoza.
Yashimiye Guverineri Ntibitura Jaen Bosco imbaraga agaragaza mu kunoza ubufatanye hagati y’intara ayobora,Uturere na PSF,bituma hakorwa byinshi byitezwe mu gihe gito,ubuyobozi bw’Uturere,inzego z’umutekano n’abandi bose bagira uruhare mu gushyira imbere ibiganiro bihoraho bigamije gukemura ibibazo by’abikorera no guteza imbere ishoramari.
Yasabye abikorera gukomeza kunoza umurimo n’ubufatanye busesuye hagati yabo ubwabo no hagati yabo n’izindi nzego ngo iterambere rikomeze kwihuta.

Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Nyamasheke, Uzamukunda Isabelle avuga ko bibabaje cyane kuba hari abacuruzi bumva akamaro ka PSF ari uko bahuye n’ibibazo baba nta byo bafite ntibayiyumvemo

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel na we asanga bidakwiye gukingisha abacuruzi kubera inama cyangwa ibindi birori
@Rebero.rw
