Kuva mu kinyejana cya 17, hari bamwe batangiye gukwiza hose ko itariki ya 25/12 abakristu bahimbazaho Noheli ari umunsi wahimbazwagaho umunsi mukuru w’izuba (Sol invictus),gusa babikoze ari ukugirango barwanye inyigisho za Kiliziya n’ubuyobozi bwayo.
Nyamara tugendeye ku gihe uyu munsi mukuru w’izuba watangiriye dusanga harimo ukwibeshya gukomeye ahubwo ko abapagani aribo bahinduye itariki abakristu bahimbazagaho Noheli bakayishyiraho ikigirwamana cy’izuba.
Uyu munsi mukuru w’izuba “Sol invictus” watangiye guhimbazwa muri Roma mu gihe cy’umwami w’abami Eliogabalo wategetse kuva mu mwaka wa 218 kugeza mu mwaka wa 222 nyuma y’ivuka rya Yezu Kristu. Gusa wahimbazwaga hagati y’itariki ya 19-22 ukuboza.
Umuhanga mubya tewolojiya Thomas J. Talley,mu nyandiko ze agaragaza ko uyu munsi mukuru w’izuba watangiye guhimbazwa tariki ya 25 Ukuboza ku gihe cy’umwami w’abami Aureliano watoteje abakristu mu kinyejana cya 3 nyuma ya Yezu.
Yafashe iyo tariki abakristu bahimbazagaho ivuka rya Yezu ayigira iyo guhimbazaho ikigirwamana cy’izuba mu buryo bwo kurushaho gusenya ubukristu kuko yabonaga itariki ya 25 yarikomeye ku bakristu. Hariho inyandiko nyinshi z’abahanga ba Kiliziya zivuga ku itariki ya 25 nka Noheli,abakristu bahimbazagaho ivuka rya Yezu, zanditswe mbere ho imyaka 150 mbere y’umunsi mukuru wa Sole invictus.
Aha twavuga nk’inyandiko ya Evode wa Antiyokiya wapfuye muri 69 nyuma ya Yezu Kristu wanditse avuga ko ukuvuka kwa Kristo,we Rumuri rw’isi kwabaye tariki ya 25 Ukuboza. Aha twavuga kandi na Hippolyte w’i Rome mu mwaka wa 203 wanditse ibi bikurikira: “Ukuza kwa mbere kwa Nyagasani yigira umuntu akavukira i Betelehemu byabaye iminsi umunani mbere y’ukwezi kwa mbere.
Ni ukuvuga iminsi 8 mbere y’itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere, aha rero bigahura n’itariki ya 25 Ukuboza. Uwitwa Michele Loconsole,umuhanga mu bya tewolojiya atubwira ko Kiliziya ya mbere yatangiye guhimbaza Noheli ku itariki ya 25 ukuboza nyuma gato y’urupfu n’izuka bya Yezu Kristu.
Ikindi gufata iyi tariki ya 25 ukuboza nk’ivuka rya Yezu Kristu,Kiliziya yagendeye ku ivuka rya Yohani Batista,integuza ye, 25 Werurwe: Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umukiza (Luka1,26-27). Hari hashize amezi 6 Elizabeti asamye inda ya Yohani Batista. Ni ukuvuga ko Elizabeti yasamye tariki ya 25 Nzeri.

25 Kamena ivuka rya Yohani Batista 25 Ukuboza ivuka rya Yezu Kristu Kuba tuvuga ko Yezu Kristu ariwe rumuri rw’isi,mbere na mbere ni ubuhanuzi bwa kera ntabwo duhera kubigirwamana by’izuba Malakiya3,20-21 Naho mwebwe, abubaha izina ryanjye, izuba ry’ubutabera rigiye kubarasiraho, ribazanire agakiza mu mirasire yaryo.
Muzasohoka maze mwikinagure nk’inyana zivuye mu kiraro. Muzanyukanyuka abagome, bamere nk’ivu mu nsi y’ibirenge byanyu kuri uwo munsi nateganyije. Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Izayi 30,26 Igihe Uhoraho azaba yapfutse ibisebe by’umuryango we, akomora ibikomere byawo, urumuri rw’ukwezi ruzaka nk’urw’izuba, naho urw’izuba rwikube karindwi, nk’aho rwabaye urumuri rw’iminsi irindwi.
Izayi 62,1 Sinzigera ntererana Siyoni, sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu, kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi, n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri. Ubuhanga 5,6:6 koko twateshutse inzira y’ukuri,urumuri rw’ubutungane ntirwatumurikiye,izuba ntiryaturasiye.
Yesu ubwe akoresheje amagambo y’abahanuzi yemezako ariwe rumuri rw’isi Matayo 4,16 Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho. Luka 1,78-79
Koko Imana yacu igira impuhwe zihebuje, ari na zo zatumye Zuba‐rirashe amanuka mu ijuru aje kudusura, akabonekera abari batuye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, kugira ngo atuyobore mu nzira y’amahoro. Luka 2,32 Ni we rumuri ruboneshereza amahanga, akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli.
@Padili Phocas Banamwana
