Igisirikare cy’u Rwanda cyahakanye amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari umusirikare wayo waba yarafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ayo makuru yatangiye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga atangwa n’abaturage bo muri RDC n’Abanyarwanda bakoreshwa n’abanyamahanga badakunda ubutegetsi bw’u Rwanda, bagamije kurusiga icyasha mu mahanga nyuma y’uko Igisirikare cya RDC cyeretse uwo musirikare itangazamakuru kivuga ko ari Umunyarwanda cyafashe.
Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gisirikare muri FARDC bizwi nka Sokola 1 Grand Nord-Kivu yatangarije abanyamakuru ko uwo musirikare yabarizwaga mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda kandi ko yafatiwe mu ntambara yabereye hagati ya Mombasa na Ndoluma.
Amashusho yakwirakwijwe n’Igisirikare cya RDC, uwo musirikare yivugira ko yavukiye mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba mu Rwanda.
Nyuma ngo yinjiriye mu gisirikare cy’u Rwanda i Gabiro, ariko ngo agahabwa ikibari kimujyana mu kiruhuko iwabo aho yaje guhura n’abandi ku Mukamira bavuye iwawa bakoherezwa muri RDC kandi ko agiye kumarayo umwaka n’amezi make.

Uwo musirikare akaba yitwa Hakizimana Iradukunda Jean de Dieu, bikavugwa ko yafashwe ku wa 21 Ukuboza 2024, ariko hakibazwa impamvu uyu musirikare w’igihugu atigeze abazwa nomero ye ya gisirikare! Ubundi baramutse bafite ibizibiti babaye bamugejeje kuri EJVM (Expanded joint verification mechanism) akagaragaza ko RDF yarenze imipaka ikavogera ubusugire bw’ikindi gihugu nkuko bisanzwe bigenda.
Binyujijwe ku rubuga rwa X rw’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF yifashishije ubutumwa bwatanzwe n’umunyamakuru wo muri RDC, Justin Kabumba, ivuga ko ibivugwa ari ibihuha. Yagize iti “Aya ni amakuru y’ibihuha”.
U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko kuvuga ko ari rwo rufasha umutwe wa M23 ari urwitwazo rw’ubuyobozi bwa RDC bwananiwe gukemura ikibazo cy’Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo bambuwe.
@Rebero.rw
