Mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Bugesera hatangijwe ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2026-2027, aho abanyeshuri basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza no gushyira imbaraga mu masomo kugira ngo bazagere ku musaruro ushimishije.
Igikorwa cyo gutangiza uyu mwaka w’amashuri ku rwego rw’Akarere ka Bugesera cyabereye kuri GS Ndama, mu Murenge wa Kamabuye, kiyobowe na Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Imanishimwe.
Mu butumwa yagejeje ku banyeshuri, Visi Meya Imanishimwe yabasabye gutangira umwaka w’amashuri bafite intego, bakirinda imyitwarire ishobora kubangamira amasomo yabo ndetse bakubaha abarimu, ababyeyi n’abandi babafasha mu myigire.

Yashimangiye ko imyitwarire myiza n’umwete mu masomo ari inkingi ikomeye yo gutsinda, asaba abanyeshuri kudapfusha ubusa amahirwe bafite yo kwiga no gukoresha neza igihe cyabo.
Yabasabye kandi kugira umuhate mu myigire, gukurikira amasomo neza no kwirinda ibikorwa bishobora kubarangaza cyangwa kubatesha intego zabo.
Uyu mwaka w’amashuri wa 2026-2027 uratangira mu gihe inzego z’uburezi zikomeje gushimangira ko ubufatanye hagati y’amashuri, ababyeyi, abanyeshuri n’inzego z’ibanze ari ingenzi mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Mu Karere ka Bugesera, gutangiriza umwaka w’amashuri kuri GS Ndama byaherekejwe n’ubutumwa bushishikariza abanyeshuri gutangira amasomo bafite icyerekezo, kugira ngo umwaka mushya w’amashuri uzabasigire umusaruro mwiza mu myigire no mu myitwarire.
@Rebero.rw
