Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bweyeye Iyakaremye Jean Pierre avuga ko ibiyobyabwenge bifianye isano n'isenyuka ry'imiryango myinshi.
Mu giterane cy’ivugabutumwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiriko n’amakimbirane mu miryango cyateguwe n’amatorero ya EAR na ADEPR akorera mu Murenge wa Bweyeye,Akarere ka Rusizi,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye,Iyakaremye Jean Pierre yavuze ko ibiyobyabwenge biri mu bya mbere bigira uruhare mu iyangirika ry’imiryango myinshi ari yo mpamvu guhagurikira rimwe bakabirwanya ari ngombwa.
Yavuze ko kwita ku muryango no gukumira icyawuhungabanya ari inshingano z’ubuyobozi bwa Leta n’ubw’amatorero hagamijwe kurinda urubyiruko,kurwanya ibiyobyabwenge bikaba biri muri uwo mujyo.
Ati’’Iyo umuryango ari muzima,usenga,wiyubashye,ni gake cyane wawusangamo abana babaswe n’ibiyobyabwenge. Mu kurinda urubyiruko rwacu dukwiye kubaka ingo zikomeye,zitarangwamo amakimbirane,zifite iby’ibanze bituma abana bakura neza, bakazabera ab’umumaro,igihugu,itorero n’umuryango mugari w’abanyarwanda.”
Yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwaciye inzoga z’ibyuma byagaragaraza ko zari zimaze kuzahaza benshi, asaba buri wese gufatiraho n’ibindi bishobora kuba intandaro y’iyangirika ry’abagize umuryango bigahashywa bitaragira abo byangiza. Ashima cyane ubuyobozi bw’amatorero ya ADEPR na EAR aha Bweyeye bwateguye ibi biterane,ababyitabiriye n’abemeye guhinduka bakaniyemeza guhindura abandi.

Umushumba wa ADEPR Bweyeye, past. Twiringiyemariya Appoline yabasabye kuyoborwa n’ijambo ry’Imana bagatandukana n’ibibasubiza inyuma
Mu cyigisho cye, Umushumba w’itorero rya ADEPR Bweyeye, Past. Twiringiyemariya Appoline yabasabye gutunga Yesu Kirisito mu bugingo bwabo kugira ngo batandukane n’ibiyobyabwenge n’imigirire ikurura amakimbirane mu miryango kuko umufite iby’ibiyobyabwenge no guteza intugunda mu muryango bitamurangwaho.
Komanda wa sitasiyo ya polisi ya Bweyeye, AIP Kamari Emmanuel yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge ari urugamba bagomba kurwana bose.
Ati’’ Twese dufite uruhare rwo gukurikirana,kurwanya,guca no kwangiza ibiyobyabwenge bitwangiriza abana. Ndashimira cyane amatorero ya EAR na ADEPR mwateguye iki giterane cy’ingirakamaro cyane. Iyo nk’ibi bishimangiwe n’ijambo ry’Imana birushaho kuba byiza kuko umwuka wera abasanga akabahindura.’’

Komanda wa polisi, sitasiyo ya Bweyeye, AIP Kamari Emmanuel yavuze ko kurwanya ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango ari urugamba bagomba guhagurukira rimwe bakarwana
Byashimangiwe n’umuyobozi w’ingabo mu Mirenge ya Bweyeye na Butare, Lieutenant Colonel Steven Musoni washimye ko umubare munini w’abaje kumva ubu butumwa ari urubyiruko, cyane cyane ko ari rwo rwugarijwe cyane n’ingaruka z’ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango.
Ati’’ Urubyiruko rurugarijwe cyane ni yo mpamvu tugomba guhagurukira rimwe tukabirwanya kuko ni na byo bihungabanya umutekano. Iyo urubyiruko rubura gukora ikiruteza imbere rukishora mu biyobyabwenge, iyo imiryango idatekanye kubera induru ziyihoramo n’umutekano muri rusange uba uhungabana. Ibiyobyabwenge Bweyeye birahari tugomba guhagurukira rimwe twese tukabirwanya.’’
Umushumba wa EAR/Bweyeye, Rev. Niyibigena Michel yunze mu ry’abamubanjirije yibutsa urubyiruko ko uRwanda rw’ejo ruri mu biganza byarwo, rutaba rwiza barabaswe n’inzoga z’ibyuma n’ibindi biyobyabwenge.

Umushumba wa EAR Bweyeye, Rev. Niyibigena Michel wishimiye umusaruro wavuye muri ubu bukangurambaga bwanyujijwe mu giterane cy’ivugaburumwa
Ati’’Ni mwe igihugu cy’ejo gitegerejemo abarimu,abaganga ,abacuruzi,abasirikare,abapolisi,abakozi b’Imana n’abandi bagomba kukigirira akamaro. Ntimwagikorera mwarabaswe n’ibiyobyabwenge. Dukeneye abahungu n’abakobwa batari ibirara,basobanukiwe Imana neza kuko ari ho hari ubuzima.’’
Yabasabye kwihana bakava mu ngeso mbi zose zishobora kubasubiza inyuma, bagaharanira kwiteza imbere basenga Imana kugira ngo ibyo bakora byose bibatunganire.
Abumvise ubu butumwa bagaragarije Rebero.rw ko babwakiriye neza,baniyemeza uruhare mu guhinduka no guhindura abandi.
Yabaragiye Spéciose uvuga ko yagizweho ingaruka zikomeye n’ibiyobyabwenge umukobwa we yishoyemo akiri mu mashuri abanza ashutswe n’abagabo akanahakura inda,akamutana uruhinja akigendera ubu akaba ari I Bugande,avuga ko ari mu biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge bivuye inyuma.

Abiganjemo urubyiruko bitabiriye ubu bukangurambaga
Ati’’ Yashukwaga n’abagabo n’abasore bamushora mu businzi afite imyaka 15 akiri mu wa 5 w’abanza kubera kudindizwa n’ibyo yishoyemo, anahatererwa inda anterera uruhinja atanambwiye uwayimuteye arigendera numva ngo ari I Bugande. Uruhinja rw’amezi 6 yantanye nararureze ubu rwatangiye uwa mbere w’ayisumbuye. Inyigisho nk’izi ni nziza cyane. Iyo ziza icyo gihe akazumva birashoboka ko yari guhinduka ntararurwe n’izo nyangabirama,akaba ari umwana muzima,ungirira akamaro.’’
Yakomeje ati’’ Kubera ibyo byose rero ndi mu biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge nivuye inyuma kuko byangizeho ingaruka ntarabigizemo uruhare.’’
Hategekimana JMV na we avuga ko ubu bukangurambaga buziye igihe.
Ati’’ Buziye igihe bukurikira igikorwa dushimira cyane Leta cyo kumena izoga z’ibyuma. N’aha Bweyeye urubyiruko rumwe rwazishoragamo rugateza urugomo ariko aho ziciriwe turatekanye. N’amakimbirane mu miryango akenshi usanga afitanye isano n’ibyo biyobyabwenge. Ubwo n’amadini n’amatorero mu mishinga yayo iterwa inkunga na Compassion International yahagurukiye kubirwanya turizera tudashidikanya ko ubutumwa bugera kure abana bacu bagatabarwa.’’

Byabanjiriwe n’urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango rwanitabiriwe n’abayobozi mu murenge wa Bweyeye
Ishimwe Claude,umusore urangije kaminuza mu burezi ,avuga ko hari bamwe mu rungano rwe batangiranye ayisumbuye na kaminuza,batarangije kwiga kubera ibiyobyabwenge.
Ati’’ Rwadutwaye urubyiruko rwinshi,abakobwa batwara inda zitateganijwe,abasore bahinduka nk’abasaza kubera kubyishoramo, imiryango imwe irasenyuka, abana bayikomokamo ntibiga,bahinduka mayibobo, ubu ntibafite ibyiringiro by’ejo hazaza heza. Nk’urubyiruko bwa Bweyeye twiyemeje kubirwanya twivuye inyuma. Turashimira abateguye iki giterane bose n’abaduhanuye. Ubutumwa nk’ubu ntibwagenda ubusa impinduka zo zizigaragaza.’’

N’ababyeyi biyemeje uruhare mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango
Ni igiterane cyabaye ku wa gatandatu tariki ya 5 Nzeri, 2026 cyitabirwa n’ingeri nyinshi zirimo n’amakorali ya EAR na ADEPR Bweyeye,abakozi b’imishinga iterwa inkunga na Compassion International bakorera muri ayo matorero, urubyiruko n’ababyeyi. Cyabanjirijwe n’ivugabutumwa ryo mu ngo nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe na Rev. Niyibigena Michel, kuri iki cyumweru gikomereza mu nsengero aho abaturage banakanguriwe kwishyura mituweli.
Rev. Niyibigena Michel avuga ko cyatanze umusaruro cyari gitegerejweho,impinduka zikazagenda zigaragaza uko iminsi ihita, bakazakomeza kubikurikirana.
@Rebero.rw
