Umunyemari ukomeye wo muri Nigeria, Aliko Dangote, yashyize ku isoko ry’imari imigabane y’uruganda rwe rutunganya peteroli, Dangote Petroleum Refinery and Petrochemicals (DPRP), mu rwego rwo gukusanya nibura miliyari 2.1 z’amadolari azifashishwa mu kwagura ibikorwa by’uru ruganda.
DPRP, ruri mu bikorwa by’ingenzi by’itsinda rya Dangote, rwatangiye gukora mu 2024, rukaba rufite intego yo kongera ubushobozi bwa Nigeria mu gutunganya peteroli no kugabanya icyuho cy’ibikomoka kuri peteroli bituruka hanze y’igihugu.
Dangote yavuze ko iki gikorwa kigamije no guha abaturage basanzwe, haba muri Nigeria ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika, amahirwe yo kuba abafatanyabikorwa b’uru ruganda binyuze mu kugura imigabane yarwo.
Yagaragaje ko ashaka ko abaturage bataba abaguzi b’ibikomoka kuri peteroli gusa, ahubwo bakagira n’umwanya mu bikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari bikomoka ku ruganda.

Igikorwa cyo kugurisha iyi migabane biteganyijwe ko kizatangira ku wa 14 Nzeri 2026, kigakomeza kugeza ku wa 13 Ukwakira 2026.
Nyuma y’iki gikorwa, imigabane ya Dangote Petroleum Refinery and Petrochemicals biteganyijwe ko izatangira gucuruzwa ku Isoko ry’Imari rya Nigeria mu Ugushyingo 2026.
Amafaranga nibura miliyari 2.1 z’amadolari Dangote ateganya gukusanya azakoreshwa mu kwagura ibikorwa by’uruganda no kongera ubushobozi bwarwo, mu gihe uruganda rukomeje kugira uruhare rukomeye mu isoko ry’ibikomoka kuri peteroli muri Nigeria no muri Afurika.
Iki gikorwa kandi gishobora gufungura amahirwe mashya ku bashoramari bo muri Afurika, cyane cyane abifuza kugira uruhare mu bikorwa by’inganda nini z’ingufu n’ibikomoka kuri peteroli.
@Rebero.rw
