Musenyeri Karemera Francis yabasabye kwirinda kuba nk'abapfuye mu buryo bw'umwuka
Umwepisikopi wa EAR/DIyoseze ya Cyangugu, Karemera Francis, ubwo yari ari mu bucidikoni bwa Gatare, mu kagari ka Kigarama,umurenge wa Kanjongo,akarere ka Nyamasheke,ku cyumweru tariki ya 6 Ukwakira,2024 mu gukomeza abakirisito 20 anaboneraho gusezera ku bakirisito b’ubu bucidikoni nk’uko amaze iminsi abikora n’ahandi kuko yegereza ikiruhuko cy’izabukuru,mu cyigisho cye yababwiye ko Imana ibara nk’abapfuye abatayumvira.
Yavuze ko nk’uko no mu muco nyarwanda umwana utubaha ababyeyi cyangwa abandi bamukuriye,wigira icyigenge bavuga ko yapfuye ahagaze kuko baba batamubonamo umumaro kuri we ubwe, ku muryango we, ku baturanyi no ku gihugu muri rusange ni ko n’Imana ibara abatayumvira uko isi yaba ibabona kose.

Kuba bafite aho basengera habahesheje icyubahiro ni kimwe mu byo bashimira Musenyeri Karemera Francis
Ati’’ Uwo mwana nubwo aba agenda,abanyarwanda baba bamubona nk’upfuye kuko nta mumaro bamubonamo kuko umuntu agira umumaro afite ubuzima. Yapfuye ahagaze ni ijmabo ry’ikinyarwanda. Imana rero kuko na yo ari umubyeyi w’abo yaremye mu ishusho yayo,ikabaha amabwiriza n’amategeko bagenderaho ngo bahorane ibyiza byayo,utayumviye akayitera umugongo,agatangira gukora ibiyibabaza imubara nk’uwapfuye,udafite umumaro.’’
Avuga ko mu byo Imana isaba abantu ngo ibabone nk’abazima,harimo urukundo rutaryarya,kuko ubwayo ari urukundo ibiyiranga binagomba kuranga abo yaremye. Avuga ko ikindi kiyiranga ari imbabazi n’impuhwe, utarangwa n’ibyo ngo nubwo yaba ahora mu rusengero, yiriranwa Bibiliya n’ibitabo by’indirimbo mu ntoki cyangwa mu kwaha, anahanura ibyo avuze bikaba,si Imana aba akorera kuko iba imubara nk’umupfu.
Yabasabye,kimwe n’abandi bakirisito bose, guha agaciro impano y’ubuzima Imana yabahaye, bakagaha ubuzima bwabo n’ubw’abandi, bakarangwa n’urukundo,imbabazi n’impuhwe, ntibashyire mu kaga ubuzima bwabo n’ubw’’abandi,bakanga akarengane aho kava kakagera,bagaharanira kubaka imiryango mizima,irangwa n’amahoro,umutuzo n’umutekano, bakanaharanira kubana n’abantu bose amahoro.

Musenyeri Karemera Francis ari kumwe na Musenyeri watowe Muhutu Nathan, abafasha babo n’abandi bapasitori
Imiryango itekanye yanagarutsweho n’umufasha we,akanaba umuyobozi w’umuryango wa Mothers’union ,uharanira ubusugire bw’ingo , Kirebwa Evermeld wavuze ko nubwo bitari byoroshye ariko muri iyi myaka 5 bibanze ku busugire bw’ingo.
Yavuze ko yishimiye uburyo abagize uyu muryango,haba muri ubu bucidikoni,kimwe no mu bundi bugize EAR/Diyoseze ya Cyangugu bitanze ngo baharanire ko imiryango ibana neza,yirinda amakimbirane.
Yavuze ko yizera ko inyigisho zo guharanira imibanire myiza y’abagize umuryango zizakomeza kuko zifasha umuryango zikznafasha itorero,abagize umuryango bakarushaho kumererwa neza nk’uko Yesu Kirisito abishaka.

Madame Kirebwa Evermeld yabasabye kudatezuka Ku ntego yo guharanira ingo zitekanye
Ati’’ Ndizera ko mu bufatanye n’ugiye kudusimbura,mutazatezuka guharanira ingo nziza zishimirwa n’Imana,natwe ubwacu n’abana bacu twishimira kubamo,tugatera imbere.’’
Yavuze ko bibabaje cyane kubona muri iyi minsi hari abatiinya kubaka ingo kubera ibibi babona muri zimwe zashinzwe mbere,bagahitamo abakobwa kubana n’abandi bakobwa,abasore bakabana n’abandi basore kandi iyo mibanire Imana itarayishyizeho,iyanga cyane, abasaba kurwanya iyo migirire baharanira ingo zituma abatazubatse babishishikarira kubera ubuhamya bwiza babonana abazubatse.
Iki gice cy’akarere ka Nyamasheke cyasaga n’icyasigaye inyuma mu bikorwa bya EAR/ Diyoseze ya Cyangugu kuko Musenyeri Nathan Rusengo Amoti wabanjirije Karemera Francis yavugaga ko atacyitayeho kubera ko ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwariho bwamunanizaga, Musenyeri Karemera Francis avuga ko agisizemo ibikorwa yishimira kuko we amananiza y’ubuyobozi bw’akarere atigeze ahura na yo.

Babahaye impano mu rwego rwo kubashimira aho babasize mu iterambere
Ati’’ Twe rwose nta muyobozi w’akarere watunanije mu mikorere. Ni yo mpamvu twishimiye ibyo twakoze,birimo kugura ikibanza aha mu Kigarama tukahubaka urusengero mubona n’inzu y’umupasitori, tukanabyubaka ku ku Ishara mu murenge wa Kagano mu gice cy’ubucidikoni bwa Banda tukanahubaka ishuri ribanza byagaragaraga ko rihakenewe cyane,,n’ibindi Imana yadushoboje.’’
Avuga ko yabishobojwe n’uko abakirisito baho bakora cyane, bumvira kandi bashishikajwe n’iterambere, kuko ikibanza kimaze kuboneka kubaka byihuse cyane . Ubwabo bitwikiye amatafari barubaka, akabasaba gukomeza izo mbaraga nubwo bushake bakagera ku birenze ibyo, bakanakomeza imibanire myiza yabo n’abayobozi babo,mu nzego za Leta n’iz’itorero.

Acidikoni Surwanone Viateur yashimiye Musenyeri Karemera Francis ubwitange bwe mu kuzamura iki gice cyari cyarasigaye inyuma
Ubucidikoni bwa Gatare burimo amaparuwasi 4 agizwe n’abakirisito bagera mu 2000, intumwa yabo Mushinzimana Fidèle yashimiye Musenyeri Karemera Francis kuba yarabagiye imbere ibyo byose bigakorwa, acidikoni w’ubucidikoni bwa Gatare, Surwanone Viateur yunze mu ry’iyi ntumwa yifuriza Musenyeri wabo ibihe byiza biri imbere anakomeza kubazirikana mu buryo bwose.

Umuryango wa Musenyeri watowe, Muhutu Nathan wifurijwe ikaze muri ubu bucidikoni
@Rebero.rw
