U Rwanda rukomeje kugaragaza icyerekezo cyarwo mu guteza imbere uburezi, mu biganiro bitandukanye byahuje abayobozi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gihe cy’Inama Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA81) iri kubera i New York.
Kuva ku wa 21 kugeza ku wa 23 Nzeri 2026, Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abayobozi n’abafatanyabikorwa mu burezi ku rwego mpuzamahanga, byibanda ku ngingo zitandukanye zigamije kwihutisha iterambere ry’uburezi.

Muri ibyo biganiro harimo GPE Partnership Gathering, Ministerial Breakfast on Foundational Literacy, Global AI for Learning Industry Compact ndetse na GPE Multiply Possibility High-Level Event.
Ibi biganiro byagarutse ku byihutirwa u Rwanda rushyize imbere mu rwego rw’uburezi, birimo kunoza imyigire y’ibanze, cyane cyane gusoma no kwandika, gushaka inkunga irambye y’uburezi no gukoresha neza ikoranabuhanga mu kunoza imyigishirize n’imyigire.
U Rwanda kandi rwagaragaje ko gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu burezi bigomba gukorwa mu buryo bufite inshingano, hagamijwe gufasha abarimu n’abanyeshuri no kunoza ireme ry’uburezi.
Ikindi cyibanzweho ni ugushimangira ubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, kugira ngo ibikorwa bigamije guteza imbere uburezi byihutishwe kandi bigere ku banyeshuri benshi.

Ibiganiro by’u Rwanda muri iyi nama bibaye mu rwego rwo gukomeza gushaka uburyo bwo guteza imbere imyigire y’ibanze, kubona ubushobozi buhoraho bwo gutera inkunga uburezi no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bushyigikira intego z’uburezi.
U Rwanda kandi rwagaragaje ko ubufatanye n’inzego mpuzamahanga, abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ari ingenzi mu kwihutisha impinduka no gutanga amahirwe angana ku banyeshuri.
@Rebero.rw
