Ijoro rya mbere ry'ifungura ry 'uburobyi mu Kivu ryabonetsemo toni 15 n'ibilo 33 mu karere ka Nyamasheke
Ubwo uburobyi bwasubukurwaga mu kiyaga cya Kivu mu ijoro ryo ku wa 29 Nzeri,2026 nyuma y’amezi 2 gifunze, mu karere ka Nyamasheke harobwe toni 15 n’ibilo 33, ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi muri aka karere bukavuga ko uyu musaruro ushimishije cyane.
Nzakizwanayo Samuel,umurobyi muri koperative COOBOPELAKI,ikorera mu Murenge wa Kagano,yishimira umusaruro yabonye akurikije uwo yari agezeho ikivu gifungwa ku wa 3 Kanama,2026.
Ati’’ Nkoresha imitego yitwa ‘Icyerekezo’. Twafunze mbona ibilo 3 ijoro ryose. Mu ifungura narobye ibilo 20. Bamwe mu barobesha amakipe bafunze batarenza ibilo 4, ubu barobye ibilo 100 buri wese,hari n’ababirengeje.’’

Nzakizwanayo Samuel wari usigaye aroba ibilo bitarenga 3 ubwo uburobyi bwafungwaga ku wa 3 Kanama,2026, mu isubukura yarobye ibilo birenga 20.
Avuga ibyiza byo gufunga ikivu amezi 2 yagize ati’’ Turashimira cyane Leta yacu yarebye kure igashyiraho iki gihe cy’ifunga kuko uretse gutuma abarobyi turuhuka tukagira igihe gihagije cyo kwitekerezaho no gutekereza no ku bindi twakora byunganira uburobyi mu iterambere, tukanarushaho gusabana n’imiryango yacu, abaturanyi,inshuti n’abavandimwe, n’isambaza zibona igihe cyo kororoka, uburobyi bukazasubukurwa zirimo nk’uko byagenze iri joro.’’
Umucuruzi wazo Nyiramvuyekure Joséphine avuga ko bishimiye igiciro cyazo gituma benshi bazigondera kuko mu ifunga zaryaga umugabo zigasiba undi.
Ati’’ Twafunze ikilo cy’imbisi kiri ku mafaranga hagati ya 7000 na 8.000,icy’izumye ari amafaranga hagati ya 18.000 na 20.000. Mu ifungura icy’imbisi kiri hagati ya 3000 na 4000,iz’umye ni amafaranga 12.000. Twishimye cyane kuko twafunze bigoye kubona ibilo 3 umuntu acuruza ariko n’ibilo 1000 ubishaka arabibona.’’

Nyiramvuyekure Joséphine, ( I buryo) yishimiye ko imirimo yasubukuwe
Yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke,inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi bwakoze ibishoboka byose bukarwanya ba rushimusi bangiza utwana tw’isambaza byateye umusaruro mwinshi kuboneka.
Ati’’ Bakomeze babahashye ntitwishime akanya gato ngo zabonetse mu kwezi gutaha zitangire kubura kubera abo bagizi ba nabi.’’
Ibyishimo byanageze ku baryi bazo nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe na Nyiranteziryayo Mersianne yaje kuzihaha.
Ati’’ Isambaza ni ikiribwa cy’ingirakamaro cyane muri aka karere. Nubwo wateka duke umuryango uranezerwa. Aya mezi 2 tutazibonaga twari dushonje rwose tutakinarya ubugari neza. Twanishimiye igiciro ziriho ubu kuko n’ufite amafaranga 1000 atazirara. Turasaba ko imbaraga zakoreshejwe zikomeza gukoreshwa no muri aya mezi ari imbere ntizibure.’’
Umuyobozi wa koperative COOBOPELAKI, Ndayisaba Emmanuel avuga ko umusaruro wabonetse ushimishije kuko nka koperative ayobora ikivu cyafunzwe batarenza ibilo 400 mu ifungura bakaba barobye toni 2 n’ibilo 10.

Umuyobozi wa koperative COOBOPELAKI Ndayisabye Emmanuel ashimira inzego zose zirebwa n’uburobyi muri aka Karere uruhare rwazo mu iboneka ry’uyu musaruro.
Ati’’ Byanatumye abadafite ubushobozi bwo kuzigura tubaha iz’ubuntu. Twafunze mbona ibilo bitarenga 3, ubu narobye ibilo 80. Ibilo 10 nabihaye abaturage ku buntu kugira ngo dusangire. Muri koperative yacu twatanze ibilo bitari munsi ya 50 kugira ngo n’abaturanyi bacu batahise babona ubushobozi bwo kuzigura bazirarire. Twese twishimye.’’
Avuga ko zibonetse igihe cyiza kuko hari abarobyi batari barishyuye amafaranga y’ishuri y’abana babo bagiye kuyishyura, bakanikenura, agashimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu,ubw’Akarere, ubw’ihuriro ryabo n’abarobyi ubwabo gushyira hamwe bakarwanya inyangabirama zangiza utwana tw’isambaza,byatumye uyu musaruro uboneka.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Nyamasheke, Mugenzi Gérard avuga ko umusaruro wabonetse ushimishije kuko ijoro rya mbere barobye toni 15 n’ibilo 33 barafunze baroba toni zitarenga 3.

Umuyobozi w’ ihuriro t amakoperative y’abarobyi mu karere ka Nyamasheke, Mugenzi Gérard asaba inzego zose bireba gukomeza ubufatanye mu guhashya ba rushimusi
Ati’’ Tubikesha ubufatanye busesuye bw’abarobyi ubwacu, ubuyobozi n’inzego z’umutekano mu kurwanya ba rushimusi, bari ikibazo cy’ibura ry’umusaruro. Hari abagira imitego ikoze muri supaneti. Yangiza amagi n’utwana ,ikanasenya aho isambaza zibyarira. Twahanganye na bo dufata abarenga 10 bajyanwa mu kigo ngororamuco kuganirizwa,bituma zibona amahoro zororoka neza nta nkomyi.’
Ku bibaza uburyo batangira ari nyinshi bikajya kugera mu mpeshyi y’undi mwaka umusaruro ari muke, Mugenzi Gérard ati’’ Ibyo bavuga ni byo. Biterwa n’impamvu nyinshi. Nk’ubu twari tumaze amezi 2 tutaroba zari zifite umwanya uhagije wo kororoka,zinezerewe,nta kizihungabanya. Uko tuziroba zigenda ziduhunga,zigabanuka.’’
Yakomeje ati’’ Ikindi ni uko muri twe abarobyi tuba twifitemo ba rushimusi baroba mu kigobe aho zibyarira na bo tuba duhanganye. Barimo bamwe mu barobyi b’indugu bakoresha imitego ya Gacimba,kuko hari uburyo yangiza utwana tw’isambaza. Ntibarajya mu makoperative,turi gushaka uburyo twabazanamo, nibaza hari ikizahinduka.’’
Asaba abarobyi batarajya mu makoperative kuyajyamo, agashimira cyane ubuyobozi bwite bwa Leta,inzego z’umutekano,abarobyi ubwabo bamaze kumva akamaro ko kuroba byemewe n’abandi bose babafasha ngo ubu burobyi bugende neza.

Nyiranteziryayo Mersiane yishimiye ko igiciro cyazo gifasha n’ab’amikoro make
Avuga ko batazahwema kurwanya ba rushimusi, akanasaba abacuruzi b’isambaza ko igihe batarabona ubwanikiro bugezweho bakwirinda kuzanika nabi kuko hari abazanika ku birago bikangiza isuku yazo. Yemeza ko igihe cyose abarebwa n’isambaza bose bazahuriza imbaraga hamwe mu guharanira umusaruro mu bwiza no mu bwinshi nta kizabananira.
Ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Nyamasheke ribarizwamo amakoperative 7 agizwe n’abanyamuryango bagera kuri 400.
@Rebero.rw
