Impuguke mu bijyanye n’ubwubatsi bwa gisirikare zo mu Ngabo ni z’u Bufaransa, ziyobowe na Lt Col Benoît Saint-Paul, zagiriye uruzinduko ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda zishinzwe iby’ubwubatsi (RDF Engineer Command), hagamijwe gukomeza ubufatanye mu bijyanye n’umutekano no kungurana ubumenyi mu bya gisirikare.

Izo mpuguke zari ziherekejwe na Colonel Cyril Chevauchet, ushinzwe ibikorwa by’ubwirinzi by’u Bufaransa mu Rwanda, zakiriwe na Colonel Marie Claire Muragijimana, Umuyobozi wungirije wa RDF Engineer Command.
Ibiganiro n’urwo ruzinduko byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iz’ Ubufaransa, binyuze mu kungurana ubunararibonye, ubumenyi n’ubuhanga mu bijyanye n’ubwubatsi bwa gisirikare.

Ubu bufatanye bugamije kandi gushyigikira ubushobozi bwihariye bwo guhangana n’ibikoresho biturika bikozwe mu buryo bwa gihanga bigashyirwa mu bwihisho (Counter-Improvised Explosive Devices – C-IED).
Ubwo bushobozi ni ingenzi mu kurwanya ibisasu by’ubwihisho bishobora gukoreshwa mu bitero byibasira abasirikare n’abasivili, kuko bisaba ubumenyi bwihariye mu kubimenya, kubikumira no guhangana n’ingaruka zabyo.

Uru ruzinduko ni kimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere imikoranire ya gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, binyuze mu gusangira ubumenyi n’ubunararibonye hagamijwe kongerera ubushobozi inzego zishinzwe umutekano.
@Rebero.rw
