Bashishikarijwe gukura bakunda ijambo ry'Imana banirinda ingeso mbi
Mu rwego rwo kwegera abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagatozwa kwiga ijambo ry’Imana, gusoma Bibiliya no kuyisobanukirwa neza bakiri bato, World vision mu mushinga wayo’ Mureke abana bato bansange’ waganiriye n’abanyeshuri ba GS Umucyo Karengera,umurenge wa Kirimbi,akareer ka Nyamasheke,ubasaba gukurira mu nzira y’Imana birinda ibyabakururira byose mu ngeso mbi zigaragara mu rubyiruko rwinshi muri ibi bihe.
Ni ibiganiro byaranzwe ahanini n’impuguro aba banyeshuri bahawe na Hakizimana Claude,umukozi w’umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda, abaganiriza ku rukundo nyakuri,cyane cyane ko nk’uru byiruko hari igihe bagwa mu bishuko by’ababashuka ko babakunda,bakaba babikurizamo ingorane babyitaga gukundwa.
Nk’uwize na we muri iri shuri ry’itorero ADEPR, risanzwe mu ntego zaryo harimo gutoza abana gusoma Bibiliya no kubaha Imana, yababwiye ko ,na we,nk’uwarerewe muri iri shuri ,kumutoza ijambo ry’Imana byamufashije cyane,akarigenderamo kugeza n’ubu afite akazi mu muryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda,ko iyo ataza kubyaza umusaruro ayo mahirwe aba atari aho ari uyu munsi.

Umukozi w’umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda Hakizimana Claude,na we wize muri iri shuri yabasabye kudapfusha ubusa aya mahirwe ishuri n’abafatanyabikorwa baryo babaha
Ati’’ Mufite amahirwe akomeye yo kuba muri abana barerwa neza, mu ndandagaciro za gikirisito, bashishikarizwa kubaha Imana no kugendera mu nzira zayo binyuze gusoma ijambo ryayo riri muri Bibiliya, mukaba mugomba kuyabwaza umusaruro, mukigirira akamaro ubwanyu,mukanakagirira igihuru muri rusange. Mukirinda ababashuka ngo barabakunda,mu nkundo zitari zo,kuko ugukunda nyabyo ntiyashishikazwa no gushaka kukwicira ubuzima.’’
Yabashishikarije gukunda gusoma Bibiliya,bagakurikiza ibyo basangamo,ko bizabayobora inzira zabo zose z’ubuzima,ko nta wagiye muri iyi nzira wicuza.
Byashimangiwe n’abanyeshuri 2 baganiriye na Rebero.rw,barimo Uwingiringiyimana Clénie w’imyaka 17,uhamya ko kuva aho atangiriye kwihatira gusoma Bibiliya ubuzima bwe bwahindutse cyane n’ababyeyi be bakabibona,kuko yaciye bugufi bifatika.

Uwiringiyimana Clénia avuga ko kwihatira gusoma Bibiliya byamuhinduriye ubuzima
Ati’’ Icyo nshimira iri shuri cya mbere ni uburyo nahigishirijwe gusoma Bibiliya kuko naje hano mu wa mbere mfite imyaka 14,iwacu ari abamethodiste,batujyana gusenga,ariko ibyo gusoma ijambo ry’Imana bitanshishikaza. Nk’uko abana bo muri icyo kigero bakunda kudaca bugufi imbere y’ababyeyi babo,nanjye ni ko nari meze,ariko ijambo ry’Imana nagiye nsoma rirampindura bifatika n’iwacu babona ko nahindutse rwose.’’
Ashishikariza bagenzi be bataratera iyo ntamwe kuyitera kuko nta wayiteye wicuza, binafasha cyane mu myigire kuko Bibiliya yigisha gukorana umwete buri cyose cyiza mu gihe cyacyo,bityo n’uwubaha Imana.asoma ijambo ryayo akanarikurikizanta cyamurangaza.
Anasaba cyane cyane urubyiruko rw’abakobwa gushishikarira ijambo ry’Imana kuko ryabafasha cyane guhangana n’ibishuko byeze muri iyi minsi.
Mwenedata Confiance w’imyaka 19 wiga mu wa 6,na we yemeza ko imyaka 3 amaze ashishikarira gusoma Bibiliya yamuhinduriye ubuzima bigaragara.

Mwenedata Confiance ashishikariza bagenzi be gukunda gusoma Bibiliya kenshi
Ati’’ Ubwenge butagira umutimanama nta kamaro,kandi umutimanama utungana neza iyo uyobowe n’ijambo ry’Imana uwabihisemo asoma buri munsi. Gufata umwanaya wo gusoma Bibiliya ntabwo bitesha umwanya w’amasomo nk’uko benshi babyibwira kuko hano abashishikarira n’ubumenyi buyirimo ni bo unasanga ari aba mbere mu mashuri bigamo.’’
Arakomeza ati’’ Byatumye nanabatizwa,mpindura ingendo ubu numva ari bwo meze neza kuko numva nta ngeso mbi abasore bagwamo zangusha.’’
Rév.past Mzele Sumaili A ndré ushinzwe ivugabutumwa muri iri shuri na we yemeza ko ntako bisa gukunda no gusoma Bibiliya umuntu akiri umwana.

Rev.past. Mzele Sumaili André avuga ko kwiga ijambo ry’Imana umuntu akiri muto ari amwe mu mahirwe aba afite y’ubuzima.
Ati’’ Ni cyo buri wese ukunda umwana muto yamwifuriza,kuko ni inzira nziza iyobora umuntu akarinda asaza atarayivamo, ataranicuza kuko nta kibangamye cyamugiraho ingaruka akora. Ni yo mpamvu,hamwe n’aba bafatanyabikorwa, dushishikariza abanyeshuri bacu umuco wo gusoma Bibiliya,ari yo mpamvu mwumva ko ubuhamya bwababigeze kure ari bwiza cyane.’’
Umukozi wa World vision ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Rusizi na Nyamasheke, Kayiranga Jean Pierre na we yemeza ko umwana wakuriye mu ijambo ry’Imana akurana indangagaciro nziza kuko rimurira ikibi,ari yo mpamvu World vision ibishyiramo imbaraga cyane mu mashuri ikoreramo y’imirenge ya Kagano,Bushekeri, Cyato, Rangiro,Macuba ,Kirimbi,Gihombo na Mahembe ya Nyamasheke,na Nyakabuye,Bugarama,Muganza na Gitambi ya Rusizi.

Kayiranga Jean Pierre ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri World vision avuga ko uretse gukundisha abanyeshuri Bibiliya bakiri bato, n’ababyeyi bigishwa kurwanya no gukumira amakimbirane
Ati’’ Dukorana n’amashuri yose yo muri iyo mirenge,kandi nk’uko mwumvise umwana wa hano atanga ubuhamya bw’akamaro gusoma Bibiliya byamugiriye, n’abo mu yandi mashuri batanga ubwo buhamya, kimwe n’ababyeyi duhugura mu ijambo ry’Imana.bakatubwira ko bahindutse,ababaga mu makimbirane bakayavamo, ubu ikaba ari imiryango ibanye neza.’’
Avuga ko iyi ari gahunda igamije imibereho myiza y’umwana,yubakirwa ejo hazaza heza,hatarangwa n’ingeso mbi. Uretse kubigisha,abanyeshuri banahabwa ibikoresho bibafasha mu makalabu baba barashyizeho yo gusoma Bibiliya bazobaha bakabaha n’ibindi bitabo by’imafashanyigisho.

Umuyobozi wa GS Umucyo Karengera, Uwihanganye Samuel avuga ko kubaha Imana no kwitoza gusoma Bibiliya biri mu byo iri shuri rishyira imbere
Yongera gushishikariza abana gukura bakunda Bibiliya kuko bazunguka byinshi. Anashimira amashuri bakorana uburyo ashishikarira iyi gahunda ari yo mpamvu itanga umusaruro ufatika.
GS Umucyo Karengera yashinzwe mu 1993 n’umusuwisi Alfred Tobler. Ni iry’itorero ADEPR ifatanya na Leta ku bw’amasezerano. Umuyobozi waryo, Uwihanganye Samuel, avuga ko gushishikariza abanyeshuri gusoma ijambo ry’Imana no kuyubaha biri mu ntego z’iri shuri z’ibanze,ari yo mpamvu ashimira cyane World vision,umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda, n’abandi bose babibafashamo.

Umukozi w’umurenge wa Kirimbi,ushinzwe iterambere ry’ishoramari n’umurimo, Rwamiheto Réverien avuga ko uyu murenge uzakomeza gushyigikira ibi bikorwa mu mashuri
Mu izina ry’umurenge wa Kirimbi, Rwamiheto Réverien,ushinzwe iterambere ry’ishoramari n’umurimo ,avuga ko uyu murenge uzakomeza imikoranire myiza n’aba bafatanyabikorwa,ngo abana bashishikarizwe gusoma Bibiliya kuva mu mashuri abanza kubera akamaro gakomeye cyane bifite ku mwana ubwe,ejo hazaza he n’abamukikije.
@Rebero.rw
