Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, Umunyamabanga wa leta muri minisiteri ya siporo n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda basezeye ku makipe y’igihugu abagabo n’abagore yerekeje muri Morocco mu irushanwa rya Afurika (Continental Cup).
Itsinda ry’abantu barindwi nibo bagize ikipe z’igihugu barimo abakinnyi 4, Umusifuzi umwe, umutoza ndetse n’umuganga.
U Rwanda ruhagarariwe n’ikipe (couples) ebyiri abagabo n’abagore. Mu ikipe umutoza Mudahinyuka Christopher yahagurukanye, harimo impinduka nkaho ikipe y’abagabo ubu ari nshya ikaba igizwe na Kanamugire Prince ndetse na Niyonkuru Gloire akaba ari inshuro ya mbere bagiye gukinana.

Ikipe y’abagore, ntabwo yo yahindutse kuko igizwe na Mukandayisenga Benitha ndetse Munezero Valentine.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira taliki ya 23 kujyeza taliki ya 30 Kamena rikabera mu gihugu cya Morocco mu mujyi wa Tetouan.
Biteganyijwe ko nyuma yo kujyera I Casablanca Ejo, abagize ikipe y’igihugu bazongera bafate indi ndege iberekeza Tetouan ahazabera irushanwa nyirina.
@Rebero.rw
