Urubyiruko rurimo urufite ubumuga nyuma yo guhabwa impanuro zinyuranye ku gucunga ifaranga no gukorana n'ibigo by'imari
Nyuma yuko ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR),ibishyuriye bakiga imyuga itandukanye ndetse bakanahabwa ibikoresho birwinjiza ku isoko ry’umurimo bakanatangira gukirigita ifaranga, rurimo 37 rufite ubumuga n’abandi 7 badafite ubumuga rwo mu mirenge yose igize akarere ka Kicukiro rwasobanuriwe byimbitse inyungu ziri mu gukorana n’ibigo by’imari rwiyemeza kubigana.
Aganira na Rebero.rw,Sibomana Jean Jules,umukozi wa NUDOR ushinzwe gusuzuma no gukurikirana ibikorwa, yavuze ko NUDOR yabanje kubarihira no kubakurikirana biga imyuga itandukanye irimo kuboha imisatsi,gusudira,ubukanishi,kuboha imipira n’ubutetsi, mu mezi 6, mu Kuboza umwaka ushize bahabwa ibikoresho,nk’intangiriro yo kujya kwihangira imirimo.

SIBOMANA Jean Jules umukozi wa NUDOR ushinzwe gukurikirana no gusuzuma ibikorwa
Ati’’ Bamaze amezi 6 mu mirimo,ifaranga ryatangiye kubageraho. Ku bufatanye n’akarere ka Kicukiro twatekereje kubaha ubumenyi mu bijyanye no kwihangira imirimo no gucunga neza inyungu babona. Dushyiraho iminsi 2 y’o kubahugura,umunsi wa mbere bahugurwa ku micungire y’imishinga,uwa 2 bahugurwa ku mikoranire n’ibigo by’imari“.
Mu gukora imishinga, Sibomana Jean Jules avuga ko bahuguwe ku buryo umuntu akora umushinga,ashaka amasoko,gushyiraho igiciro, kunoza ibyo bakora,kwakira no gufata neza abakiliya,kwandika neza ibyo bakora ngo kwisuzuma byorohe,uburyo bwo kuzigama no gusaba inguzanyo, ayo umuntu yasaba nk’inguzanyo, icyo bisaba ngo ayibone,n’ibindi byinshi.
Avuga ko banyuzwe n’ibyo bahuguwemo,cyane cyane ko muri bo hari abamaze kwigeza ku bifatika, barimo ushobora kwinjiza hagati y’amafaranga 250.000 na 300.000 ku kwezi mu byo akora, abageze ku bworozi bw’inka,ingurube n’ibindi, bagombaga guhugurwa ngo bakomeze bazamuke mu iterambere.
Mu butumwa yabahaye yagize ati’’ Icya mbere bitinyuke,bagaragaze koko ko bashoboye. Icya 2 bahoze imitima ku myuga bize n’ubumenyi bafite,babyaze umusaruro ufatika amahirwe igihugu cyabahaye,batange akazi,begere ibigo by’imari babitse,bakore imishinga baguze amafaranga bongere ingano y’ibyo bakora natwe tubari hafi tuzakomeza kubafasha uko dushoboye.’’

Twizerimana Vincent de Paul ushinzwe inguzanyo muri COPEDU asobanurira uru rubyiruko amahirwe rufite mu gukorana n’ibigo by’imari
Avuga ko mu gukirikirana ko rukomeza gutezwa imbere n’imyuga rwize n’amahugurwa rwahawe, ku bufatanye n’akarere ka Kicukiro, uru rubyiruko rugiye gusinya imihigo,nyuma y’amaezi 6 hakabaho isuzuma ry’iryo ruzaba rwagezeho hakurikijwe imyuga rwize na bizinesi rugiye gukora,hakarebwa aho ruzaba rugeze rwiteza imbere n’inama rukomeza kugirwa,ngo rubyaze umusaruro ubu bumenyi bwose n’ibikoresho rwahawe.
Bamwe mu bahagarariye ibigo by’imari baruganirije,barubwiye uko bakora n’inyungu ziri mu gukorana n’ibigo by’imari.
Twizerimana Vincent de Paul ushinzwe inguzanyo muri COPEDU,yababwiye imikorere yayo n’uburyo bayigannye yaborohereza,bitewe n’inguzanyo itanga n’udushya ifite,ko n’inyungu zidakanye n’uburyo bwo kwishyura ari bwiza ku buryo kubagana bafite imishinga myiza y’iterambere, bafashwa kuyinoza neza bagahabwa inguzanyo bakiteza imbere.
Ati’’Mutuganye tuzabafata neza, dufatanye inzira y’iterambere.’’
Naganza Diane,umucungamutungo wa SACCO ya Kagarama,yababwiye ko SACCO,nk’ikigo cy’imari cyashyiriweho kuzamura abaturage barimo n’ab’ubushobozi buke, nk’abagitangira kwihangira imirimo kuyigana ari ukureba kure cyane.

Naganza Diane, umucungamutungo wa SACCO ya Kagarama avuga ko iyo ubushake buhari byose bigenda neza
Ati’’ Dutanga serivisi nziza,tukakubikira neza amafaranga yawe mu mutekano usesuye, inguzanyo na zo ,nk’urubyiruko,ku bufatanye n’ikigega cy’ingwate( BDF) hari uburyo mwakoroherezwa, byose tukaba tubategereje ngo tubibafashemo,murusheho kwiteza imbere“.
Uwineza Claudine w’imyaka 29, utuye mu murenge wa Gahanga, umaranye imyaka 4 ubumuga bw’ingingo yatewe n’icyobo cya metero 20 yaguyemo akavunika urutirigongo, amaze kwivuza asigaranye ubwo bumuga yumva kuzagira ikindi yimarira bisa n’ibidashoboka kuko imirimo yakoraga mbere atari akiyishoboye.

Uwineza Claudine ufite ubumuga bw’ingingo, winjiza hagati ya 250.000 na 300.000 mu budozi no gukora amasabune asanga gukorana n’ikigo cy’imari bizamwongerera imitekerereze mu iterambere
Ati’’ Naje kugira amahirwe yo guhurwa na NUDOR, idushishikariza jye na bagenzi banjye kwibumbira mu matsindayo kwizigamira iraturihira jye niga ubudozi ,banampa ibikoresho,nza gukora ikiraka mbona amafaranga 60.000 ntangira gukora amasabune n’ubwo budozi mbukora.’’
Avuga ko yabonye amafaranga 120.000 mu kiraka kindi cyo kudoda yari abonye,ayaguramo akamashini gakora amasabune,anabona abanyeshuri abyigisha,arakomeza,nyuma agura imashini yisumbuyeho iyakora y’amafaranga 300.000.
Ati’’ Ndakora amasabune meza,umuti 1 w’isabune nywugurisha amafaranga 1400, akabido k’isabune y’amazi ni amafaranga 25.00. Kugeza ubu mu gukora ayo masabune n’ubudozi ntaburetse ninjiza amafaranga ari hagati ya 250.000 na 300.000 mu kwezi.’’
Avuga ko aya mahugurwa yari ayakeneye cyane kuko nta kigo cy’imari na kimwe yakoranaga na cyo, no gucunga neza inyungu akura muri yi mirimo ye akaba yari abikeneye, ko agiye kwegera ikigo cy’imari agatangira kubitsa akaguza, akazagura imashini nini ikora amasabune yumye ya 5.000.000, aho ateganya kuzajya akoresha abakozi 10 ahemba arenga 1.000.000 ku kwezi.
Ati’’ Ni intego mfite ko umwaka utaha uzarangira mbigezeho ninkora umushinga wanjye neza ngahabwa inguzanyo nifuza,nzi ko NUDOR n’umurenge wanjye bazabimfashamo nkabigeraho.’’
Ashimira cyane NUDOR n’akarere ka Kicukiro kuko amaze kugira ubwo bumuga yimvaga ubuzima bwe burangiye kandi yari yubatse anabyaye,yumva abereye umutwaro umugabo we, ariko umwuga yigishijwe na NUDOR n’uburyo ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro bumuba hafi, aratunga umuryango we anafite inzo nzozi zo kugera kure hashoboka mu iterambere.
Usanase Vincent,w’imyaka 24,wo mu murenge wa Gahanga,ufite ubumuga bwo mu mutwe, na we avuga ko umwuga wo kudoda bamwigishije wamuhaye icyizere cyo kubaho kuko yari yaracikirije amashuri, yumva nta buzima afite, ariko nyuma yo kwigishwa akanahabwa ibikoresho, n’itsinda rikamugirira akamaro,ubu ari ku rwego rwiza rw’ubuzima.

Usanase Vincent ufite ubumuga bwo mu mutwe avuga ko kuba yinjiza arenga 150.000 buri kwezi mu byo akora,bizamuhesha inguzanyo ifatika natangira gukorana n’ikigo cy’imari
Ati’’ Numvise kenshi nakwiyahura kuko numvaga nta buzima mfite. Nyuma yo kwiga ubudozi maze kwigeza kuri byinshi birimo ingurube 2 bampa amafaranga 160.000 zombi,kuba nirihira inzu mbamo aha mu mujyi wa Kigali, nkaninjiza amafaranga arenga 150.000 buri kwezi,numva nigize.’’
Arakomeza ati’’ Nari ntaratangira gukorana n’ibigo by’imari ariko guhera ubu ngiye gufunguza konti,nkore umushinga, nagure ibikorwa ninjire no mu bucuruzi,ku buryo uzandeba yajyaga afata ukundi abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe azabona ikinyuranyo.’’
Bashimira cyane bose perezida Kagame wabahaye agaciro, bagahamya ko bazakabyaza umusaruro nk’amahirwe akomeye bagize.
Umukozi wa NUDOR ushinzwe ibikorwa by’umushinga’Dukore twigire’,Murekatete Brigite, abashimira imbaraga bashyira mu kwiteza imbere,ko NUDOR itazahwema kubaba hafi.

Nsabimana Jeanne ushinzwe kwinjiza abantu bafite ubumuga muri gahunda za Leta yashimiye uru rubyiruko uburyo rwishakamo ibisubizo
Mu mpanuro yabahaye,Umukozi w’akarere ka Kicukiro ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abantu bafite ubumuga muri gahunda za Leta, Nsabimana Jeanne, yabashimiye icyizere bifitiye,abizeza ko akarere kazakomeza kubashyigikira.
@Rebero.rw
