Zimwe mu nka zaremewe aborokotse n'abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu
13 bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu na 24 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, baremewe inka n’urugaga rw’abikorera (PSF) mu ntara y’uburengerazuba, runaremera igishoro cya 6.000.000 abandi 12 na bo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abaremewe bose ni abo mu karere ka Rubavu.
Baremewe nyuma y’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe, aho bunamiye Abatutsi 9035 baruruhukiyemo.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prospère,yashimiye urugaga rw’abikorera uburyo rufatanya n’akarere ayoboye kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, babaremera bikaba byarazamuye imibereho yabo.

Meya wa Rubavu Mulindwa Prospère yijeje abikorera ubufatanye busesuye mu rugamba rwo kubaka igihugu
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite umwihariko mu gace ka Bigogwe, aho yagizwemo uruhare n’ikigo cy’abakomando cya Bigogwe, aho kurengera Abatutsi nk’inzego z’umutekano,barabica.
Ati” Ikindi cyihariye cy’aka gace kari gatuwemo n’Abatutsi bitwaga Abagogwe ni uko batangiye kwicwa na mbere y’uko Jenoside nyir’izina itangira,aho babiciraga ahitwa Komini rouge.”
Ikindi avuga cyihariye ni ishyamba rya Gishwati, ababaga bihishemo bahigirwagamo bakicwa n’abarisohotse bakicwa.
Yavuze ko muri Jenoside igihugu cyagize abikorera batitwaye neza n’ab’aka karere ka Rubavu barimo, ab’ikorera b’uyu munsi bakaba ari ikinyuranyo cy’abo bandi ari yo mahirwe igihugu gifite.
Ati” Ndabizeza imikoranire inoze n’akarere ka Rubavu mu kuzamura igihugu cyacu. Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buzakomeza gukora ibishoboka byose mu guharanira ko Jenoside itazongera ukundi muri iki gihugu.”
Karemera Joseph watanze ubuhamya, yavuze ko yakomokaga mu yari Gikongoro, akarere k’ubu ka Nyaruguru, ari umushoferi w’imodoka yazaga Gisenyi gutwara inzoga muri BRALIRWA,Jenoside iba ari aho muri BRALIRWA.

Mu buhamya bwe, Karemera Joseph yavuze uburyo ibyuma bya Radiyo Rwanda abatabazi bari bagiye guhungana yabigaruye i Kigali akabishyikiriza ubuyobozi bushya bwari bumaze guhagarika Jenoside.
Avuga ko aha mu yari Gisenyi Jenoside yahagize ubukana bukabije, interahamwe zica zitababarira,hari abo zisatura inda, abasirikare bica abashoferi b’Abatutsi babita Inkotanyi.
Ati” Nari mfite imyaka 24 gusa. Jenoside igitangira,abasirikare bishe abashoferi 3 b’Abatutsi bavuga ngo ni Inkotanyi zahageze natwe bandi bashaka kutwica ariko uwo munsi turawusimbuka.”
Avuga byinshi yaciyemo bikomeye byageze ubwo yifuza urupfu akarubura, abasirikare ba Habyarimana baramugize umushoferi wabo,agaraguzwa agati buri munsi.
Byageze ubwo bamwikoreza ibyuma bya Radiyo Rwanda ngo abizane muri zone turquoise aho Guverinerinoma y’abatabazi yashakaga kuyimurira, ibyo kuhimukira biranga ahubwo, mu nzira z’urupfu,abigeza i Butare mu gice cyari icy’Inkotanyi, kugeza abigaruye i Kigali.
Akurikije umwuka n’ubugome bukabije yabonaga ku Gisenyi icyo gihe, Karemera Joseph yashimiye perezida Kagame n’ingabo yari ayoboye, bahagaritse Jenoside n’ubwo bugome bwose burimo ivangura rikabije bugahagarara, uyu munsi Umututsi akaba agenda iki gice ntacyo yishisha,icyo gihe bitarashobokaga.
Mu izina ry’abaremewe bose Ndagijimana Innocent wamugariye ku rugamba, yavuze ko iyo babonye uburyo aha mu Bigogwe n’igihugu cyose ari amahoro masa, abarokotse Jenoside bahumurizwa, baremerwa n’abikorera mu gihe abikorera ba mbere batangaga ubutunzi bwabo mu kwica Abatutsi, bumva intego y’abamugariye ku rugamba yaragezweho, amaraso yabo ataramenekeye ubusa.

Guverineri Ntibitura Jean Bosco mu ifoto y’urwibutso n’abikorera n’abandi bayobozi na 12 baremewe igishoro aho buri wese yahawe amafaranga 500.000.
Ati” Nta pfunwe dufite ry’ubumuga dufite. Dushimishwa n’aho igihugu twaharaniye kigeze n’agaciro gifite mu ruhando mpuzamahanga. Amaraso yacu ntiyamenekeye ubusa.”
Yashimiye perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu akagisubiza ihumure, anashimira urugaga rw’abikorera muri iyi ntara iki gikorwa cyiza cyo kubaremera, avuga ko buri wese mu baremewe,icyo yaremewe azaharanira kukibyaza umusaruro ufatika.
Mbarushimana Gérard uhagarariye Ibuka mu karere ka Rubavu, yavuze ko izi nka 37 zihawe abarokotse n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’aba bandi 12 barokotse bahawe igishoro ari ikimenyetso gifatika cy’itandukaniro ry’abikorera b’uyu munsi n’abo mu bihe by’ingoma mbi.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard yashimiye abikorera bo muri iyi ntara kubafata mu mugongo no kubaremera
Nyuma yo kugaragaza birambuye uburyo Abagogwe bishwe na mbere y’uko Jenoside nyir’izina itangira, Jenoside ikaza ibatsembaho, mbarwa barokotse bakaba bagerageza kwiyubaka,
yashimiye abikorera baje kubafata mu mugongo no kunamira izi nzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Bigogwe.
Ati” Aka gace mubona ni ko kavukagamo Koloneli Theoneste Bagosora,umucurabwenge wa Jenoside, Koloneli Baransaritse Laurent, Jean Bosco Barayagwiza wa CDR, Adjudant chef Ntamaherezo, Nyagasaza Mathias wari ukuriye abacuruzi ku Gisenyi, n’abandi, abo bose nta mututsi wabacikaga.”
Yakomeje ati” Turashimira cyane abikorera mwaje kudufata mu mugongo, igishoro n’inka muduhaye ni igihango gikomeye tugiranye tutazatatira.”
Nkurunziza Ernest uhagarariye abikorera mu ntara y’uburengerazuba yashimiye inzego zose zikorera muri aka karere ka Rubavu agaciro bahaye iki gikorwa cyo kuremera abarokotse n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, yihanganisha abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso rwa Bigogwe, anaboneraho kugaya ku mugaragaro abikorera bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayobozi batandukanye bifatanije n’abikorera mu ntara y’uburengerazuba mu gikorwa cyo kwibuka no kuremera.
Ati” Nk’abikorera uyu ni umwanya wo kugaya abikorera bijanditse mu bikorwa byo kwica Abatutsi. Tukaboneraho gusaba urubyiruko rurimo abikorera b’uyu munsi n’ab’ejo hazaza kurwanya mwivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyose cyashaka kudusubiza inyuma.”
Yunzemo ati” Mwese turabifuriza kugira inka, gukomera, kugira amata no kugira u Rwanda rurimo inka.”
Yaboneyeho gushimira abikorera bakoze iki gikorwa cy’indashyikirwa bagize intego,cyabaye ngarukamwaka, ashimira perezida Kagame utuma byose bigerwaho.
Yashimiye abarokotse uburyo biyubaka, anashimira Guverineri w’intara y’uburengerazuba ubufatanye mu bikorwa nk’ibi, ko abikorera batazabitezukaho.
Byashimangiwe na Brigadier général Rwigema Wilson, umuyobozi w’inkeragutabara mu ntara y’uburengerazuba washimiye uru rugaga koroza abamugariye ku rugamba n’abarokotse, abandi bagahabwa igishoro.

Brigadier général Rwigema Wilson, umuyobozi w’inkeragutabara mu ntara y’uburengerazuba na we yashimiye abikorera kuzirikana agaciro k’bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Ati” Abanyarwanda barazirikana ikiguzi cyatanzwe ngo igihugu kibohorwe, abikorera bakore. Ntitwacuruza tudafite umutekano n’ubuyobozi bwiza butugezaho ibyo byose. Ni yo mpamvu tubashimira tunabasaba gukomeza gukora mutera imbere n’ibikorwa nk’ibi by’ubutwari mukabikomeza.”
Guverineri w’intara y’uburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, na we yihanganishije cyane abarokotse n’ingabo zamugariye ku rugamba zirengera igihugu.
Ati” Ubutwari bwabo ni bwo butubeshejeho iki gihe.”
Na we yagaye cyane abikorera bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagatanga byinshi ngo Abatutsi bicwe, ashimira abikorera b’uyu munsi ikinyuranyo bakora.

Guverineri Ntibitura yashimiye abikorera bagize iki gikorwa ngarukamwaka
Ati” Mboneyeho kubasaba gukomeza gukora ikinyuranyo, mugatandukana cyane na bamwe mu bikoreraga mbere ya Jenoside bijanditse mu bwicanyi bakageza nubwo bica abakiliya babo, babazaniraga amafaranga.”
Yavuze ko abikorera kimwe n’abandi banyarwanda bose,bafite inshingano zo kurwanyiriza hamwe uwashaka kugarura abanyarwanda mu icuraburindi, aboneraho gusaba urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ashimira abarokotse bahisemo kubaho nubwo bitari byoroshye.
Ati” Ndashimira urugaga rw’abikorera mu ntara y’uburengerazuba uruhare rwarwo mu gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu cyacu.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard yashimiye abikorera bo muri iyi ntara kubafata mu mugongo no kubaremera
Iki gikorwa ni ikimenyetso ko,ibyakozwe mu nyungu z’abanyarwanda ari iby’agaciro gakomeye cyane.
Yashimiye uru rugaga kuba rwaragize iki gikorwa ngarukamwaka, asaba ko rubera abandi urugero rwo gushimira uwakoze neza, abanyarwanda bakumva ko amaraso yamenetse akwiye kuba igitambo cyo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Ntibitura Jean Bosco (iburyo) n’abandi bayobozi bamera abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu

Guverineri Ntibitura Jean Bosco mu ifoto y’urwibutso n’abikorera n’abandi bayobozi na 12 baremewe igishoro aho buri wese yahawe amafaranga 500.000.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Ntibitura Jean Bosco asinya mu gitabo cy’abasura urwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’uburengerazuba, Nkurunziza Ernest n’umwungirije Uwampayizina Marie Grâce bunamira Abatutsi 9035 baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe
@Rebero.rw
