Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu byishimo byinshi
Mu kwishimira intambwe bamaze gutera mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu igenamigambi ry’umuryango FPR Inkotanyi 2024- 2029, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Bugarama,akarere ka Rusizi biyemeje kurwanya uwashaka kubasubiza inyuma abangamira ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwishimira ibimaze kugerwaho muri uyu murenge ufite umujyi wunganira uwa Rusizi, bakesha intore izirusha intambwe akanaba Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, perezida Kagame.
Muri ibyo byishimo banaboneyeho gutaha inzu abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri uyu murenge ubwabo bubakiye Nsengiyumva Théobald warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, berekwa ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi, ubukorikori n’ibindi byakozwe, byose bakesha umutekano bagejejweho na FPR Inkotanyi nka moteri ya Guverinoma.
Nzasangamariya Solange,umwe muri bo, avuga aho Bugarama ivuye n’aho igeze mu iterambere, yavuze ko mbere y’uko igihugu kibohorwa aha mu Bugarama mu by’ukuri nta buzima bwiza bwari buhari kuko nta n’isoko bahahiramo bagiraga, ubu bakaba bafite isoko rigezweho,ridatandukanye cyane n’ayo mu mijyi minini yo mu gihugu.
Yanagarutse kuri bimwe mu byo bamaze kugezwaho muri uyu mwaka urangiye hashyirwa mu bikorwa ibikubiye mu byo Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu Paul Kagame yemereye abanyarwanda muri iyi manda y’imyaka 5.

Nzasangamariya Solange avuga ibyo bamaze kugezwaho n’umuryango FPR Inkotanyi
Ati” Nk’aha mu Bugarama abaturage b’utugari twa Ryankana na Pera bari bamaranye iminsi ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi utagira ingufu. Ubu transfo ifite ingufu yarahageze, hehe no gucana amashanyarazi ameze nk’ibishirira.”
Yakomeje ati” Ikindi cyari kiduhangayikishije cyane ni ukuba tutari tugihahirana n’umurenge wa Gikundamvura kubera icika ry’ikiraro cyaduhuzaga. Ubu twubakiwe ikiraro cyo mu kirere cyagaruye ubuhahirane, nta mpungenge zigihari.”
Yanagarutse ku kibazo cyasaga n’icyahabaye agatereranzamba cy’imbuto z’imyembe n’indimu zigezweho. Ubu bamaze kugezwaho imbuto zisaga 19.000 zatewe ku buso bwa hegitari 89, muri zo hegitari 26,6 ni ubuso buhuje.
Mu myaka 4 iri imbere Bugarama izaba ari ikigega cy’igihugu cy’izo mbuto.

Berekanye bimwe mubyo abanyamuryango bakora bibasha kubateza imbere
Mu bindi, Nzasangamariya Solange avuga byahinduriye abaturage ubuzima, avuga undi warokotse Jenoside wubakiwe inzu yatashywe mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari kandi abaturage 16 bahawe inka muri gahunda ya girinka, 370 borojwe amatungo magufi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, 476 bitabiriye kwizigamira muri SACCO y’uyu murenge, 103 batishoboye bahawe inguzanyo ya VUP ngo biteze imbere n’ibindi byinshi birimo ibijyanye n’imiyoberere myiza, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Bugarama, Mbarushimana Hamimu, yavuze ko ibi byose bitari kugerwaho hatabaye ubufatanye busesuye bw’abanyamuryango bose b’uyu murenge nabaturage muri rusange.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Bugarama, Mbarushimana Hamimu asanga nta cyagerwaho ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda budashimangiwe
Agaruka ku gusegasira ubumwe bw’abanyarwanda, yagize ati” Gusegasira ubumwe bw’abanyarwanda ni inshingano ya buri munyarwanda,dukomeyeho. Ubumwe bwacu ni igihango gikomeye abanyarwanda dufitanye, tudashobora kwihanganira uwagitatira.”
Yavuze ko uyu murenge ufite abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barenga 25.000, biyemeje gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu perezida Kagame yemereye abanyarwanda yiyamamaza.
Muri ubu bukangurambaga, abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi baremeye Nyirahategekimana Belancille igishoro cy’amafaranga 100.000 yo gutangira ubucuruzi buciriritse, banakira abanyamuryango bashya 109 barahiye.
Intumwa ya komite nyobozi y’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Rusizi, akanaba umuyobozi wako, Sindayiheba Phanuel, nyuma yo kubashimira aho bageze mu ngamba n’uburyo barinda ibyagezweho, na we yashimangiye cyane ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda no kurwanya icyashaka kububangamira byose.

Intumwa ya komite nyobozi y’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi akanaba umuyobozi wako Sindayiheba Phanuel abashimira aho bageze mu ngamba
Ati” Twese dukomeze gusegasira no kurinda ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda kuko ni indangagaciro ikomeye twubakiyeho ibindi byose, tudateze gutezukaho.”
Yanagarutse ku mutekano wabonetse habayeho kwiyuha akuya abasaba gukomeza kuwubungabunga, anabasaba gukomeza kuba ba’ Bandebereho’ muri byose, birinda kuba ba Tereriyo, kuzarira no kugira icyo bashyira ejo cyagombye gukorwa uyu munsi.

Biyemeje kurwanya icyashaka kububangamira ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda

Intumwa ya komite nyobozi y’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yashimangiye ko gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda bigomba kuba intego ya buri munyamuryango.

Inzu abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bubakiye Nsengiyumva Théobald warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ifite agaciro k’arenga miliyoni 11

Ubwo bashyikirizaga Nsengiyumva Théobald warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu bamwubakiye.

Baremeye Nyirahategekimana Belancille igishoro cy’amafaranga 100.000 amufasha gukora ubucuruzi buciriritse

Abayobozi mu nzego z’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi bifatanya n’abaturage

Abanyamuryango 107 bashya barahiye
@Rebero.rw

Very good
Byiza cyane rwose