Umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuze ko utazasubira mu biganiro by’amahoro by’i Doha muri Qatar keretse amahame yo kurangiza intambara yubahirijwe byuzuye, igisirikare cya Congo kivuga ko ibyo bidahwitse.
Mu itangazo yasohoye ku cyumweru, leta ya DRC yashimangiye ko ishyigikiye “ibiganiro byubaka bijyanye n’itangazo ry’amahame” yashyizweho umukono i Doha mu kwezi gushize, agamije kurangiza intambara yongeye kubura mu mpera y’umwaka wa 2021 mu burasirazuba bwa DRC, bukungahaye ku mabuye y’agaciro.
Yongeyeho ko ikomeye ku iyubahirizwa ry’ubusugire bw’igihugu no kutavogerwa kw’ubutaka bwayo, nkuko bikubiye mu itegekonshinga, no kugarura amahoro arambye no “kuruhura umubabaro abaturage ba Congo, by’umwihariko abo mu burasirazuba”.

Mbere, byari byitezwe ko impande zombi zigera ku masezerano y’amahoro bitarenze ku itariki ya 17 y’uku kwezi kwa Kanama (8), nkuko inyandiko y’ayo mahame ibivuga.
Ariko umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yabwiye BBC News Gahuzamiryango mu kiganiro kuri telefone mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ko intumwa z’uyu mutwe zitari muri Qatar, ati: “Ntituri i Doha ariko turashaka ko amahame ashyirwa mu ngiro mu buryo bwuzuye.”
@REBERO.RW
