Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko Perezida wa Ukraine ashobora kurangiza intambara “niba abishaka”, ariko ko “nta kujya muri NATO [OTAN] kwa Ukraine” kuzabaho nka kimwe mu bigize amasezerano y’amahoro.
Trump yabivuze mu gihe habura amasaha ngo yakire Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky mu biro bya perezida w’Amerika (White House). Trump yanavuze ko “nta gusubirana” umwigimbakirwa wa Crimea wo mu majyepfo ya Ukraine kuzabaho.

Uburusiya bwawiyometseho mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu 2014, imyaka umunani mbere yuko bugaba igitero gisesuye kuri Ukraine.
Ayo magambo ya Trump akurikiye inama yagiranye na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin ku wa gatanu ushize muri leta ya Alaska muri Amerika, yavuyemo ko Perezida w’Amerika yaretse ubusabe bw’agahenge ahubwo agasaba ko habaho amasezerano y’amahoro ahoraho.

Nyuma yuko ageze muri Amerika mu ijoro ryo ku cyumweru, Zelensky yashimangiye ubusabe bwe ku nshuti za Ukraine bwo kuyizeza umutekano bya nyabyo.
@RENERO.RW
