Umuyobozi w'akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie arashimira itorero EMLR uruhare mu iterambere n'imibereho myiza y'abaturage ayoboye.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie arashimira itorero EMLR ubufatanye busesuye n’akarere ayobora mu iterambere ry’abaturage, cyane cyane mu kwita ku buzima,uburezi, kurwanya amakimbirane mu miryango ,kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana,gukura abaturage mu bukene n’ibindi, ko amanota meza akarere gafite muri ibi byose,uruhare rwaryo ari ntagereranywa.
Yabitangaje ku wa gatandatu,tariki ya 27 Ukuboza, mu nama y’umwaka ya Conference ya Kibungo muri iri torero, yateranye kuva ku wa 26 kugeza ku wa 27 Ukuboza,2025.
Ni inama yavugiwemo byinshi bigaragaza aho iyi Conference igeze yiteza imbere nubwo yo ifite ikibazo cyihariye cyo kuba itagira urusengero na rumwe rufunguye, n’inama nk’izi zikomeye zigakorerwa mu kigo cy’ishuri.
Ko ariko igihe bacyuzuza ibisabwa ngo barebe ko hari na rumwe bafungurirwa, badafunze amaboko,ubwenge n’imitima mu iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri. Na byo Meya Niyonagira Nathalie yarabibashimiye cyane.
Uretse ijambo ry’Imana bigishijwe na Surintendant wa Conference ya Kigali,Murwanashyaka Moise, na we wabashimiye kudacika intege mu murimo, banaganirijwe na Professeur Ndikumana Viateur,umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri kaminuza ya Kibogora polytechnic wabahaye impuguro zitandukanye,zijyanye n’imyitwarire igomba kubaranga,aho bari hose.

Rév. Murwanashyaka Moïse Surintendant wa Conférence ya Kigali, yabashimiye ko batigeze bacika intege mu murimo w’Imana
Yanaboneyeho kubasobanurira imikorere ya kaminuza ya Kibogora polytechinic, kugeza ubu ya 2 mu Rwanda mu mikorere inoze,nyuma ya kaminuza y’uRwanda, ari ikintu buri mukirisito wese w’iri torero akwiye kwishimira.
Ati’’ Ni kaminuza y’itorero,mugomba gushyigikira, abashaka kuminuza muri Tewolojiya mukaza tukabaha ubumenyi,abakeneye kwiga iby’ubuzima,uburezi bufite ireme,ubushabitsi n’ibindi bikenewe ku isoko ry’umurimo,turahari ku bwanyu.’’
Icyagaragaye aha, ni icyifuzo cy’abari muri iyi nama,cy’uko iyi kaminuza yagira ishami muri aka karere, ryafasha abatuye intara yose y’uburasirazuba muri ubu bumenyi bukenewe, nk’uko yarigize mu mujyi wa Rusizi, basobanurirwa ko batahita babibizeza,ariko ko ubushake buhari,igisigaye ari ubushobozi no kubishyira muri gahunda neza.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma,Niyonagira Nathalie,mu kiganiro yabahaye ku ruhare rw’amadini n’amatorero mu iterambere ry’abaturage,yarabashimiye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri Kaminuza ya Kibogora polytechnic,prof. Ndikumana Viateur, yababwiye ko ubu iyi kaminuza ari iya 2 mu gihugu mu mikorere inoze,nyuma ya kaminuza y’u Rwanda
Ati’’ Itorero EMLR rifite uruhare runini muri gahunda za Leta dushishikariza abaturage kwitabira zirimo umuganda,inteko z’abaturage,umugoroba w’umuryango,n’ahandi hose duhurira n’abaturage tuganira ku iterambere,uruhare rwanyu ni ntagereranywa. Ntituzahwema kubashimira cyane.’’
Yarishimiye uruhare mu kurwanya amakimbirane mu miryango,anabibutsako badakwiye kwibenshya ko imiryango isenga nta makimbirane ayibamo, ko na ho ahagera, bagomba kujya batungayo itoroshi, roho nzima igatura koko mu mubiri,muzima,wishimye.
Ikindi yarishimiye cyane,ni uruhare mu bukangurambaga mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage,birimo inzu bubakira abatishoboye,kuboroza,n’ibindi.

Biyemeje gushyigikira Surintendant wabo Rév Nsengiyumva Félicien
Yanarishimiye kwita ku buzima n’uburezi, aho rishishikariza abaturage isuku, gutanga mituweli, abatayifitiye ubushobozi,abenshi rikayibatangira,n’ uburyo amashuri yaryo ahesha ishema akarere mu gutsindisha.
Anarishimira gukura abaturage mu bukene,babumbirwa mu bimina n’ibindi bibazamurira imibereho, cyane cyane kwita ku bana bato, bigaragazwa n’igabanuka ry’igwingira n’imirire mibi mu bana bato muri aka karere.
Ati’’ Turanabashimira cyane imikorere y’imishinga iterwa inkunga na Compassion international,uburyo itoranya abana bo mu miryango tishoboye koko, twayihaye, bitandukanye na kera aho harimo ibitaragendaga neza.’’
Yabagaragarije icyizere cy’uko ibi byose abashimira bizakomeza, yizeza umwepisikopi w’iri torero,akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi, Musenyeri Samuel Kayinamura, ubufatanye busesuye.
Musenyeri Samuel Kayinamura na we yabumwijeje.
Ati’’ Akarere turakizeza ubufatanye busesuye mu gukura abaturage mu bukene bukabije ku bakiburimo no gukemura ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage nk’uko yabidusabye,kuko twese uwo twashinzwe n’Imana n’igihugu ni umwe, tugomba gufataniriza hamwe kuzamura kandi tubihagazemo neza, ntituzatezuka.’’

Musenyeri Samuel Kayinamura yijeje Meya Niyonagira Nathalie uruhare mu mibereho myiza y’abatuye aka karere icyicaro cy’iyi Conference kibarizwamo
Musenyeri Samuel Kayinamura,yaboneyeho gushimira abakirisito b’iyi Conference.
Ati’’ Ni Conference nziza,ikorera mu turere twa Ngoma na Kirehe,ikura neza nubwo nyine ifite uwo mwihariko wo kutagira urusengero na rumwe rufunguye, ariko idahagarika imirimo kubera kugira abakirisito bakuze mu by’umwuka,bakora bidasanzwe.’’
Avuga ku gushimirwa guteza imbere n’ubuzima n’uburezi, Musenyeri Samuel Kayinamura,ati’’ Dufite aho tubikura kuko ni zimwe mu nkingi 5 z’itorero ryacu, duha ingufu cyane. Iyo ugeze I Kibogora muri Nyamasheke aho itorero ryantagiriye,ukabona Ibitaro bya Kibogora biri ku rwego rwa 2 byigisha, ukanabona kaminuza nziza y’itorero ya Kibogora polytechnic, ubibona neza cyane. N’ahandi tuhafite ibigo nderabuzma byiza n’amavuriro y’ibanze,n’aha turarihafite ry’ibanze, n’amashuri twitayeho cyane n’iri twakoreyemo inama ririmo, tuzabikomeza.’’
Muri iyi nama icyari gitegerejwe cyane ni itorwa ry’umuyobozi (Surintendant) mushya w’iyi Conference, aho Rév. Nsengiyumva Félicien yongeye kugirirwa icyizere, agatorwa n’amajwi 34/35 y’abatoye.

Rév. Nsengiyumva Félicien watorewe kuyobora Conference ya Kibungo ari kumwe n’umugore we
Musenyeri Kayinamura yavuze ko abatoye batekereje uko na we yatekerezaga, akurikije aho uyu Surintendant ayigejeje mu myaka 3 gusa yari ayiyoboye, anishimira ko izi nama z’umwaka zatangiye ku wa 24.10.2025 kugeza ubu zirangiye buri Conference itoye Surintendant.
Ati’’Abatowe bose ni beza. Uyu ni manda ya 2 atorewe. Mu myaka 3 yari amaze yerekanye ubudasa. Arasobanutse,afite gahunda,afite icyerekezo. Ni n’umurezi ushoboye kuko n’ishuri ayobora mu karere ka Kirehe ritsindisha ku rwego rwo hejuru. Ni umupasitoro mwiza’’
Yunzemo ati’’. N’abamutoye ni byo bamushimye. Ajya inama akanayigisha. Yegera abakirisito,akababa hafi. N’ibi tuvuga byo gukura abaturage mu bukene abifitemo imbaraga zikomeye kandi aracyari muto, afite imbaraga,n’igihe kiri imbere twumva tukimufite. Icyizere yagiriwe n’abamutoye, twe tumufitiye ikirenzeho cyane.’’
Iyi ni Conference yaherutse izindi muri izi nama z’umwaka zimaze amezi 2 muri Conferences 10 zigize iri torero. Musenyeri Samuel Kayinamura, yavuze ko yashimye cyane uburyo abakirisito bahagaze mu murimo, uko umutungo ucunzwe, ubumwe bafitanye n’uburyo batekanye,nta bombori bombori.

Biyemeje gushyikira Surintendant Nsengiyumva Félicien mu nshingano ze
Ati’’ Twasanze Conferences zose zarakoze neza cyane,mu buryo butangaje,mu bihe bitazoroheye. Abakirisito ba EMLR berekanye ko ari abakirisito buzuye. Nta na hamwe binubira ko insengero zifunze, ahubwo babona ko hari icyo basabwa,bagomba gukora ngo basengere aharushijeho kuba heza.’’
Yakebuye ariko bamwe mu bapasitoro bagenda biguru ntege, barimo n’abafatiwe ibihano muri izi nama,abibutsa ko umurimo w’ubushumba utajenjekerwa, bakwiye kuwukorana umwete. Ugaragaweho ubugwari ashyirwa ku ruhande akigishwa,yahinduka akagarurwa mu murimo,yakomeza kwinangira agakurwamo.
Mu ba Surintendants bari basanzweho,izi nama zisize 3 basimbuwe, barimo uwari uwa Kinyaga, Nyagatare na Kigali. Musenyeri Kayinamura akavuga ko bose batasimbuwe kubera imikorere mibi, ko yizeye ko ababasimbuye,amaraso mashya bazanyemo azagaragaza koko impinduka.
Musenyeri Samuel Kayinamura, yanishimiye ko muri izi nama abayobozi b’uturere cyangwa ababungirije bagaragayemo batanga ibiganiro, byerekana ubufatanye nyabwo itorero rifitanye na Leta mu guharanira umukirisito cyangwa umuturage muzima, asaba abapasitoro n’abakirisito gushyira mu bikorwa neza imyanzuro yose yazifatiwemo.

Musenyeri Samuel Kayinamura yasabye abakirisito n’abayobozi babo gufatanya n’akarere kuvana mu bukene abakibugaragaramo
Yanavuze ko nyuma y’izi nama,hakurikiyeho raporo y’uko zagenze, ku wa 19 Mutarama,2026 I Kibogora mu karere ka Nyamasheke hakazabera umwiherero wa ba Surintendants bose n’abagore babo, mu rwego rwo kunoza icyerekezo cy’iri torero no gutangirana imbaraga imihigo y’umwaka utaha.
Yanashimye imurikabikorwa ryabaye I Kibogora uyu mwaka ryitabiriwe na ba Surintendant bose, byanatumye mu mitegurire y’inama y’umwaka muri aka karere ka Ngoma hari ibyagaragayemo biturutse ku kurahura ubwenge muri iryo murikabikorwa.
Hafatwa umwanzuro ko umwaka utaha,buri Conference izagira ibyo imurika,izaba yagezeho. Buri Surintendant akaba agomba gushishikariza abakirisito ayoboye kubitegura no kuzamurika neza,ibifatika koko.
Umuyobozi wa Conference ya Kibungo watowe, Rév. Nsengiyumva Félicien, arubatse,afite imyaka 54. Afite imyamyabumenyi 2 z’icyiciro cya 2 cya kaminuza,iyo mu burezi n’iy’iyobokamana. Ayoboye Conference y’abakirisito 20.442,paruwasi 14,abapasitoro bari mu mirimo 16,abari mu kiruhuko cy’izabukuru 4 n’abandi 8 bamenyerezwa umurimo wa gipasitoro.

Meya Niyonagira Nathalie, Musenyeri Samuel Kayinamura, abapasitoro n’abalayiki bahagarariye abandi bakirisito, mu ifoto y’urwibutso
Mu byo yimirije imbere, ni ugukomeza iterambere ry’abakirisito mu mwuka no mu mubiri no guharanira ko ivuriro ry’ibanze bafite mu murenge wa Mugesera ryahindurwamo ikigo nderabuzima.
Itorero rya EMLR kuri ubu rirabarirwamo abakirisito barenga 527.000,bari muri Conferences 10.
Musenyeri Samuel Kayinamura,yaboneyeho guha ikaze abashyizwe mu bamenyerezwa umurimo wa gipasitoro n’abarobanuriwe kuba abapasitoro buzuye, abasaba cyane cyane kuba imfura n’inyangamugayo,gukunda umurimo n’abo bayoboye,birinda ubwoba ubwo ari bwo bwose.

Ntakirutimana André yerekanywe nk’umunyerezwa umurimo wa gipasitoro muri iyi Conference
@Rebero.rw
