Umukuru w’umutwe wa AFC/M23 yatangaje ko nta wundi mugambi bafite uretse “gutsinda intambara” mu rugamba avuga ko barimo rwo “kubohora Congo-Kinshasa yose”, ni mu gihe uwari umuvugizi w’igisirikare cya Congo-Kinshasa na we aherutse kumvikana avuga ko bagomba “kurwana kugeza” babohoye ahafashwe na AFC/M23.

Mu nama y’abakuriye umutwe wa AFC/M23 yabaye ku wa mbere i Goma yo kureba uko umwaka ushize wagenze n’uko biteguye utaha wa 2026, uyu mutwe watangaje ko Corneille Nangaa uwukuriye yagize umwaka wa 2026 “ikimenyetso cy’intsinzi”.
Itangazo ry’uyu mutwe risubiramo Nangaa avuga ko bazubakira ku gisirikare cya M23 bifuza ko “kiba ishusho y’igisirikare cy’ejo hazaza, cyubatse, gifite ikinyabupfura kandi kitarangwamo n’ibikorwa bibi”.
Akomoza ku rugamba barimo, yavuze ko izuba rirasira iburasirazuba, ko na bo bazaba “urumuri ruzamurikira Congo-Kinshasa”.
Uruhande rwa leta ya Congo-Kinshasa ruvuga ko igisirikare cya AFC/M23 ari ingabo z’u Rwanda zikigize, nk’uko biherutse gusubirwamo n’uwari umuvugizi wa FARDC Maj Gen Sylvain Ekenge. Ibyo u Rwanda rwakomeje kubihakana.
Mu gihe Nangaa avuga ko intego yabo mu mwaka utaha ari “ugutsinda intambara”, Ekenge na we yumvikanye avuga ati:”… Tugomba kurwana…tugomba kubarwanya kugeza tubohoye aho hose uyu munsi hafashwe” na AFC/M23.
Aya magambo y’impande zombi arimo kuvugwa mu gihe ibiganiro by’amahoro hagati yazo i Doha bimaze amezi arenga arindwi nta cyo birageraho gifatika ku rubuga mu guhagarika intambara. Ndetse ubu bikaba bisa n’aho byabaye bihagaze.
Aravugwa kandi mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi ba Perezida Tshisekedi wa RD Congo-Kinshasa na Paul Kagame w’u Rwanda basinye amasezerano y’amahoro i Washington bari iruhande rwa Perezida Donald Trump, mu muhate wo kurangiza iyi ntambara no gusenya umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ukorera muri RD Congo-Kinshasa.

Hagati aho, mu ntara ya Kivu y’Epfo mu duce turi mu nkengero za Uvira havuzwe imirwano mu mpera z’icyumweru gishize ndetse n’ejo ku wa mbere.
Igisirikare cya Congo-Kinshasa cyatangaje ko mu mpera z’icyumweru gishize cyisubije uduce twa Makobola 1 na Makobola 2 muri Teritwari ya Fizi mu ntera igera kuri 30Km mu majyepfo ya Uvira, nyuma y’imirwano yabashyamiranyije n’abarwanyi ba AFC/M23. Uru ruhande nta cyo rwavuze kuri ibi.
Imirwano ikomeye kandi yavuzwe ejo ku wa mbere mu duce twa Lwanga na Kigongo turi hafi ya Uvira ituma abasivile batari bacye bava mu byabo nk’uko ibinyamakuru muri Congo-Kinshasa bibivuga.
Bimwe muri ibyo binyamakuru bisubiramo umuvugizi wa FARDC muri ako gace avuga ko ingabo za leta zirukanye abarwanyi ba AFC/M23 muri Lwanga na Kigongo. Ibi AFC/M23 nta cyo irabivugaho.

Amagambo yo “gutsinda intambara” na “tugomba kurwana” arimo kuvugwa n’impande zombi muri iki gihe araca amarenga ko mu mwaka mushya wa 2026 iyi ntambara mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa ishobora kudacogora nyuma y’uko itangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka wa 2021 ubwo umutwe wa AFC/M23 wafataga imisozi ya Runyoni na Chanzu igakomereza i Bunagana muri Kivu ya Ruguru.
@REBERO.RW
