Urwego rw’ubucamanza rwatangije icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko kibaye ku nshuro ya 16, ibi bikaba buri cyumweru cya kabiri cya Gashyantare buri mwaka ni imwe mu ngamba nyinshi urwego rw’ubucamanza rwafashe ruganije guca ruswa mu buzamanza mu Rwanda.
Ni icyumweru cyatangiye tariki ya 9 kizasozwa tariki ya 13 Gashyantare 2026, bityo buri Perezida w’urukiko n’umwanditsi mukuru bazakira abaturage bafite ibibazo birebana n’imanza ndetse n’abashaka gusobanukirwa n’imikorere y’inkiko.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Serivice mbi n’icyuho cya ruswa, tanga amakuru dufatanye kuyikumira ndetse no kuyirwanya”. Iyi nsanganyamatsiko yashyizweho bimaze kugaragara ko ruswa itangwa nk’ikiguzi cya service nziza umuturage afiteho uburenganzira.

Perezidante w’Urukiko rw’Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa akaba yavuze ko aboneyeho gusaba abagana kutagura uburenganzira bwabo no guhora bazirikana ko bafite uburenganzira bwo kwakirwa neza, ndetse no kubwirwa neza.
Ubwo gusubizwa neza, ubwo kuburanishwa neza kandi hubahirijwe amategeko. Mugomba gusomerwa imanza zanyu vuba no kubona kopi yazo umunsi wisomwa zatinda ntibirenze iminsi itanu ikurikira isomwa ry’urubanza
Agira ati: “ Mboneyeho gusaba abacamanza, abanditsi n’abandi bakozi b’inkiko, guha ababagana serivise nziza bazirikana ko uburenganzira bwugannye urukiko ari inshingano kuribo, byumwihariko ndabasaba kwirinda gusiragiza ababuranyi no kubiriza ku rukiko, kugira ngo bishoboke buri Perezida w’urukiko n’umwanditsi mukuru warwo basabwa kujya bategura neza ganunda y’iburanisha, ku buryo imanza zashyizwe kuri gahunda ziburanishwa hagira urusubikwa rugasubikwa ku mpamvu zikurikije itegeko kandi ikamenyeshwa ababurana”.

Yakomeje avuga ko aboneyeho nano kwibutsa ko imanza zishyirwa kuri gahunda y’iburanisha uko zakurikiranye ziregerwa urukiko, kandi ko iburanisha ritangira saa tatu za mu gitondo.
Ndasaba na none abagana inkiko kwima amatwi ababeshya ko gutsinda urubanza bisaba gutanga ruswa, no kujya bamenyesha uurwego rw’ubucamanza igihe cyose bahawe serivice mbi kuri telephone itishyurwa ya 9040 kugira ngo bikurikiranywe.
@Rebero.rw
