Ibitera bikomeje kuba byinshi mu mujyi wa Nyagatare
Abantu basura Umujyi wa Nyagatare bakunze kubona ibitera mu mujyi wa Nyagatare haba mu gitondo cyangwa se amasaha ajya gushyira umugoroba, nubwo bashyiraho abarinzi babyo ngo bitagaragara mu mujyi ariko biragaragara.
Ibitera byo muri Nyagatare bituruka mu ishyamba ry’imikinga, ari naryo ribamo izi nyamaswa ziza zitera abatuye mu mujyi wa Nyagatare, ndetse bituma abantu bivovotera izi nyamaswa.
Abawugendamo nicyo bahura nacyo mu gihe abaharaye batabimenyereye usanga byiruka hejuru y’amazi naho, abagore bakabitinya cyane kuko bikunze kubasuzugura.
Nsengiyaremye Xavier ukorera muri ako karere nawe avuga ko ibi bitera bitaboroheye kubera igihombo bibatera, ibyo ahuriyeho na bagenzi be nabo bavuga ko bibangirize.

Abahinze ibiti by’imbuto nabo ntabwo borohewe kuko iyo ibyo biti by’imbuto bitangiye kwera ubwo ibitera ntabwo bituma ugisarura kuko usanga byabyononnye bitarera neza, kandi kuba hari icyo wakomeretsa usibye kuba nawe bitakorohera usanga n’abashinze ibidukikije nabo babibona ko ari ugohohotera ibinyabuzima.
Abaturage batuye muri uyu mujyi wa Nyagatare barashima ingamba zashyizweho zo gushyiraho abarinzi bibyo bitera biva muri iryo shyamba kuko bitakibangiriza cyangwa ngo byirirwe mu mujyi no mu mihanda
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Murekatete Juliet avuga ko iki kibazo ubuyobozi bukizi ariko burimo gushaka ibisubizo byacyo, harimo no kuba harashyizweho urubyiruko rw’ubukorera bushake rubikumira.

Agira ati: “Ubu turimo gushaka aho byashyirwa hamwe bikaba byaba umusaruro ku karere kuko byajya bisurwa ariko mu gihe uwo mushinga tutarawunoza neza twabaye dushyizeho urubyiruko rw’abakorera bushake babasha kubikumira kugira ngo bidakomeza kwangiriza abaturage”.
Yakomeje avuga ko biza mu baturage bije gushaka ibyo birya, ariko ubwo hakomeje kuganira na RDB kugira ngo bishakirwe aho byubakirwa kugira ngo aha mu mujyi bihagabanuke, kuko ntabwo ari ibyo guhohoterwa ahubwo byabungabungwa kugira ngo nabyo bibashe kwinjiriza akarere mu gihe byasuwe n’abamukerarugendo.

Iri shyamba ry’imikino riri kuri hegitare 600 rikikije umugezi w’umuvumba unyura hafi y’umujyi wa Nyagatare, bityo rero akaba ariho byibera bituruka bije gushaka ibyo kurya mu baturage ndetse no mu mirima yabo.
@Rebero.rw
