Mu kiganiro n’itangazamakuru Perezida wa Ferwafa Dr Ngoga Shema Fabrice yagarutse ku mavubi yahamagawe n’umutoza Constantine, anemeza ko ari ikipe nshya kuko harimo amaraso mashya kandi biteguye kwitarwa neza mu itsinda rya A rizakinira kuri Stade Amahoro.
Ni itsinda ritoroshye kuko ririmo amakipe akomeye nk’ U Rwanda, Grenada, Estonie ndetse na Kenya ariko rikinika kuko amakipe yose ahari arakomeye, mu gihe mu itsinda rya B rizakinira kuri Pele Stadium rigizwe n’ikipe ya Aruba, Macao, Liechtensteinndetse Tanzania
Amakipe umunani azitabira imikino ya FIFA Series 2026 iteganyijwe kuva tariki ya 26-31 Werurwe i Kigali, mu Rwanda.

Ikipe ya Macau yakirwa na Dr Fabrice Ngoga Perezida wa Ferwafa
Amashyirahamwe 11 y’abanyamuryango ba FIFA azakira iyi mikino, aho u Rwanda ruzakina amatsinda abiri kuri Sitade Amahoro na Sitade ya Kigali Pele Stadium mu gihe andi mashyirahamwe azakira itsinda rimwe rigizwe n’amakipe 4.
Dr. Fabrice Shema Ngoga, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yagaragaje ko kwakira iyi mikino ya FIFA series ari umwanya mwiza wo kwerekana ubushobozi bw’u Rwanda bwo gutegura irushanwa mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru.
Dr Ngoga, unaherutse gutorerwa kuba Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba n’Iyo Hagati (CECAFA), yongeyeho ati: “Twizeye cyane ko igihugu kizakina imikino wa FIFA Series mwiza kandi tuzigiramo byinshi.”

Dr Fabrice Ngoga yagarutse kuri Kigali Pele Stadium ku kibazo cy’amatara yaramaze iminsi azima aho yavuze ko abatekinisiye barebye ikibazo cyabyo ndetse bakabifatira umwanzuro kuko ubu byakemutse.
Agira ati: “Ubusanzwe insitarasiyo ya Stade yari imaze igihe nanjye ntazi ariko basanze insinga zakoreshejwe muri Stade zitajyanye n’igihe bityo barazihindura ubu nta kibazo kizongera kubamo rwose ndabibijeje”.
Yakomeje avuga ko Ibisabwa byose byateguwe ndetse na bazajya ku masitade atandukanye ntabwo bazagira inyota, byumwihariko ku mikino izabera kuri Pele Stadium mbere yuko umukino wa kabiri utangira hazabanza kubaho gufungura ku mugaragaro ninako bizamera kuwa gatanu kuri Stade Amahoro

Kenya National Team nayo yamaze kugera mu Rwanda mu mikino ya FIFA Series
@Rebero.rw
