Mu rwego rwo gukomeza gukumira no kurwanya icyaha cyo gusambanya abana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Minisitiri Uwimana Consolée yagiranye ikiganiro n’abacuruzi b’amazu acumbikira abagenzi arimo amahoteli, motel, lodge n’amacumbi atandukanye, abafite utubari na resitora, abayobozi b’amashuri ndetse n’abakora muri farumasi zo mu Karere ka Musanze.
Iki kiganiro cyibanze ku ruhare rw’aba banyamwuga mu gukumira no gutahura hakiri kare ibikorwa bishobora gushyira abana n’abagore mu kaga ko guhohoterwa, cyane cyane ibijyanye no gusambanya abana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Minisitiri Uwimana Consolée yagaragaje ko hari ibyaha byinshi bishobora gukumirwa igihe abafite ibikorwa by’ubucuruzi n’ibitanga serivisi bagize uruhare mu gutanga amakuru ku gihe no gukurikiza amategeko arengera abana.
Yasabye abafite amahoteli n’andi macumbi kutemera kwakira abana badafite ababyeyi cyangwa ababashinzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse no gutanga amakuru igihe babonye ibikorwa bikemangwa.

Abitabiriye iki kiganiro bagaragaje ko ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’abikorera ari ingenzi mu guhangana n’iki kibazo, cyane cyane binyuze mu bukangurambaga no kongera ubumenyi ku mategeko arengera abana.
Abahagarariye amashuri bo bagaragaje ko bazakomeza kwigisha abanyeshuri uburenganzira bwabo no kubashishikariza gutanga amakuru igihe bahuye n’ihohoterwa cyangwa babonye ibimenyetso byaryo.
Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo kurengera abana, Minisitiri Consolee yanasuye GS Kampanga yo mu Murenge wa Kinigi, aho yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri ku ngaruka z’icyaha cyo gusambanya abana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu butumwa yabagejejeho, yabasabye kwirinda abantu bose babashuka cyangwa babizeza ibintu bitandukanye bagamije kubasambanya, agaragaza ko aba bantu baba bashaka kubangiriza ubuzima ndetse n’ejo hazaza habo. Yabibukije ko umwana wese afite uburenganzira bwo kurindwa no kubaho mu mutekano.

Yashimangiye ko igihe cyose umunyeshuri abonye cyangwa ahuye n’umuntu ushaka kumushora mu bikorwa by’ihohoterwa, akwiye guhita abimenyesha ababyeyi, abarimu, abayobozi b’ishuri cyangwa izindi nzego zibishinzwe kugira ngo afashwe hakiri kare.
Abanyeshuri bitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko bungutse ubumenyi ku buryo bwo kwirinda abashukanyi ndetse no gutinyuka gutanga amakuru igihe hari uwagerageza kubahohotera cyangwa guhungabanya uburenganzira bwabo.
Uru ruzinduko rwari rugamije gushimangira uruhare rw’abana ubwabo, ababyeyi n’abarezi mu gukumira no kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, hagamijwe kubarinda ingaruka zacyo no kubafasha gukomeza amasomo yabo n’iterambere ryabo mu mutekano.
Mu gusoza, Minisitiri Uwimana Consolée yasabye buri wese kugira uruhare mu kurinda abana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ashimangira ko ari inshingano z’umuryango nyarwanda muri rusange, atari iz’inzego z’umutekano cyangwa iz’ubutabera gusa.
Iki kiganiro kibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha byibasira abana n’abagore, hagamijwe kubaka umuryango utekanye kandi urengera uburenganzira bwa buri wese.
@Rebero.rw
