Ishyirahamwe ry’umukino wa Netball nk’ayandi mashyirahamwe naryo ryateguye igikorwa cyo Kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 hibukwa abakinnyi,abatoza na bakunzi ba siporo.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatandatu abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wa Netball barikumwe n’amakipe azitabira irushanwa ryo kwibuka basuye Urwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Kigali ku Gisozi maze basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda.
Irushanwa rikaba riteganyijwe kuba kuri iki cyumweru aho amakipe azahura hagati yayo maze hakarebwa iyatsinze imikino myinshi ikaba ariyo yegukana igikombe .
Kuri iyi nshuro ishyirahamwe rya Netball mu Rwanda ni ku nshuro ya mbere hagiye kubaho irushanwa riri ku rwego mpuzamahanga dore ko batumiye amakipe aturuka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Muri ayo makipe yatumiwe haziyongeramo amakipe ya APR Netball Club na Kigali Netball Club akaba ariyo makipe azahatanira ibikombe bizaba biherekejwe n’imidari.
Iyi mikino ikaba iteganyijwe kubera i Kanombe mu kigo cya gisirikare ahanzwi nko kuri Militari kuko umukino ubanza uzahuza ikipe ya APR Netball Club na Kigali Netball Club ku isaha ya Saa tatu naho Kigali Netball ikazahura na Kampala University.

Umukino usoza uzahuza ikipe ya APR Netball Club yakira ikipe ya Kampala University ku isaha ya Saa Cyenda uyu mukino ni usozwa hazarebwa ikipe yitwaye neza kurusha izindi maze ihabwe ibihembo.
@REBERO.RW
