Biyemeje ubufatanye mu kuzamura imibereho y'abantu bafite ubumuga
Mu biganiro by’umunsi umwe byahuje abari bahagarariye imwe mu miryango itari iya Leta ( ONG) ikorera mu karere ka Rwamagana, ubuyobozi bw’akarere n’ubw’umushinga ‘ Dukore twigire’ w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ukorera mu turere twa Rwamagana, Bugesera, Huye na Kicukiro, uterwa inkunga n’umuryango w’abadage wa CBM ,abari bahagarariye iyo miryango bagaragaje ko nubwo bafite abana bake bafite ubumuga mu bo bitaho ugereranije n’abo bagombye kuba bafite, bagerageza kubitaho uko bashoboye kose,haba mu burezi,ubuvuzi n’ibindi.
Uku guhura no kuganira Ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga, NUDOR igasobanura ibyo ibakorera mu rwego rwo kubateza imbere no guharanira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa, bakanagira imibereho irushijeho kuba myiza, ngo ni ingirakamaro cyane nk’uko bivugwa n’umukozi wa NUDOR ushinzwe umushinga’Dukore twigire’ Murekatete Brigitte.
Murekatete Brigitte yavuze ko byari ngombwa ko bahura ngo bamenyane,hagamijwe ko buri muryango umenya icyo undi ukora n’uko winjiza abantu bafite ubumuga mu bikorwa byawo.
Ati: “Hari abarihira abana amashuri,ababaha ibikoresho by’ishuri,ababavuza, n’ibindi babakorera, hakaba harebwaga uko n’abantu bafite ubumuga binjizwa muri izo gahunda.”
Yakomeje ati: “Uwo dukorera twese ni umuturage kandi umuntu ufite ubumuga na we ni umuturage. Ibyo dukora tugomba guhuriza hamwe imbaraga,tukuzuzanya, umuntu ufite ubumuga na we ayo mahirwe agera ku bandi akamugeraho kuko mu bo bitaho abantu bafite ubumuga barimo ariko baracyari bake.”

Bavuga ko ibiganiro byabo byari bikenewe cyane mu ngamba zo gushakira abantu bafite ubumuga imibereho irushijeho kuba myiza
Yavuze ko mbere y’ibi biganiro hari abategerezaga ko abantu bafite ubumuga baza bakabakira ariko ko noneho biyemeje na bo kuzajya batera intambwe bakabashaka bakabazana, agasanga ari ibintu bishimishije cyane.
Karamira Albert ushinzwe guhuza ibikorwa by’imishinga iterwa inkunga na compassion international mu karere ka Rwamagana,agakorea by’umwihariko mu itorero ry’Abangilikani,paruwasi ya Munyiginya, umurenge wa Gishari,yavuze ko mu karere kose bita ku bana barenga 3000, abafite ubumuga bakaba batarenga 25.
Ati” Bipfira mu babatoranya bakabaduha,kuko niba tugiye mu murenge tugakurayo umwana umwe gusa ufite ubumuga, si uko hataba hari n’abandi,ahubwo ari abo babatoranya,ari n’ababyeyi babo bamwe bakibahisha hirya iyo mu bikari batuma hari amahirwe babura bari kuyabona.”
Avuga ko bagiye kurushaho kubyitaho ubutaha umubare w’abana bafite ubumuga ukazajya wiyongera. Ubwo buvugizi bakaba bagiye kubukora,yizeye umusaruro ukomeye buzatanga.
Past. Hakizimana Alexis, umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga gihindurira abantu kuba abakirisito no gukira ibikomere ( NDAHEI),avuga ko bafite abana 1042 bafite ubumuga bitaho mu turere twa Rwamagana, Kicukiro na Muhanga, bagurira ibikoresho by’ishuri bakanabarihira amafaranga y’ishuri.
Ati”Ibiganiro nk’ibi ni ingenzi cyane kuko twungurana ibitekerezo mu gushaka uburyo abana bafite ubumuga bakwitabwaho,haba mu myigire n’ibindi, tukaba twashimiye cyane NUDOR yabiteguye n’akarere kabiyoboye.Byaduhaye imbaraga zo kongera n’abandi tudategereje ko badusanga,ahubwo natwe tukabashaka.”

Bamwe mu bitabiriye ibiganiro.Bamwe mu bitabiriye ibiganiro.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’ubucuruzi n’ihangwa ry’imirimo mu karere ka Rwamagana, Semahoro Guy, yashimiye NUDOR n’abitabiriye bose ibi biganiro, avuga ko yizeye umusaruro ufatika uzakurikiraho,yizeza ubufatanye bw’akarere ngo imibereho y’abantu bafite ubumuga irusheho kuba myiza.
@Rebero.rw
