Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga barakangurirwa kubafata kimwe
Ababyeyi bo mu karere ka Rwamagana bafite abana bafite ubumuga,barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bwabo bakabafata kimwe n’abandi bana babo batabufite,kuko byagaragaye ko hakiri ababyeyi, cyane cyane ab’abagabo bafite imyumvire ikiri hasi ku bana babo bafite ubumuga,babafata nk’aho ntacyo bazimarira cyangwa ngo bakibamarire, bigatuma hari uburenganzira bw’abo bana butubahirizwa uko bikwiye.
Babikanguriwe mu bukangurambaga bwabereye muri santere y’ubucuruzi ya Ntunga,akagari ka Ntunga,umurenge wa Mwurire ku wa kane tariki ya 29 Kanama,2024, bwateguwe n’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda ( NUDOR),binyuze mu mushinga wayo’Dukore twigire’ ukorera mu turere twa Rwamagana, Huye,Bugesera na Kicukiro,uterwa inkunga n’umuryango w’abadage’ CBM ‘,ku bufatanye n’akarere ka Rwamagana.
Umuyobozi w’uyu mushinga Dukore twigire, Murekatete Brigitte,avuga ko ubu bukangurambaga mu baturage ari ingenzi cyane,ari yo mpamvu NUDOR yifuza ko bwagera ku baturage benshi bashoboka,kuko nubwo Leta ikora ibishoboka byose,haba mu rwego rw’amategeko, urwo kwinjiza abantu bafite ubumuga mu myanya ifata ibyemezo, n’ahandi hose hashoboka, hari bamwe mu baturage,barimo n’ababyeyi b’abana bafite ubumuga bagikeneye kwigishwa kuri ubu burenganzira.

Umukozi wa NUDOR ushinzwe umushinga’Dukore twigire’Murekatete Brigitte asaba abakivutsa abantu bafite ubumuga uburenganzira bwabo kubireka
Ati’’ Ubu bukangurambaga bwateguwe hagamijwe kugera ku bantu benshi batandukanye, cyane cyane ko hari aho bikigaragara ko uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga butubahirizwa nk’uko bigomba,haba mu babyeyi b’abana bafite ubumuga,haba mu baturage bandi ,ndetse n’abana ku mashuri,bagomba kumva ko umuntu ufite ubumuga ari kimwe n’utabufite,banafite uburenganzira bungana muri byose.’’
Avuga ko hari aho usanga bakibita amazina abapfobya, nko kubita ibimuga,ibiragi,ibipfamatwi n’andi nk’ayo,hakaba ababyeyi babaha agaciro gake ugereranije n’abandi bana babo badafite ubumuga,hakaba n’aho abagabo bata ingo bakagenda kuko babyaye abana bafite ubumuga.
N’aho bamwe mu babyeyi bavuga ko batita ku bana babo bafite ubumuga kuko babarushya,bakababuza gukorera abandi ngo babeho, Murekatete akavuga ko iyo migirire yose igomba guhinduka.
Ati’’ Hari n’abababyara bakumva ko babashyira hariya Leta cyangwa abafatanyabikorwa bayo bakabitaho. Si byo. Leta cyangwa abafatanyabikorwa bayo barunganira ariko si bo babyaye uwo mwana ngo bamurere uwamubyaye atamwitayeho. N’iyo myumvire igomba guhinduka,Leta n’abafatanyabikorwa bakaza aho umubyeyi yananiwe ariko uruhare rw’ibanze ari urwe.’’
Mukantaganda Vestine w’imyaka 43 utuye mu mudugudu wa Manene,akagari ka Bicumbi,umurenge wa Mwurire,ukora ubucuruzi buciriritse,avuga ko afite abana 4 barimo 2 bafite ubumuga,umukobwa ufite ubwo kutumva no kutavuga,n’umuhungu ufite ubukomatanije.
Ati’’ Nkibyara umwana wa mbere akavukana ubumuga umugabo yabyakiriye nabi,yibaza uko bigenze, ukurikiyeho aza nta bumuga afite ariko uwa 3 arabuvukana noneho biba bibi cyane,atangira kumbwira ngo ibyo ntiyabivamo,ariko jye nkumva abana banjye mbakunda kimwe,we ntabikozwe.’’

Ababyeyi b’abagore bavuga ko abagabo benshi batakira kubyara abana bafite ubumuga bikagera ubwo bamwe bata ingo bakagenda bagaterera abo bana abagore bonyine
Avuga ko umugabo atigeze yumva yafata abo bana kimwe, atangira kujya mu nzoga,amera nk’uziyahuje akajya ataha nijoro cyane yasinze,amukagura ngo namuve iruhande n’ibyo bimuga bye,kugeza ubo yarinze apfa atarumva ko umwana ufite ubumuga afite akamaro,ubwenge n’uburenganzira nk’ubw’utabufite.
Ati’’ Nanjye ubwo nabaye nk’uhungabanye,numva ari nk’igihano cy’Imana kubyara abana nk’abo bambuza umutekano mu rugo.Hashize iminsi na marume abyara umwana ufite ubumuga, ntangira kumva ko ahari ingorane ziri mu muryango,ariko kuko kuva na kera nkiri umwana nakundaga abana bafite ubumuga, ndihangana ndabarera ubu bariho neza.’’
Furaha Béatrice w’imyaka 36 na we wo mu mudugudu wa Manene,akagari ka Bicumbi,umurenge wa Mwurire, avuga ko umwana we ufite ubumuga afite imyaka 14. Yabugize afite imyaka 5 baramuvuza biranga. Byatumye atiga neza,ubu akaba ari mu wa 2 w’amashuri abanza, umukurikiye ufite imyaka 12 akaba yaramuciyeho, we ari mu wa 3 ubanza.
Ati’ Ni we wenyine ufite ubumuga mu bana 5 dufite. Mbabazwa cyane n’iyo yazanye amanota make mu ishuri ko se avuga ngo n’ubundi nta bwenge bw’ibimuga, iryo jambo nkabona n’umwana riramuhungabanyije kuko aba yarivuze ababaye cyane, nanjye amagambo nk’ayo akampungabanya, bivuze ko se kubyakira byamunaniye,kandi ubumuga umwana ataranabuvukanye.’’

Mu ikinamico, abantu bafite ubumuga bagaragaje ko abakibafata nk’abasabiriza bibeshya
Bombi bavuga ko abagabo bafite abana bafite ubumuga baba bakwiye kwigishwa birushijeho,kuko bo kwakira ubumuga bw’abana babo bibagora cyane, bagahoza abagore ku nkeke nk’aho baba bariteye izo nda.
Bashima Leta n’abafatanyabikorwa bayo, cyane cyane NUDOR, bahagurukiye kwigisha mu baturage uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga,kuko no mu mashuri hari abana bagitoteza bagenzi babo bafite ubumuga,babaserereza,babakoba,n’ibindi nk’iryo bibatesha agaciro.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kagabo Rwamunono Richard yasabye ababyeyi kumva ko abana bose bafite uburenganzira bungana kandi bashobora kugirira ababyeyi akamaro kimwe, ko badakwiye kubasumbanya mu mahirwe, cyangwa ngo ubyaye umwana ufite ubumuga yumve ko ari ishyano agushije,kuko nta mwana usumba undi.
Ati’’ Ni ngombwa rero guha abana bose uburenganzira bungana. Ubushobozi budaheza buvuze ko buri mwana wese agomba kujya mu ishuri,kuvuzwa, amahirwe y’ibigo by’imari akagera ku bantu bose bafite ubumuga, bakagana amatsinda yo kwizigamira,kugurizanya no kugobokana,ku buryo Rwamagana imenyekana hose mu kubahiriza uburenganzira bw’abayituye mu buryo bungana.’’

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga(NCPF) mu karere ka Rwamagana Nkikabahizi Jean Bosco ashimira NUDOR n’ubuyobozi bw’aka karere iki gikorwa cy’ubukangurambaga
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Rwamagana,Nkikabahizi Jean Bosco, na we ashimira NUDOR n’ubuyobozi bw’aka karere ibikorwa nk’ibi by’ubukangurambaga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga, akavuga ko yizera ko ubutumwa bwahatangiwe buzasakara hose, n’ugitekereza guhisha mu gikari umwana ufite ubumuga akisubiraho,akabireka.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kagano Rwamunono Rachid avuga ko Rwamagana yiyemeje kuba iya mbere mu burenganzira bungana ku bayituye bose

Abayobozi bashima Leta imbaraga nyinshi ishyira mu guharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga
@Rebero.rw
